Coronavirus: Ingendo hagati ya USA n’u Burayi zahagaritswe

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump yatangaje amabwiriza mashya ku ngendo hagati ya Amerika n’u Burayi mu rwego rwo kurwanya icyorezo cya Coronavirus OMS yemeje ko ari icyorezo (Pandemic) cyugarije Isi.

Mu ijambo ryaciye kuri Televiziyo, yavuze ko ingendo ziva mu bihugu 26 by’u Burayi zigomba guhagarikwa mu gihe cy’iminsi 30.

Yavuze ko "izi ngamba zikomeye ariko za ngombwa" zitareba u Bwongereza, igihugu ubu kimaze kugira abantu 460 banduye iki cyorezo.

Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika abantu 1,135 bamaze kuyandura naho 38 imaze kubahitana.

Bwana Trump yicaye mu Biro bye kuri uyu wa Gatatu nijoro, yagize ati "Mu gukumira ko hari abandi bayirwaye binjira iwacu, turaba duhagaritse ingendo zose ziva mu Burayi.

"Aya mategeko mashya aratangira gukurikizwa kuva ku wa Gatanu saa sita z’ijoro".

Gusa iri tegeko ntabwo rireba abaturage ba Amerika.

Iki cyemezo kivuze iki kuri Afurika?

Amerika, igihugu gifite ubukungu bukomeye ku isi Afurika yoherezayo ibicuruzwa biciye mu masezerano y’ubucuruzi yitwa AGOA ariho kuva mu 2000.

AGOA igamije gufasha ibihugu bya Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara kuzamura ubukungu bwabyo byohereza ibicuruzwa bimwe na bimwe ku isoko rya USA byoroherejwe cyangwa bisonewe imisoro.

Abanyafurika benshi batega indege zinyura i Burayi zigakomeza muri Amerika, bajya mu bucuruzi, amashuri, Politiki, ubushakashatsi, ingendo bwite n’ibindi.

Habarurwa ingendo amagana ku munsi hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Burayi.

Kugeza ubu ibihugu icyenda bya Afurika; Senegal, Ghana, Afurika y’Epfo, Ethiopia, Misiri, Maroke, Nigeria, Cape Verde na Kenya nibyo bifite indege ziva muri Afurika zijya muri Amerika nta handi ziciye.

Icyemezo cyatangajwe na Perezida Trump gishobora kugira ingaruka zikomeye ku bukungu bw’ibihugu n’iterambere bwite ry’abaturage ba Afurika bakoreraga ingendo muri Amerika baciye i Burayi.

Bwana Trump yavuze ko u Burayi bwananiwe gufata "ingamba nk’izo Amerika yafashe" mu kwirinda iyi virusi.

Trump yavuze ibi hashize amasaha macye u Butaliyani, igihugu kizahajwe n’iyi virus kurusha ibintu nyuma y’u Bushinwa, gitangaje ko ubucuruzi bwose bugomba gufunga uretse abacuruza ibiribwa n’imiti.

Bwana Trump yavuze ko iri tegeko rinareba ubucuruzi n’ubwikorezi bw’ibintu buva mu Burayi buza muri Amerika.

Gusa nyuma yanditse kuri Twitter ko "Ubucuruzi nta buryo buzabangamirwa n’iri tegeko".


Perezida Trump atangaza ibi byemezo

Depite Frank Habineza ati “Imyitwarire mibi yarazamutse igera no mu baministiri”, ararikocoye muri iyi Video:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo