Close MORE NEWS Centrafrique-Amatora: Bozizé ngo ashyigikiye inyeshyamba UMUBAVU.com Umubavu.com Kuya 28-12-2020 saa 07:17' whatsapp Facebook Abategetsi muri Centrafrique batangaje ko amatora yagenze neza kuko abatnu bayitabiriye ari benshi, gusa hari hamwe na hamwe muri iki gihugu ibitero by’inyeshyamba byabujije bamwe gutora. Francois Bozizé wahoze ategeka iki gihugu, ubu wangiwe kwiyamamaza, yashinjwe gushinga no gushyigikira inyeshyamba ariko we akabihakana. Gusa ejo ku Cyumweru nyuma gato y’uko amatora atangiye, yavuze ko ashyigikiye inyeshyamba ndetse asaba abaturage kutajya gutora. Amatora yabaye henshi mu gihugu ahagarikiwe n’ingabo z’Umuryango w’Abibumbye, nubwo hari ibice bimwe na bimwe by’iki gihugu inyeshyamba zagabyemo ibitero abaturage ntibatore. Perezida Faustin-Archange Touadéra arahatanira manda ya kabiri, abandi bakandida 15, barimo abagore batatu, nabo barashaka uwo mwanya. Abakandida 1,500 na bo barahatanira imyaka 140 y’abagize inteko ishinga amategeko muri aya matora yabaye ejo ku cyumweru. Iki gihugu gikungahaye cyane ku mutungo kamere ntabwo kigeze kigira amahoro arambye kuva cyabona ubwingenge, kubera intambara z’abamaranira ubutegetsi. Ibyavuye muri aya matora by’ibanze bitegerejwe tariki 04 z’ukwezi gutaha kwa mbere. Ku mwanya wa perezida niba nta mukandida ugize amajwi 50% hazaba ikiciro cya kabiri cy’amatora mu kwezi kwa kabiri. Ingabo za UN ziragerageza guhagarika imirwano hagati y’ingabo za leta n’inyashyamba zishaka gufata ubutegetsi Kuwa gatanu, Umuryango w’Abibumbye wamaganye ubwicanyi bw’abasirikare batatu b’Abarundi bari mu butumwa bwawo uvuga ko ibi bishobora kwitwa ibyaha by’intambara. Bivugwa ko abandi basirikare babiri bari muri ubu butumwa bakomeretse mu gitero nk’ibi mu bice k’ahitwa Bakouma na Dekoa. UN ifite ingabo hafi 13,000 muri iki gihugu kiri mu bikennye kurusha ibindi muri Africa, ibigereranyo byerekana ko kimwe cya kabiri cy’abatuye iki gihugu babeshwaho n’ubufasha, naho 1/5 bavuye mu byabo. Uwahoze ari Perezida François Bozizé yangiwe kwiyamamaza muri aya matora Tariki 03 z’uku kwezi, Urukiko rw’Itegeko Nshinga rwategetse ko Bozizé adafite "imyifatire ikwiye" isabwa abakandida kuko yafatiwe ibihano na UN aregwa ibyaja by’ubwicanyi n’iyicarubozo ku butegetsi bwe. Bozizé, w’umukiristu, yagiye ku butegetsi kuri coup d’etat mu 2003 nyuma atsindira manda ebyiri, mu matora bivugwa ko yabayemo uburiganya bukabije. Mu 2013 yavanywe ku butegetsi ku ngufu n’umutwe witwa Séléka inyeshyamba zivuye muri ba nyamucye b’abayisilamu zamushinjaga kwica amasezerano y’amahoro. Kuva mu 2016 Perezida Touadéra na we ntiyashoboye guhagarika ibikorwa by’urugomo n’ubwicanyi bya hato na hato mu gihugu, kimwe n’ingabo za UN zihari. U Burusiya n’u Rwanda, ibihugu bishyigikiye Touadéra, mu minsi yashize byoherejeyo ingabo zibarirwa mu magana kumurengera ubwo yari asumbirijwe n’inyeshyamba. BAMUSHINYAGURIYE TWIREBERA, TURUMIWE N’ABATURAGE BARAKAYE, IBINTU BIBAYE NI AMATEKA AKOMEYE: Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) INKURU ZASOMWE CYANE amakuru Ukuri ku bikemangwa ko urukingo rwa Covid-19 rwaba rurimo ’ikimenyetso cy’inyamaswa’ amakuru Amatora Uganda: Bobi Wine yatangaje ikintu gikomeye nyuma yo gutora iyobokamana Imana yamuhaye ubutumwa imutegeka kubunyuza k’UMUBAVU-Video amakuru Nyarugenge: Umugabo yaramutumye agarutse asanga yimukanye ibintu byose amakuru Uko umusirikare w’u Rwanda wo mu ngabo za UN yiciwe muri Centrafrique amakuru Ingagi zasanzwemo icyorezo cya COVID-19 ku nshuro ya Mbere amakuru Amerika: Umugore rukumbi wari ku rutonde rw’abakatiwe kwicwa yanyonzwe amakuru Inkuru y’umupolisi yakubise umugore inkoni igafata umwana we w’amezi 9 agapfa amakuru Kim Jong-un yahaye ubutumwa bukomeye Joe Biden ugiye gutegeka USA NDANGIRA Inkuru zamamaza Itangazo ry’isoko ryo kugemura ibikoresho by’ishuri ry’imyuga amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’URWANDIKO RWA NGAZAGUHUNGA ENOCK RUSABA GUHINDURA IZINA ubuzima Abatagira ubushake mu gutera akabariro n’abakobwa bagumiwe, umupfumu ati "Kubavura ni ugukozaho"-Video amakuru Itangazo ryo guhinduza izina amakuru Isosiyete Huawei Rwanda yashyizeho Yang Shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu Inkuru zamamaza Abahuguriwe muri CDV mu micungire y’Imisoro na Gasutamo baramwenyura amakuru Itangazo ry’akazi amakuru S.E.A.L SUPPORT “MADE IN RWANDA”CAMPAIGN Inkuru zamamaza Hill Top Hotel yaguteguriye Poromosiyo utabona ahandi mu Gikombe cya Afurika
Centrafrique-Amatora: Bozizé ngo ashyigikiye inyeshyamba UMUBAVU.com Umubavu.com Kuya 28-12-2020 saa 07:17' whatsapp Facebook Abategetsi muri Centrafrique batangaje ko amatora yagenze neza kuko abatnu bayitabiriye ari benshi, gusa hari hamwe na hamwe muri iki gihugu ibitero by’inyeshyamba byabujije bamwe gutora. Francois Bozizé wahoze ategeka iki gihugu, ubu wangiwe kwiyamamaza, yashinjwe gushinga no gushyigikira inyeshyamba ariko we akabihakana. Gusa ejo ku Cyumweru nyuma gato y’uko amatora atangiye, yavuze ko ashyigikiye inyeshyamba ndetse asaba abaturage kutajya gutora. Amatora yabaye henshi mu gihugu ahagarikiwe n’ingabo z’Umuryango w’Abibumbye, nubwo hari ibice bimwe na bimwe by’iki gihugu inyeshyamba zagabyemo ibitero abaturage ntibatore. Perezida Faustin-Archange Touadéra arahatanira manda ya kabiri, abandi bakandida 15, barimo abagore batatu, nabo barashaka uwo mwanya. Abakandida 1,500 na bo barahatanira imyaka 140 y’abagize inteko ishinga amategeko muri aya matora yabaye ejo ku cyumweru. Iki gihugu gikungahaye cyane ku mutungo kamere ntabwo kigeze kigira amahoro arambye kuva cyabona ubwingenge, kubera intambara z’abamaranira ubutegetsi. Ibyavuye muri aya matora by’ibanze bitegerejwe tariki 04 z’ukwezi gutaha kwa mbere. Ku mwanya wa perezida niba nta mukandida ugize amajwi 50% hazaba ikiciro cya kabiri cy’amatora mu kwezi kwa kabiri. Ingabo za UN ziragerageza guhagarika imirwano hagati y’ingabo za leta n’inyashyamba zishaka gufata ubutegetsi Kuwa gatanu, Umuryango w’Abibumbye wamaganye ubwicanyi bw’abasirikare batatu b’Abarundi bari mu butumwa bwawo uvuga ko ibi bishobora kwitwa ibyaha by’intambara. Bivugwa ko abandi basirikare babiri bari muri ubu butumwa bakomeretse mu gitero nk’ibi mu bice k’ahitwa Bakouma na Dekoa. UN ifite ingabo hafi 13,000 muri iki gihugu kiri mu bikennye kurusha ibindi muri Africa, ibigereranyo byerekana ko kimwe cya kabiri cy’abatuye iki gihugu babeshwaho n’ubufasha, naho 1/5 bavuye mu byabo. Uwahoze ari Perezida François Bozizé yangiwe kwiyamamaza muri aya matora Tariki 03 z’uku kwezi, Urukiko rw’Itegeko Nshinga rwategetse ko Bozizé adafite "imyifatire ikwiye" isabwa abakandida kuko yafatiwe ibihano na UN aregwa ibyaja by’ubwicanyi n’iyicarubozo ku butegetsi bwe. Bozizé, w’umukiristu, yagiye ku butegetsi kuri coup d’etat mu 2003 nyuma atsindira manda ebyiri, mu matora bivugwa ko yabayemo uburiganya bukabije. Mu 2013 yavanywe ku butegetsi ku ngufu n’umutwe witwa Séléka inyeshyamba zivuye muri ba nyamucye b’abayisilamu zamushinjaga kwica amasezerano y’amahoro. Kuva mu 2016 Perezida Touadéra na we ntiyashoboye guhagarika ibikorwa by’urugomo n’ubwicanyi bya hato na hato mu gihugu, kimwe n’ingabo za UN zihari. U Burusiya n’u Rwanda, ibihugu bishyigikiye Touadéra, mu minsi yashize byoherejeyo ingabo zibarirwa mu magana kumurengera ubwo yari asumbirijwe n’inyeshyamba. BAMUSHINYAGURIYE TWIREBERA, TURUMIWE N’ABATURAGE BARAKAYE, IBINTU BIBAYE NI AMATEKA AKOMEYE: Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) INKURU ZASOMWE CYANE amakuru Ukuri ku bikemangwa ko urukingo rwa Covid-19 rwaba rurimo ’ikimenyetso cy’inyamaswa’ amakuru Amatora Uganda: Bobi Wine yatangaje ikintu gikomeye nyuma yo gutora iyobokamana Imana yamuhaye ubutumwa imutegeka kubunyuza k’UMUBAVU-Video amakuru Nyarugenge: Umugabo yaramutumye agarutse asanga yimukanye ibintu byose amakuru Uko umusirikare w’u Rwanda wo mu ngabo za UN yiciwe muri Centrafrique amakuru Ingagi zasanzwemo icyorezo cya COVID-19 ku nshuro ya Mbere amakuru Amerika: Umugore rukumbi wari ku rutonde rw’abakatiwe kwicwa yanyonzwe amakuru Inkuru y’umupolisi yakubise umugore inkoni igafata umwana we w’amezi 9 agapfa amakuru Kim Jong-un yahaye ubutumwa bukomeye Joe Biden ugiye gutegeka USA NDANGIRA Inkuru zamamaza Itangazo ry’isoko ryo kugemura ibikoresho by’ishuri ry’imyuga amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’URWANDIKO RWA NGAZAGUHUNGA ENOCK RUSABA GUHINDURA IZINA ubuzima Abatagira ubushake mu gutera akabariro n’abakobwa bagumiwe, umupfumu ati "Kubavura ni ugukozaho"-Video amakuru Itangazo ryo guhinduza izina amakuru Isosiyete Huawei Rwanda yashyizeho Yang Shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu Inkuru zamamaza Abahuguriwe muri CDV mu micungire y’Imisoro na Gasutamo baramwenyura amakuru Itangazo ry’akazi amakuru S.E.A.L SUPPORT “MADE IN RWANDA”CAMPAIGN Inkuru zamamaza Hill Top Hotel yaguteguriye Poromosiyo utabona ahandi mu Gikombe cya Afurika