Centrafrique: Inyeshyamba zifite (2/3) by’igihugu cyose mu biganza byazo

Ibintu ntibyoroshe ku murwa mukuru wa Centrafrique (RCA/CAR) Bangui mu gihe inyeshyamba zawugose, nk’uko bivugwa n’uwahoze ari Minisitiri w’Intebe.

Martin Ziguélé avuga ko buri munsi hahora intambara mu gihugu cyose kandi ko ari wenyine adashobora kuva i Bangui adaherekejwe n’abasirikare.

ONU ivuga ko abantu barenga 200.000 bataye ingo zabo kuva intambara yaduka mu kwezi gushize.Kugeza ubu inyeshyamba zifite bibiri bya bitatu (2/3) by’igihugu cyose mu maboko yazo.

RCA ni kimwe mu bihugu bya Afrika bikennye kandi birangwamwo umutekano muke, n’ubwo gifite ubutaka bwuzuye ibinyabutabire nka diamond na uranium. ONU ivuga ko hafi igice cy’abaturage bose babeshejweho n’imfashanyo z’abagiraneza.

Ubu inyeshamba zigose umurwa mukuru Bangui ntizemera manda ya kabiri ya Perezida Faustin Archange Touadéra mu matora yabaye mu kwa cumi na kabiri, bakaba bashaka ko ava ku butegetsi.

Umurwa mukuru Bangui ucungiwe umutekano n’ingabo za leta zifatanije n’ingabo za ONU. Mu ntangiriro z’uku kwezi hatangajwe amategeko y’intambara.

Ziguélé, wabaye uwa gatatu mu matora ashize, avuga ko intumbero ya buri muntu ari uko inzira nyamukuru yo guhungiramo hagati ya Bangui n’amajyepfo ya Kameruni yaguma ifunguye.

Yabwiye ikinyamakuru Reuters kuri terefone ati: "Sinshobora kuva i Bangui...ntaherekejwe n’abasirikare bafite intwaro ikomeye".

Ati: "Ibaze nawe rero abaturage bandi. Ushyizemo n’izi ngingo zo kubuza urujya n’uruza mu ijoro hamwe n’aya mategeko yo mu ntambara - ibintu ntibyoroshye na gato".

Ziguélé yakiriye neza umwanzuro wa ONU wo kongera ingabo zayo ariko akavuga ko hakenewe mu buryo bwihutirwa ibiganiro hagati y’impande zombi.

Ati: "Igisubizo cya gisirikare si cyo cyonyine gikenewe kugira ngo ikibazo cy’umutekano, imibereho n’ubutunzi - kibonerwe umuti".

Ingabo zagiye gufasha kubungabunga amahoro n’umutekano muri RAC nizo ziri ku rubuga.

Ishami rya ONU rishinzwe impunzi, HCR rivuga ko hafi impunzi 92.000 z’abanya RCA zahungiye muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, na ho abarenga 13.000 bahungiye muri Kameruni, Tchad na Congo Brazaville. Rivuga ko abandi bahungiye hagati mu gihugu.

ABARIMU BARASABA IMBUNDA ZO KWICUNGIRA UMUTEKANO||TI-RW IVUGA KO RUSWA YIKUBYE 2 MU NZEGO ZIBANZE

Umuryango





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo