’Cotex’ yakuriweho umusoro wa TVA nkuko Leta yabyijeje abagore?

Kuri uyu wa Kane tariki ya 28 Gicurasi 2020, ni umunsi mpuzamahanga w’isuku y’imihango y’abagore n’abakobwa, mu Rwanda kubona igikoresho cy’iyo suku kizwi cyane nka ’Cotex’ biracyari ikibazo kuri benshi bagitegereje kandi ko bihenduka ku isoko kuko Leta yari yemeje ko bivaniwe imisoro ya VAT/TVA.

Mu mpera z’umwaka ushize wa 2019 nibwo Leta y’u Rwanda yiyemeje kuvanaho imisoro ku nyongeragaciro (TVA) ku bicuruzwa by’isuku y’abagore n’abakobwa bari mu mihango, inkuru icyo gihe bamwe bavuze ko ari nziza ariko hakaba n’abagaragaza ko n’ubundi igiciro kikiri hejuru.

Ibi bikoresho bigurwa ku mapaki, mu Rwanda icyo gihe agapaki kamwe karimo udukoresho 10 kaguraga amafaranga hagati ya 900Frw na 1000Frw.

Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango yatangaje ko kuvanaho iriya misoro ari umwanzuro "wafashwe mu rwego rwo korohereza abagore n’abakobwa kubona ibi bikoresho".

Kuri uyu munsi mpuzamahanga w’isuku y’imihango y’abagore n’abakobwa, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rya UN Women, ryatangaje ko miliyoni nyinshi z’abantu zitabona ibikoresho by’isuku y’imihango kubera "ubukene no kuba bigisoreshwa nk’ibikoresho by’ubuzima buhenze" mu bihugu byinshi.

Ku wa 10 Ukuboza 2019, Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango mu Rwanda yatangaje inkuru yakiriwe neza na benshi kandi igera henshi ku isi.

Yanditse kuri Twitter iti "..kuva ubu, Guverinoma y’u Rwanda yongeye ibikoresho by’isuku y’imihango ku rutonde rw’ibidacibwa imisoro ya VAT kugira ngo byorohe kubibona".

Gusa abagore n’abakobwa batandukanye bakenera ibi bikoresho babwiye BBC ko kuva uwo mwanzuro watangazwa kugeza ubu ku isoko nta kintu cyahindutse ku giciro cyabyo.

Minisiteri yatangaje uyu mwanzuro hamwe na Minisiteri y’Ubucuruzi zo zabwiye BBC ko ngo ziza gutanga igisubizo ku mpamvu uyu mwanzuro utashyizwe mu bikorwa.

Erica K. Gahongayire w’imyaka 28 wo mu Murenge wa Rwezamenyo i Kigali yabwiye BBC ko yari yishimiye icyemezo cyatangajwe na Leta, gusa agategereza impinduka ku isoko ntazibone.

Gahongayire ati "Cotex naguraga 900 niyo nkiyigura, hari n’aho igura igihumbi. Twibaza niba Leta yaratubeshye bikatuyobera".

Abaha ’Cotex’ abatishoboye barakomeje

Ibi bikoresho bigurwa ku mapaki, mu Rwanda agapaki kamwe karimo udukoresho 10 kagura amafaranga hagati ya 900Frw na 1,000Frw.

Aline Berabose, akuriye igikorwa kitwa "I Matter Initiative" kigamije guca ubukene bw’ibi bikoresho by’isuku mu batishoboye, avuga ko mu Rwanda hakiri "benshi cyane" batabona ibi bikoresho.

Uyu munsi Aline we na bagenzi be bari kujya ku kigo cy’amashuri i Musanze aho bashyiriye abakobwa batishoboye amapaki hafi 400 y’ibi bikoresho, bagize bati "Mu gihe nk’iki cy’icyorezo bwo biba bikomereye benshi kurusha ubusanzwe kuko babandi bakora imirimo iciriritse harimo iyari yarafunzwe".

"Nk’abanyeshuri twari dusanzwe dufasha kubona ibi bikoresho kuko amashuri yafunze n’ingendo zari zarahagaze abenshi basubiye ku bikoresho bakoreshaga mbere".

"I Matter Initiative" imaze gutanga amapaki arenga 5,000 y’ibi bikoresho ku buntu ku bakobwa batishoboye, ibifashijwe n’abantu ku giti cyabo n’imiryango itandukanye.

Bategereje bihanganye banababaye

Ubwo hatangajwe ikurwaho ry’imisoro ya TVA kuri ibi bikoresho Saidath Murorunkwere wo mu ishyirahamwe ry’abanyamakuru b’abagore mu Rwanda yari yabwiye itangazamakuru ko icyo ategereje cyane ari impinduka ku isoko.

Ubu avuga ko bibabaje kuba hashize amezi atanu nta kirahinduka.

Ati "Twari twagize ikizere nibuze ko hari abazatera intambwe bakababasha kwigurira ibi bikoresho, kandi nabwo si bose.

"Kubwanjye kuba hashize aya mezi nta n’itangazo bagejeje ku banyarwanda ngo yenda bavuge bati ’cya cyemezo twagize imbogamizi izi n’izi’ njye mbona ari uguha agaciro gacye abagenerwabikorwa bacyo.

"Gusa dutegereje igisubizo twihanganye kandi tunababaye".

Umunyamakuru akaba n’umuyobozi w’ikinyamakuru UMUBAVU.COM N’UMUBAVU TV ONLINE, Nsengimana Theoneste arishinganisha nyuma yuko ubwo yari afunze abwiwe n’umuntu ko ngo niyongera kwandika (inkuru) azareba, aravuga ko uyu wamubwiye ibi ashobora no kubishyira mu bikorwa ariyo mpamvu yishinganisha:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo