Chile: Igitutu cy’abigaragambya cyatumye hemerwa Referendum y’Itegeko Nshinga

Ubutegetsi muri Chile bwemeye ko habaho Referendum ku Itegeko Nshinga nyuma y’imyigaragambyo ikomeye y’abaturage bamagana Guverinoma.

Abigaragambya basaba ko haba impinduka mu itegeko nshinga rigenderwaho ubu kuko ari iryo mu bihe bya mbere ya demokarasi ku gihe cy’ubtegetsi bw’igitugu cya gisirikare bwa Augusto Pinochet.

Abantu bagera kuri 20 barapfuye muri iyi myigaragambyo, abarenga 1000 barakomereka mu myigaragambyo ubundi yatangiye yamagana izamuka ry’ibiciro by’ingendo.

Itegeko nshinga Chile igenderaho uyu munsi ntabwo riha ubutegetsi inshingano yo gutanga serivisi z’ubuzima n’uburezi ku baturage, ibi ni iby’ibanze abigaragambya basaba ko bihinduka.

Kuwa kane ushize mu bihembo by’abanyamuzika byitwa Latin Grammy bibera muri USA, umuhanzi wo muri Chile witwa Mon Laferte yambaye yambaye ubusa mu gituza cyose.

Yatambutse kuri ’red carpet’ ameze atyo yanditse amagambo mu gituza cye asobanura ngo "Muri Chile bakora iyicarubozo, bafata ku ngufu bakanica".

Abari mu myigaragambyo mu gihugu cye baramushyigikiye cyane.

Ubutegetsi ubu bwageze ku mwumvikano n’abigaragambya bemeranya ko mu kwezi kwa kane haba referandum ku ihindurwa ry’itegeko nshinga.


Imyigaragambyo yakomerekeyemo abantu barenga 1000 naho 20 barapfa





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo