Clarisse Karasira yanenze ibyakozwe na Polisi y’ u Rwanda

Nyuma y’uko Polisi y’u Rwanda ku Cyumweru tariki 4 Mata 2021 ifashe abageni n’abatashye ubukwe bwabo barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 , ikabajyana muri Stade. Ifoto y’aba bageni bicaye muri Stade ikomeje kuvugwaho na benshi barimo n’umuhanzikazi Clarisse Karasira ,abicishije ku rukuta rwe rwa Twitter yanenze bikomeye iki gikorwa avuga ko bidakwiye i Rwanda ndetse ko bigaragaza kubura ubumuntu.

Abandi bantu bagera kuri 60 bari bari mu birori by’ubukwe bafatiwe muri hoteli ya Le Printemps iherereye mu Murenge wa Kimironko mu Karere ka Gasabo, barenze ku mabwiriza yo kwirinda Coronavirus.

Si Karasira wavuze kuri iyi foto yafashwe n’itangazamakuru kuko abantu batandukanye bagiye bayigarukaho intero ari imwe bagaye ibyakozwe .

Mu butumwa bwa Clarise yagize ati’’Mbabajwe bikomeye n’iki gikorwa .Umuyobozi wacu adutoza kugira ubumuntu no kubaha .Iki gikorwa kigaragaza ubumuntu buke.Aka ni agahinda k’iteka ryose kuri aba bageni no ku bazabakomokaho’’

Uyu muhanzi mu bundi butumwa bwe yavuze ko yibaza uburyo aba babyeyi bazigisha abana babo umuco wo gukunda igihugu mu gihe bazajya bahora bibuka ibyababayeho ku munsi w’ubukwe.

JPEG - 100.2 kb

Ifoto y’abageni bajyanywe muri Stade /Igikorwa cyagawe n’abatari bake

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu CP John Bosco Kabera ubwo aba bageni bafatwaga yasabye inzego z’abikorera kutadohoka ku mabwiriza yo kwirinda Coronavirus.

Ati “ Icya mbere turasaba kubahiriza amabwiriza ntibadohoke ariko rero ikigaragara n’uko iyo leta idohoye kubikorera, igashyiraho amabwiriza y’uburyo bakwiye gukora,abantu bashaka kwishyiriraho akarusho”.

JPEG - 128 kb

Abageni bafatiwe muri Hotel Le Printemps bemera amakosa bakayasabira imbabazi

Nyuma yo kuganirizwa ububi bw’icyorezo basabwe kwipimisha COVID-19 ndetse bacibwa n’amande y’ibihumbi 25 000 Frw kuri buri umwe .





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Aaa Kuya 11-04-2021

Ibi biba bigaragara ko inzego z umutekano (police y urwanda)nta muco nta mategeko bazi ikindi Kandi bagaragaje urwego rwuko the ba tuyobowe umunyarwanda wese yarabagaye pe cyakoze ntekereza ko nta kindi gipolisi kw isi cyabikora uretse icyu Rwanda batweretse ko ari abasiville kuko na RDF ntiyabikora

Uwàmahoro Kuya 6-04-2021

Uyumuntu wabikoze yagakwiye guhanwa.nimba atarakoze ubukwe azabaze nababukoze icyobivuga.nugutesha igihugu umuco kuburyo bugayitse.

Uwàmahoro Kuya 6-04-2021

Uyumuntu wabikoze yagakwiye guhanwa.nimba atarakoze ubukwe azabaze nababukoze icyobivuga.nugutesha igihugu umuco kuburyo bugayitse.