Col. Muhawenimana wari ukuriye FLN muri Kalehe yishwe abandi bamanika amaboko

Koloneri Col. Muhawenimana Theogene wari uzwi nka Festus wari ukuriye inyeshyamba za FLN mu gace k’imirwano ka Kalehe yicanwe n’abarwanyi 83, abandi 45 bamanika amaboko.

Uyu muyobozi wa FLN yaguye muri iyi mirwano ikomeye yabereye mu ishyamba rya Kahuzi Biega na Kinono riherereye muri Gurupoma ya Kalehe muri Kivu y’amajyepfo yabaye ku munsi w’ejo saa yine nkuko Rwanda Tribune babitangaza.

Col. Muhawenimana Theogene alias ’FESTUS’, yayoboraga Batayo yitwa AXES I, yari ishinzwe kurinda icyicaro gikuru cya Gen. Wilson Irategeka.

Ubwo Col Festus yasohokaga mu ishyamba rya Kahuzi Biyega, ni bwo yaguye mu mutego w’ingabo za FARDC we n’abo yari ayoboye barengaga 80 bahasiga ubuzima, abarwanyi 45 bamanika amaboko, barimo abakobwa 25.

Rwandatribune bavuga ko hari amakuru bakesha umunyamakuru uri I Kalehe, avuga ko Col. Festus yapfanye na bamwe mu ba Ofisiye barimo; Maj. Rusanganwa Felix uzwi ku mazina ya Gbado, Maj Runyuki, Maj. Kibata, Capt Tumaine Maulice wari ukuriye Kompanyi CRAP na Hakizabera Alphonse na Capt Sibomana Musafiri wabarizwaga mu rwego rw’iperereza. Aba biyongereye kuri Jenerali Jean Pierre Gaseni uherutse kwicwa na FARDC.

Abantu 1300 abarwanyi ba FLN bari bagize ingwate bamaze kwishyikiriza MONUSCO, kandi umubare uragenda wiyongera.

Col.Muhawenimana Theogene uzwi nka FESTUS, yavutse mu mwaka wa 1974, avukira mu Cyahoze ari Perefegitura ya Kigali-Ngali, Komini Gashora, ubuni mu Karere ka Bugesera, Intara y’iburasirazuba.

Col. Festus yinjiye mu gicengezi mu mwaka wa 1998, muri 1999 yinjira mu Ishuri rikuru rya gislikare ESM ya FDLR ahitwa I Gikoma, ho muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, muri Teritwari ya Rutshuru.

Muri 2016 Koloneri Festus ubwo havukaga NCRD-UBWIYUNGE yari ayoboye I kompanyi yitwa LA COMETE, aba barwanyi yari ayoboye yarabatorokanye abinjiza muri CNRD/FLN, bamwe mu babanye na we bavuga ko yari umwicanyi, akaba yarayoboye igitero kishe abaturage 12 muri Lokarite Bibwe, Gurupoma ya Bashari-Mukoto, Zone ya Masisi ho muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo