Covid-19: Abanduye mu Rwanda bageze kuri 11, hafashe izindi ngamba zikomeye

Mu minsi itanu ishize abanduye icyorezo cya Covid-19 mu Rwanda bavuye kuri 1 bagera kuri 11, Leta y’u Rwanda ubu yatangaje ihagarikwa ry’ingendo z’indege harimo n’iza kompanyi ya Leta Rwandair ziva cyangwa zijya mu Rwanda kuva uyu munsi ku wa Kane saa sita z’ijoro.

Muri 11 banduye virus ya covid-19 mu Rwanda babiri ni bo badaheruka mu mahanga, kimwe n’ahandi henshi muri Afurika iyi ndwara imaze cyane cyane kuboneka kubavuye mu mahanga.

Iki cyemezo kizamara iminsi 30 cyagize u Rwanda igihugu cya mbere mu karere gihagaritse ingendo z’indege ziva cyangwa ziza mu gihugu kubera iyi ndwara.

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda ariko yavuze ko indege z’ubwikorezi bw’ibintu (Cargo) zo zizakomeza ingendo zazo mu Rwanda.

Ibindi bihugu binyuranye byo byatangaje ko bihagaritse ingendo z’indege ziva cyangwa zijya mu bihugu bimaze kugeramo iyi ndwara.

Gusa kugeza ubu ibihugu 176 ku isi, na 32 muri 54, bya Afurika bimaze kugeramo iyi ndwara, bisobanuye ko ingendo z’indege ziri kugenda zihagarikwa hose.

Ihagarikwa ry’ingendo z’indege mu Rwanda ni icyemezo gifite ingaruka ku ngendo z’abantu bwite n’ubukungu muri rusange, gusa ni icyemezo bamwe bagiye bagaragaza ko gikwiye muri ibi bihe.

Kompanyi z’indege nka Brussels Airlines, KLM, Kenya Airways, Jambo Jet, Qatar Airways, Ethiopian Airlines n’izindi zisanzwe zigwa zikanahaguruka mu Rwanda buri munsi.

Brussels Airlines yari iherutse gutangaza ko izakora urugendo rwayo rwa nyuma i Kigali uyu munsi tariki 19/03/2020 igasubika izindi kugeza mu kwa kane mu kwirinda ikwirakwira ry’iyi ndwara.

Kwishyura inguzanyo bizoroshywa

Banki Nkuru mu Rwanda yasohoye itangazo rikubiyemo amabwiriza yo koroshya ingaruka za Covid-19, muri yo harimo;

- Ikigega cy’iyi banki kizamara amezi atandatu cya miliyari 50 z’amanyarwanda zo kuguriza amabanki mu gihe agize ikibazo cya ’cash’ muri ibi bihe.

- Gusaba banki zatanze inguzanyo gusubiramo uburyo bwo kwishyura ku bantu bari kutabona amafaranga kubera covid-19.

- Iyi banki yategetse ko havaho igiciro ku ihererekanya ry’amafarnaga ryifashishije ikoranabuhanga hagati ya konti za banki na telephone ngendanwa z’abantu.
Ko nta mafaranga agomba gucibwa ihererekanya ry’amafaranga kuri telephone (Mobile Money).

- Amafaranga ntarengwa ahererekanywa hagati y’abantu kuri telephone yazamuwe agezwa kuri 1,500,000Frw ku bafatabuguzi b’ikiciro cya mbere na 4,000,000Frw ku b’ikiciro cya Kabiri.

Mu Rwanda, iyi ndwara yasubitse inama mpuzamahanga zigera kuri 20 zari kwinjiza ku bukungu bw’iki gihugu imari igera kuri miliyoni $8 nk’uko biherutse gutangazwa n’ikigo gishinzwe ibi bikorwa.

Coronavirus imaze gutuma hari abantu ku giti cyabo basubika imihango imwe nk’ubukwe n’ibindi bikorwa bihuza abantu benshi byari bibeshejeho abantu bamwe bakura amafaranga mu gutanga serivisi.


Ingendo zose z’indege zitwara abantu harimo zahagaritswe by’agateganyo mu Rwanda

Baratabaza ngo kuko bari guhabwa amasezerano ya Baringa, aba ni bamwe mu bari kwimurwa I Nyarutarama, byiyumvire muri iyi Video utapfa gusanga ahandi:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo