Coronavirus yishe abantu 97 ku munsi umwe, ni wo munsi yishe benshi

Umubare w’abantu bishwe na coronavirus wazamutseho abantu 97 ejo ku Cyumweru, ni wo mubare munini w’abantu iyi ndwara yishe ku munsi umwe.

Iyi ndwara ntabwo kugeza ubu iragera ku mugabane wa Afurika. Ibihugu bya Afurika byafashe ingamba zo kwirinda no kwitegura guhangana n’iyi virus niramuka ihageze.

Mu biganiro by’inama rusange y’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika iteraniye i Addis Ababa uyu munsi biteganyijwe ko banaganira kuri iyi virus n’uko Afurika yiteguye.

Umubare w’abantu iyi ndwara imaze kwica mu Bushinwa ubu ugeze kuri 908, gusa umubare w’abayanduye bamenyekana ku munsi ntiwiyongereye.

Mu Bushinwa, abantu 40,171 banduye iyi virus mu gihe abandi 187,518 bari gukurikiranirwa hafi n’abaganga.

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (OMS/WHO) ryohereje itsinda ry’inzobere i Beijing gufasha gukora ubushakashatsi kuri iyi virus.

Imibare ya leta y’Ubushinwa ivuga ko abantu 3,218 bari barwaye iyi ndwara bayikize ndetse basezerewe mu bitaro bagataha.

Uyu munsi, miliyoni z’abaturage mu Bushinwa bongeye gusubira mu mirimo nyuma y’ibiruhuko by’umwaka mushya byongerewe uhereye tariki 31 z’ukwa mbere kubera iyi virus.

Gusa haracyari ibikorwa bikomeye byo kwirinda iyi virus birimo kugabanya amasaha y’akazi no guhitamo ahantu hamwe na hamwe imirimo iba itangiye.

Muri iyi weekend nibwo imibare y’abishwe na coronavirus yarenze iyabishwe na virus ya Sars yavuye mu Bushinwa mu 2003 ikica abantu 774 ku isi yose.

Iyi virus nshya yo mu bwoko bwa corona yabonetse bwa mbere mu mujyi wa Wuhan, umurwa mukuru w’intara ya Hubei.

Ni umujyi utuwe n’abaturage miliyoni 11 ubu usa n’uwafunzwe mu byumweru byinshi bishize.

Iyi virus ubu imaze kugera mu bihugu 27 ku isi, gusa kugeza ubu hanze y’u Bushinwa imaze kwica abantu babiri, muri Philippines no muri Hong Kong.

Muri Afurika, abantu bose bitabiriye imirimo y’inama rusange y’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika muri Ethiopia barabanza gusuzumwa mbere yo kwinjira mu nama.

Iyi virus iraza kuganirwa muri iyi nama bareba ibyakorwa byo kuyinrinda n’ibyakorwa mu gihe yaba igeze muri Afurika.

Kugeza ubu ibihugu 15 muri Afurika ni byo bifite ubushobozi bwo gusuzuma iyi virus nshya.


Nubwo abo Coronavirus yica biyongereye, abari kuyikira nabo bari kwiyongera

Irebere na Video utapfa gusanga ahandi





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo