Caronavirus yatumye ingendo ntagatifu zo kujya i Macca zisubikwa

Arabia Saudite yatangaje ko yahagaritse ingendo ntagatifu zakorwaga n’Abisilamu baturutse hirya no hino ku isi baje i Macca, mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya Caronavirus imaze guhitana benshi muri Asia no mu bihugu bimwe na bimwe by’i Burayi.

Iyi virusi ikomeje kwagura imipaka kugeza ubu ikaba imaze kwandura abantu 400 mu gihugu cy’Ubutaliyani, naho mu Burasirazuba bwo hagati y’u Bushinwa ikaba imaze gufata abantu 220.

Iki kemezo kidasanzwe cya Leta ya Saudi Arabia kivuga ko nta munyamahanga uzemererwa kuza i Macca ngo akorere urugendo rutagatifu ku ibuye ryitwa Kaaba.

Kugeza ubu ku isi hari Abisilamu bagera kuri 1.800.000.000.

Leta kandi yabujije abantu baturutse ku isi kuzajya gusura umusigiti w’Intumwa y’Imana Muhammad uri i Medina.

Saudi Arabia ivuga ko ikemezo cyayo kigamije kurinda abaturage bayo ndetse n’ahantu hatagatifu h’idini ya Islam.

Muri gace Saudi Arabia iherereyemo, Iran niyo yagezwemo n’iriya virus iri mu zandura vuba kugeza ubu.

Umuvugizi muri Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga ya Saudi Arabia yavuze ko Leta yasabye abaturage bayo kugira amakenga bakirinda kujya mu bihugu iriya virus yagezemo cyangwa ikekwa kubamo.

Kuba iki gihugu gikumiriye ko abantu bavuye mu mahanga basura Kaaba bifite ishingiro kuko mu mateka hari ibyorezo byigeze kwibasira abantu bari baje kuyisura.

Mu mwaka wa 1821 hari abantu bagera ku 20 000 bibasiwe na Cholera nyuma y’uko bamwe bayanduje abandi baje muri ruriya rugendo rutagatifu.

Urugendo rujya i Macca rwari ruteganyijwe kuzaba mu mpera za Nyakanga ishyira Kanama, 2020.

Virus ya Corona virus yahawe izina rya COVID-19, ubu ikaba yarafashe abantu 80 000 ku isi yose cyane cyane mu Bushinwa.

Bivugwa ko iri muri Iran ndetse ikaba inugwanugwa muri Kuwait na Bahrain.

Ba bagabo batamajwe na Kamera bari kwambura umugore ucuruza ama-Unite i Remera bafashwe umwe araraswa arapfa, Polisi yerekanye uwo yafashe anahishura icyabibateye:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo