Cororonavirus ikomeje guca umugongo Siporo na Ruhago

Uko bucya nuko bwije amashyirahamwe atandukanye ya siporo ari kugenda yigiza inyuma amatariki imikino yari iteganyijwe kuberaho.

Uretse muri ruhago hari n’imikino itandukanye yasubitswe kubera Coronavirus. Ni ikibazo gikomeje guteza ibihombo bitari bike hirya no hino ku Isi, by’umwihariko nk’amakipe yari atunzwe n’amafaranga bakura ku matike aba yagurishijwe abafana, dore ko hari nk’abafana baba baraguze amatike ahwanye n’imikino izakinwa mu gihe cy’umwaka.

Iki cyorezo gikomeje gufata ku munwa abatari bake nyuma yuko u Butaliyani buhagaritse imikino y’umupira w’amaguru, yakomereje no mu yindi mikino.

Mu Majyaruguru ya Amerika induru ni nyinshi ku bihebeye imikino irimo Basketball, Hockey. Amashyirahamwe y’imikino ya Hockey, Ruhago na Basketball yaraye atangaje ko imikino yari iteganyijwe yasubitswe kugeza mu kwezi kwa Kane mu gihe Coronavirus yaba itakirangwa kuri uyu mugabane wa Amerika.

Kimwe no mu Majyepfo ya Amerika, irushanwa rya Copa America ryari riteganyijwe gukinwa muri uku kwa Gatandatu mu bihugu bibiri ari byo Argentine na Colombia ryigijweho inyuma mu gihe kingana n’umwaka.

Bikaba biteganyijwe ko iri rushanwa rizatangira tariki ya 11 Kamena kugeza ku itariki ya 11 Nyakanga 2021.

Irushanwa rya London Marathon ryari riteganyijwe Tariki 26 Mata ryasubitswe kugeza Tariki 4 mu kwezi k’Ukwakira. Kimwe n’irya Boston Marathon ryari riteganyijwe Tariki 4 Mata ryasubitswe kugeza Tariki 14 Nzeri.

U Bugiriki bwatangaje ko butazitabira irushanwa rya Olympic rizabera mu mujyi wa Tokyo mu gihugu cy’u Buyapani.

Ishyirahamwe ry’umukino wa Atletic ku isi (IAAF: International Association of Atletics Federations) yatangaje ko imikino y’Igikombe cy’Isi yari iteganyijwe kuba tariki 13 na 15 muri uku kwezi kwa Werurwe yimuriwe mu mwaka utaha wa 2021.

Ni imikino izabera mu mijyi itatu y’i Burayi irimo Amsterdam mu gihugu cy’u Buhorandi, Paris mu gihugu cy’u Bufaransa ndetse no mu mugi wa Barcelona wo mu gihugu cya
Esipanye.

Ishyiramwe ry’umukino wa Formula 1 ku Isi (FIA) ryasubitse imikino yari iteganyijwe kuba muri aya mezi ya Werurwe na Mata.

Amarushanwa ya Bahrain Grand Prix, Vietnam Grand Prix yari ateganyijwe kuba muri uku kwezi kwa Werurwe Tariki 20-22 na Tariki 3-5 Mata.

N’irushanwa rya Chinese Grand Prix ryari riteganyijwe kubera mu mugi wa Shangai Tariki 19 Mata ryarasubitswe.

Kugeza ubu FIA ntiratangaza itariki nyayo iyi mikino izabera. Imikino mpuzamahanga ya Tenis, Boxing, ntikibaye.

Nyuma yuko kizigenza w’ikipe ya Utah Jazz, Rudy Gobert agaragaje ibimenyetso bya Coronavirus ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball yo muri Amerika, NBA yahagaritse imikino yose yari iteganyijwe kugeza mu gihe kitazwi.

Andi marushanwa yose yari ateganyijwe kuba yasubitswe, nko mu mikino ya: amasiganwa y’amafarshi( Horse racing), Gukirana (Wrestring), Judo, Cricket, Baseball, amasiganwa y’amagare yari kubera mu gihugu cy’u Bufaransa (Paris-Roubaix),..ndetse n’irushanwa rya Golf.


Kimwe no mu bindi bikorwa bitandukanye, Coronavirus ikomeje guca umugongo Siporo na Ruhago

Baratabaza ngo kuko bari guhabwa amasezerano ya Baringa, aba ni bamwe mu bari kwimurwa I Nyarutarama, byiyumvire muri iyi Video utapfa gusanga ahandi:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo