Côte d’Ivoire yamennye amatoni ibihumbi 18 y’umuceri uhumanye

Abategetsi b’igihugu cya Côte d’Ivoire barimo baramena amatoni ibihumbi 18 y’umuceri uvugwa ko udakwiriye gufungurwa n’abantu.

Mu byumweru birangiye, umuceri wari uje uva mu gihugu cya Myanmar (cyahoze cyitwa Birmanie) wabujijwe kwinjizwa ku bice bitandukanye bitari bike byo muri Afrika y’uburengerazuba, birimo na Lomé, Conakry na Accra.

Uwo muceri wahise ujyanwa mu gace ko mu mujyi wa Abidjan nyuma urapimwa, ari naho basanze utameze neza.

Uwo muceri ukaba urimo utwarwa ahagenewe gutabwa imyanda/ibishingwe.

PNG - 476.6 kb
Uwo muceri uri kumenwa ahagenewe gutabwa imyanda

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo