Côte d’Ivoire: Laurent Gbagbo yangiwe kwiyamamaza

Uwahoze ari Perezida wa Côte d’Ivoire, Laurent Gbagbo yangiwe kwiyamamaza mu matora ya Perezida ateganyijwe kuba mu kwezi kwa cumi uyu mwaka, nyuma yuko urukiko rushimangiye icyemezo cy’akanama k’amatora.

Claude Mentenon, umwunganizi we mu mategeko, yabwiye Ibiro Ntaramakuru AFP ko nta yindi nzira y’amategeko iriho muri Côte d’Ivoire bakwiyambaza, ko uwo ari umwanzuro wa nyuma mu mategeko y’icyo gihugu.

Akanama k’amatora ka Côte d’Ivoire kamukuye ku rutonde rw’abakandida-Perezida kubera ko urukiko rwamuhamije icyaha.

Muri uku kwezi kwa munani, Ibrahime Coulibaly-Kuibiert ukuriye akanama k’amatora muri Côte d’Ivoire yari yavuze ko umuntu uwo ari we wese wahamwe n’icyaha mu nkiko azakurwa ku rutonde rw’abakandida.

Yabitangaje ubwo yatangazaga ku mugaragaro urutonde ruvuguruye rw’abakandida bemerewe kwiyamamariza kuba Perezida.

Abakandida bane, barimo na Guillaume Soro wigeze kuba umukuru w’inyeshamba, ni bo bakuwe ku rutonde rw’abakandida.

Mu kwezi kwa mbere mu mwaka wa 2019, urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwagize umwere Bwana Gbagbo w’imyaka 75 ku birego ku byaha byibasira inyoko-muntu bijyanye n’urugomo rwakurikiye amatora ya Perezida ataravuzweho rumwe yo mu mwaka wa 2010.

Perezida Alassane Ouattara w’imyaka 78, mbere wari wavuze ko atazongera kwiyamamaza, yaje kwisubiraho avuga ko aziyamamariza manda ya Gatatu, nyuma y’urupfu rw’uwo yifuzaga ko yazamusimbura, ibyo abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwe bamaganye.


Mu mwaka ushize Laurent Gbagbo yagizwe umwere ku birego ku byaha byibasiye inyoko-muntu

Uwayoboye Operasiyo y’ifatwa rya Kabuga ari I Kigali, yaba aje gukora iki? Minisitiri w’Ibidukikije yihanangirije uw’Uburezi amusaba guhagarika kubaka ibyumba by’amashuri hirengagijwe kwita ku bidukikije, n’andi makuru menshi ni k’UMUBAVU TV ONLINE:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo