Coronavirus ikomeje gushotora abatari bake muri ruhago

Nyuma y’ihagarikwa ry’amarushanwa atandukanye hirya no hino ku mugabane w’i Burayi, abakinnyi bakomeje guhakana amakuru abavugwaho ko banduye icyorezo cya Coronavirus.

Uyu munsi tukaba twabateguriye amwe mu makipe akomeye ari guhwihwiswa ko harangwamo iki cyorezo.

Nyuma yo gufata ikemezo cy’uko amakipe azajya akina nta bafana bari mu masitade ko baba aribo bashobora gukwirakwiza iki cyorezo byarangiye iyahigaga ihiye ijanja.

Muri iyi minsi umutoza w’ikipe ya Arsenal Mikel Arteta yaje kumvikana mu bitangazamakuru ko yaba yaranduye iki cyorezo hari abandi bakinnyi bagaragaweho ibimenyetso by’iki cyorezo.

Mbere na mbere iki cyorezo cyamenyekanye mu Bushinwa, byaje gutuma amarushanwa yose ahagarikwa hagategekwa ko abakinnyi bataha mu bihugu bakomokamo.

Ku mugabane w’i Burayi ni ho iki cyorezo cyahise gifatira ibirindiro. Mu bihugu nk’u Butaliyani, u Bwongereza, u Bufaransa n’ahandi, ni ho hari kugaragara imibare myinshi y’abanduye Coronavirus.

Mu gihugu cy’u Bwongereza: abakinnyi, abatoza ntawe uhejwe iki
cyorezo mu gihe hadakurikijwe amabwiriza bahabwa n’impuguke
z’ubuzima.

Abatoza n’abakinnyi ubwabo batagiye guhana akato.

U Bwongereza: Haracyibazwa uko iki cyorezo gisayonga burundu. Umutoza Mikel Arteta yaje kuvugwaho ko yaba yaranduye iki cyorezo nyuma ye umuherwe w’Umugiriki nyiri kipe ya Olimpiakos nyakubahwa Evangelos Marinakis na we aza kugaragarwaho ibimenyetso by’iki cyorezo. Baketse ko yaba yarahuye na cyo ubwo bakinaga n’ikipe ya Arsenal mu irushanwa rya Eropa League. Ni agahinda kenshi ku ngeri zitandukanye hirya no hino.

Mu gihugu cy’u Bwongereza dore amakipe avugwamo Covid 19.

Mu ikipe ya Chelsea, Hudson-Odoi yaje kugaragaraho Covid 19. Manchester city myugariro Benjamin Mendy Leicester city, Everton, Bournemouth, Cardiff city.

U Butaliyani: Juventus de Turin myugariro, Daniele Rugani.

Nubwo Paulo Dybala yavuzweko yaba yanduye Covid 19 Argentine yabihakaniye kure kimwe na nyirubwite yaje kubyamaganira kure abinyujije kuri Tweeter ye. Uyu rutahizamu w’ikipe ya Sampdoria Manolo Gabbiadini ni we mukinnyi wa Kabiri wagaragaweho iki cyorezo.

Nubwo abayobozi b’iyi kipe baje kwemeza ko hari abandi bakinnyi bagaragaweho iki cyorezo harimo: Albin Ekdal,Antonino La Gumina Thorsby, Fabio Depaoli ndetse na Bartosz Bereszynski nkuko babitangarijwe na Dr Omar Colley wabasuzumye abakinnyi ba Sampdoria bakomeje kubyamaganira kure babicije ku nkuta nkoranyambaga zabo.

Abakinnyi ba Fiorentina nka Dusan Vlahovic, Patric Custr na mugenzi we
German Pezella bagaragaweho iki cyorezo.

Espagne: Myugariro w’ikipe ya Valancia Ezequiel Garay ni we waserukiye abandi
mu kwandura Covid 19. Umutoza w’ikipe y’abato ya Malaga, Fransco Garcia yaje kunangurwa n’iyi Covid 19.

U Bufaransa: Mu ikipe ya Paris Saint-Germain, kizigenza Kylian Mbape yavanyeho ibihuha byuko yanduriye Covid 19 nyuma yo gusuzumwa ubwo bakinaga na Borussia Dortmund.

U Budage: Hanover, Timo Hubers na mugenzi we Luca Kilian baje kugarwaho bwa mbere ubu burwayi muri Shampiyona y’Ubudage. Turakomeza kubagezaho amakuru y’iki cyorezo muri siporo, twese dufatanyije twarwanya iki cyorezo, amasengesho tuyashyire imbere kandi twubahirize amabwiriza duhabwa na Minisiteri
y’ubuzima. Ku Mana birashoboka. Mube maso.

Yanditwe na Dushimimana Elias

Baratabaza ngo kuko bari guhabwa amasezerano ya Baringa, aba ni bamwe mu bari kwimurwa I Nyarutarama, byiyumvire muri iyi Video utapfa gusanga ahandi:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo