Cassa Mbungo yagizwe umutoza wa Rayon Sports

Ikipe ya Rayon Sports yamaze gutangaza ko Cassa Mbungo wari umaze igihe gito atandukanye n’ikipe ya AFC Leopards yo muri Kenya, ari umutoza wayo ndetse banamuha ikaze mu muryango wa Rayon Sports.

Cassa Mbungo Andre watoje amakipe atandukanye hano mu Rwanda nka Kiyovu Sports, As Kigali na Police FC, yasinye amasezerano y’amezi ane ashobora kongerwa.

Bivugwa ko azajya ahembwa miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda ku kwezi ndetse akazajya ahabwa n’amafaranga ibihumbi 200 Frw yo kugura essence.

Cassa araza kuba yungirijwe na Alain Kirasa wari ufite iyi kipe muri iki gihe nyuma y’aho itandukaniye n’umutoza Javier Martinez.

Cassa Mbungo yatoje amakipe atandukanye mu Rwanda guhera mu 2000 arimo AS Kigali, Kiyovu Sports, SEC Academy, Police FC, Sunrise FC ndetse yagiye yitabazwa no mu ikipe y’igihugu ‘Amavubi’.


Ibinyujije ku rukuta rwa yo rwa Twitter, Rayon Sports yatangaje ko yamaze kwemeza Casa Mbungo Andre nk’umutoza mukuru mu gihe cy’amezi 4 ashobora kongerwa

Abashyinguye Kizito Mihigo bari bafite imbunda? Reba iyi Video nawe uratubwira muri comment uko wabibonye:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo