Car Free Day isubitswe kubera Misa ya Kardinali Kambanda muri Kigali Arena

Umujyi wa Kigali watangaje ko Siporo rusange ya ’Car Free Day’ yagombaga kuba kuri iki Cyumweru tariki ya 6 Ukuboza 2020, yasubitswe bitewe n’indi gahunda iteganyijwe kuri uwo munsi.

Amakuru atangazwa n’ibitangazamakuru bitandukanye mu Rwanda avuga ko isubikwa rya Car Free Day rifitanye isano na Misa izasomwa na Arkiyepiskopi wa Kigali, Cardinal Antoine Kambanda, muri Kigali Arena.

Itangazo Umujyi wa Kigali wanyujije kuri Twitter kuri uyu wa Gatanu, rivuga ko siporo rusange yari iteganyijwe ku Cyumweru tariki ya 6 Ukuboza 2020, itazaba kubera indi gahunda iteganyijwe.

Rigira riti “Umujyi wa Kigali urabamenyesha ko Siporo ya Car Free Day yagombaga kuba ku Cyumweru tariki ya 06/12/2020 itakibaye bitewe n’indi gahunda iteganyijwe kuri uwo munsi, ni yo mpamvu twayikoze ku Cyumweru gishize. Indi siporo izaba tariki 20/12/2020. Tubashimiye uburyo mubyakiriye.”

Ikinyamakuru IGIHE kivuga ko cyamenye ko iki cyemezo gifitanye isano no kuba ku Cyumweru hari Misa y’Umuganura izasomwa na Cardinal Antoine Kambanda muri Kigali Arena saa tanu ku buryo yashoboraga kudahura neza n’ingendo z’abazayijyamo muri ayo masaha.

Ubusanzwe kuri buri cyumweru cya mbere n’icya Gatatu cy’ukwezi, abatuye Umujyi wa Kigali bahurira mu mihanda imwe yagenwe, bagakora siporo nta komyi, aho ibinyabigizi biba byakumiriwe.

Cardinal Kambanda agiye gusoma Misa ya mbere nyuma yo kugirwa Cardinal na Papa Francis, mu gikorwa cyabereye i Roma ku wa 28 Ugushyingo 2020.

Siporo rusange ya Kigali Car Free Day yatangijwe muri Gicurasi 2016 igamije gushishikariza abatuye Umujyi wa Kigali umuco wo gukora siporo no kubiborohereza; gushishikariza abaturage kwirinda indwara zitandukanye, aho bahabwa inama bakanapimwa izi ndwara ku buntu. Kuri ubu no mu ntara zindi iyi Siporo ikaba ikorwa.

Mu ntangiriro za 2018 nibwo Perezida Kagame yasabye ko yazajya iba Kabiri mu kwezi; ku Cyumweru cya mbere cy’ukwezi n’icya Gatatu.


Musenyeri Kambanda urasoma Misa ye ya Mbere muri Kigali Arena kuri uyu wa Gatandatu, yimitswe na Papa Francis nka Cardinal mushya muri Kiliziya Gatolika

U RWANDA RUHAKANA KO ABARIMO PEREZIDA KAGAME BAKOZE IBYAHA BY’INTAMBARA, RUJIGIRO NTAKOZWA IBYO KWISHYURWA N’U RWANDA AMAFARANGA RWATEGETSWE N’URUKIKO RWA EAC KUMWISHYURA, AYA MAKURU N’ANDI URAYIYUMVIRA BIRAMBUYE MURI IYI VIDEO:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Kamuzinzi j pierre Kuya 6-12-2020

Eeee