Costa Rica yemereye ’abatinganyi’ gusezerana, bari mu byishimo bikomeye

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 25 Gicurasi 2020, igihugu cya Costa Rica cyabaye icya mbere cyo muri Amerika yo hagati cyemeje ko gushyingiranwa kw’abahuje ibitsina ’abatinganyi’ byemewe n’amategeko.

Ni icyemezo cyafashwe nyuma y’amezi menshi hari intambara ikomeye mu rwego rw’amategeko. Cyari gitegerejwe nyuma y’uko muri Kanama 2018, Urukiko rw’Ikirenga ruvuze ko kubuza abahuje ibitsina gushyingiranwa binyuranye n’Itegeko Nshinga.

Inteko Ishinga Amategeko igizwe n’abakirisitu benshi yahawe kuvugurura itegeko ikemerera abahuje ibitsina gushyingiranwa biratinda bifata igihe cy’amezi 18.

Byari ibyishimo bikomeye ndetse n’amateka ku kurwanya ivangura rishingiye ku gitsina by’umwihariko ubwo Televiziyo y’igihugu n’imbuga nkoranyambaga byatangazaga iki cyemezo cyari gitegerejwe na benshi.

Perezida wa Costa Rica, Carlos Alvarado, yagize ati “Izi mpinduka zirazana amavugurura meza mu mibereho no mu muco, bitume ibihumbi by’abantu bemererwa gushyingirwa mu buryo bwemewe n’amategeko”.

Costa Rica, ibaye igihugu cya munani cyo ku mugabane wa Amerika cyemeje ko abahuje ibitsina bashyingiranwa, ikaba igihugu cya mbere cyo muri Amerika yo hagati ndetse n’icya 29 ku Isi.


Costa Rica yiyongereye ku bihugu 28 ku Isi byemereye abahuje ibitsina gushyingiranwa imbere y’amategeko

Umunyamakuru akaba n’umuyobozi w’ikinyamakuru UMUBAVU.COM N’UMUBAVU TV ONLINE, Nsengimana Theoneste arishinganisha nyuma yuko ubwo yari afunze abwiwe n’umuntu ko ngo niyongera kwandika (inkuru) azareba, aravuga ko uyu wamubwiye ibi ashobora no kubishyira mu bikorwa ariyo mpamvu yishinganisha:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
B Kuya 26-05-2020

Ibi babyita gupfa uhagaze