Coronavirus yahitanye umuyobozi mukuru w’ibitaro mu Bushinwa

Umuyobozi w’ibitaro bya Wuhan Wuchang, Liu Zhiming mu Bushinwa yahitanwe n’icyorezo cya Coronavirus uyu akaba abaye umuyobozi w’ibitaro wa mbere uhitanwe n’iyi ndwara kuva yaboneka muri iki gihugu.

Aya makuru yatangajwe na Televiziyo y’igihugu cy’u Bushinwa mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 18 Gashyantare.

Uyu aje akurikira umuganga wo mu Bushinwa witwa Li Wenliang wagerageje kuburira abantu bwa mbere ko hateye ubwoko bushya bw’indwara ya Coronavirus. Yanduye iyo virusi ubwo yarimo gukora mu bitaro by’i Wuhan ahantu hafatwa nk’izingiro ry’iyo virusi.

Kugeza ubu abaganga basaga batandatu bamaze kwicwa n’iyi ndwara mu gihe abagera ku 1716 bayanduye.

Abategetsi b’u Bushinwa kuri uyu wa kabiri batangaje imibare y’abantu bemeza ko bamaze kwandura agakoko ka Coronavirus bagera ku bihumbi 72,436, mu gihe abamaze gupfa basaga 1,868.

Abategetsi bavuga ko abagera ku bihumbi 11 bamaze gukira. Gusa iyi mibare ishobora guhinduka isaha ku isaha.

Umuyobozi wa OMS Tedros Adhanom Ghebreyesus avuga ko iyo mibare y’u Bushinwa yerekana ko umurindi w’abandura ugabanuka ariko ko ibi bikwiye gufatwa mu bwitonzi kuko bishobora guhinduka bitewe n’abantu bashya bashobora kwandura.

OMS itangaza ko itsinda ry’abashakashatsi baturuka mu mahanga 12 bari mu Bushinwa kandi barimo gukorana na bagenzi babo b’Ubushinwa mu guhangana n’ako gakoko.

kuri uyu wa mbere Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ko yacyuye abaturage bayo basaga 300 n’imiryango yabo ya hafi bari baracumbikiwe mu bwato bwitwa Diamond Princess mu Buyapani kuko bakekwagaho kuba baranduye.

Abagera kuri 14 muri bo, berekanye ibimenyetso ko banduye kandi abo bose bakazamara indi minsi 14 bari bonyine aho bashyizwe muri Amerika.

Umusore yarongoye mu mukondo w’umugore we kubera kutamenya aho igitsina kiba:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo