Coronavirus: Ingofero y’umugenzi kuri Moto irakurwaho ikirahuri

Hagamijwe gukomeza kubahiriza amabwiriza yatanzwe na Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) ajyanye no kwirinda icyorezo cya Coronavirus cyahawe izina rya COVID-19, Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rwasabye abamotari gukuraho ikirahure ku ngofero (/Kasike/Casque) gitwikira ku maso h’umugenzi.

Uyu mwanzuro wafashwe nyuma yuko hari abagenzi bari bamaze iminsi bagaragaza impungenge z’ingofero bambara kuri Moto, Kasike kuko batinyaga ko zagira uruhare mu gukwirakwiza Coronavirus.

Abagenzi barasabwa kujya bitwaza igitambaro (umwenda) bashobora kwambara mu mutwe kikagera mu ijosi ku buryo ingofero (casque) itamukora ku mubiri.

Iri tangazo rya RURA risaba abantu kwirinda gukora ingendo zitari ngombwa. Mu gihe bidashoboka ko izo ngendo zisubikwa, abagenzi basabwe kujya bakaraba intoki mbere na nyuma y’urugendo.

Amakoperative y’abamotari yasabwe gushyira kandagira-ukarabe cyangwa ubundi buryo bwatuma abantu bashobora gukaraba kuri parikingi zihuriraho abantu benshi.

RURA yavuze ko ibi bitangira gushyirwa mu bikorwa guhera ku wa kabiri tariki ya 17 Werurwe 2020.


RURA yasabye abamotari ko ingofero y’umugenzi kuri moto yajya ikurwaho ikirahuri guhera kuri uyu wa Kabiri mu rwego rwo gukomeza guhashya no guhangana n’icyorezo cya Coronavirus

SIDA se irica, SIDA ntacyo itwaye, iki ni cyo kibi, ujya kurongora umuntu uzi ko arwaye SIDA uvuga uti ‘nzagenda bampe ikinini nibereho’ ariko Coronavirus nta muti ifite, abakire batitiye, byose barabivuze muri iyi Video :





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo