Chameleone na Bobi Wine bakomeje kunga ubumwe ngo bahirike Perezida Museveni

Umuhanzi Jose Chameleone na mugenzi we Bobi Wine Bombi bamenyekanye cyane kubera muzika, bakomeje gukora hasi no hejuru bahuza imbaraga zabo ngo bashake uburyo bahirika Perezida Museveni ku butegetsi ubumazeho imyaka irenga 30.

Jose Chameleone aherutse gutangaza ko na we yinjiye muri Politiki mu gihe Bobi Wine we ayimazemo igihe.

Joseph Mayanja wamenyekanye mu muziki nka ’Jose Chameleone’, yatangaje ko yinjiye muri Politiki nk’umuyoboke w’ishyaka Democratic Party ritavuga rumwe n’ubutegetsi.

Ejo ku cyumweru yavuze ko yahuye na mugenzi we Bobi Wine bakaganira ku mpinduka bifuza muri Uganda.

Mu bihe bishize, Chameleone yifashishwaga cyane n’ishyaka NRM rya Perezida Yoweri Museveni mu bukangurambaga n’ibikorwa byayo bimwe bya Politiki.

Mu kwezi gushize, Chameleone yavuze ko ashaka kwiyamamariza kuba umuyobozi w’umujyi wa Kampala nk’umukandida utavuga rumwe n’ubutegetsi.

Yemeje ko nyuma y’igihe gito avuze ibi, Perezida Museveni yahise ava mu bamukurikiraga (’Followers’) kuri Twitter.

Abicisihje kuri Facebook, Chameleone kera wahanganaga cyane na Bobi Wine mu bya muzika, yatangaje ko guhura na Bobi Wine byamwibukije kera bagitangira urugendo rwabo, ko batatekerezaga ko bazaba urugero kuri benshi.

Robert Kyagulanyi na we wamamaye mu muziki nka ’Bobi Wine’, amaze kuba umunyapolitiki uri mu bari ku isonga mu batavuga rumwe n’ubutegetsi ndetse akaba n’umudepite.

Yatangije impinduramatwara izwi cyane yise ’PeoplePower’ cyangwa ubutegetsi bw’abaturage ucishirije mu Kinyarwanda, umurongo we umaze gukurikirwa n’abantu batari bacye bamushyigikiye muri Uganda.

Chameleone yavuze ko we na Bobi Wine baganiriye ibintu byinshi. Avuga ko birimo nko kutihanganirana, amagambo y’urwango, urugomo... bombi bavuga ko birangwa mu gihugu.

Avuga ko Abanya-Uganda kugira ngo bagere ku mpinduka bagomba kuba umwe.


Bobi Wine (ibumoso) na Jose Chameleone (iburyo) ubwo bahuraga ejo ku cyumweru

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo