Capt. Herman Nsengimana wari wasimbuye ’Sankara’ ku buvugizi bwa FLN ari mu bashyikirijwe u Rwanda

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 17 Ukuboza 2019 ni bwo inkuru yagiye hanze ivuga ko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yashyikirije u Rwanda abarwanyi 291 bo mu mutwe w’iterabwoba ururwanya wa CNRD, baherutse gufatirwa mu bitero bikomeje kugabwa ku mitwe yitwaje intwaro mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.

Aba barwanyi bambutse ku wa 16 Ukuboza 2019 banyuze ku mupaka wa Rusizi uhuza u Rwanda n’Umujyi wa Bukavu muri RDC. Basesekaye mu Rwanda bari kumwe n’abana babo 11.

Amakuru atangazwa ni uko muri abo barwanyi harimo abafite ipeti rya Colonel.

Harimo ba Lieutenant Colonel batatu, aba Major batatu biyongeraho Umuvugizi wa FLN, Captain Herman Nsengimana, wagiyeho asimbuye, Callixte Nsabimana [Sankara] wafashwe akaba ari gukurikiranywa n’ubutabera bw’u Rwanda.

Capt. Herman Nsengimana wasimbuye Callixte Sankara, ku buvugizi bwa FLN ni umwe mu nyeshyamba 291 mu ziherutse gufatirwa muri Congo, zashyikirijwe u Rwanda ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere itariki 16 Ukuboza banyujijwe ku mupaka wa Rusizi.

Nsengimana Herman wafashe ipeti rya Captain ageze mu ishyamba ni umuvandimwe wa Niyomugabo Gérard wari umwarimu akaba n’umusesenguzi mu biganiro bitandukanye nkicyo yakunze kugaragaramo cyakorwaga n’umuhanzi Kizito , uyu yaje kuburirwa irengero mu mwaka wa 2014.

Ku wa 05 Gicurasi 2019, ni bwo ishyaka MRCD ritavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda ryasohoye itangazo rivuga ko Capitaine Herman Nsengimana yasimbuye Major Sankara, kandi “afite uburambe mu kazi gasanzwe ka Gisilikali, akaba kandi yarakoranye bya hafi” n’uyu yasimbuye.

Uyu mutwe wa FLN Capt. Herman Nsengimana yavugiraga, nyuma yo gusimbura Sankara na we wafashwe agashyikirizwa u Rwanda, wagiye wigamba kugaba ibitero bitandukanye mu Majyepfo y’igihugu mu duce twegereye umupaka w’u Burundi.

Muri 291 bagejejwe mu Rwanda kuri uyu wa Mbere, harimo ba ’Colonels’ Joseph Gatabazi, bita Gatos Avemaria, Anthère Ntamuhanga, ba ‘Lieutenant Colonels’, batatu, na ba major batatu.


Ubwo u Rwanda rwashyikirizwaga abarwanyi basaga 290 ba CNRD bafatiwe mu mashyamba ya RDC

Umunyamakuru Cleophas Barore ngo ntiyiyumvishaga uko RIB n’itangazamakuru byakorana:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo