Chameleone agiye kwimukira muri Amerika nyuma yo gutsindwa amatora

Umuhanzi akaba n’umunyapolitiki w’Umugande, Joseph Mayanja uzwi ku izina rya Jose Chameleone, nyuma yo gutsindwa amatora yo kuyobora Umujyi wa Kampala yabaye ku wa 20 Mutarama2021, yamaze gufata umwanzuro wo kwimukira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA).

Uyu muhanzi w’icyamamare muri Uganda n’Afurika yose muri rusange, hashize igihe atagaragara mu bikorwa bya muzika kubera gahunda yari arimo yo kwiyamamariza kuyobora Umujyi wa Kampala akaza gutsindwa aya matora yegukanywe na Erias Lukwago.

Aba hafi bo mu muryango wa Chameleone babwiye ikinyamakuru Howwebiz ko ari kwitegura kwimukira muri USA kubana n’umuryango we umazeyo igihe kingana n’imyaka ibiri.

Uyu mwanzuro Chameleone yawufashe mu rwego rwo gutuza nyuma y’imbaraga nyinshi yakoresheje yiyamamaza, kwegera umuryango we no gufata akaruhuko.

Uyu muhanzi ufite Alubumu zigera kuri 19 zirimo iyo aheruka kumurika mu mwaka ushize wa 2020 yanitiriwe indirimbo “Baliwa cyangwa Bolingo ya Nzambe” ikunzwe cyane, afite inzu muri Leta ya Atlanta yo muri USA yaguze amadorari ya Amerika $250,000 ari na ho umuryango we uri kuba.

PNG - 138 kb

Source:Ibicu





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo