Canada ishyigikiye ibisabwa na Dr. Mukwege ko RDC yashyirirwaho TPI

Leta ya Canada ishyigikiye ubusabe bwa Dr. Denis Mukwege bwo gushyiriraho Repubulika ya Demukarasi ya Congo, Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, TPI (Tribunal Pénal International) rukurikirana ibyaha byakozwe n’imitwe yitwaje intwaro n’abasirikare bo mu mahanga kugeza mu 2003.

Ibi byemejwe kuri uyu wa 8 Ukwakira 2020 na Ambasaderi wa Canada muri RDC, Nicolas Simard mu kiganiro yagiranye na muganda Dr. Mukwege ubwo yamusuraga ku bitaro bye byitwa Panzi, biherereye mu mujyi wa Bukavu mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.

Uyu Dr. Denis Mukwege ni umusaza w’imyaka 65 y’amavuko, ukomoka mu mujyi wa Bukavu uherereye mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.

Yashinze Ibitaro bya Panzi muri Bukavu, bivurirwamo abagore bafashwe ku ngufu n’abarwanyi b’imitwe y’inyeshyamba, bikaba ari na byo byamuhesheje igihembo cya Nobel mu 2018.

Gusa avuga ko uruhare yagize mu kurwanya ibi bikorwa by’imitwe yitwaje intwaro, ngo byamukururiye abanzi, aho byageze mu Kwakira 2012, abitwaje intwaro batamenyekanye bagaba igitero ku rugo rwe, umupolisi warurindaga aricwa.

Muri iki kiganiro na Dr. Mukwege, Ambasaderi Simard yamubwiye ati "Birumvikana ko kugira amahoro arambye muri RDC bitashoboka hatabayeho kurwanya umuco wo kudahana, hatabayeho gukomeza ubutabera, hatanabayeho urwego rw’igihugu na mpuzamahanga rukurikirana niba abakoze ibyaha byibasiye inyokomuntu n’ibyaha by’intambara, bahanwa n’ubutabera, bakabiryozwa."

Yakomeje agaragariza Dr. Mukwege uburyo amushyigikiye, ati "Canada yifatanyije nawe muri uru rugamba kandi dushyikiye intambwe zatewe ku rwego rwa RDC mu kurwanya umuco wo kudahana."

Igitekerezo cyo gushyiraho uru rukiko cyashingiye kuri roporo y’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye k’Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu yo mu 2010 kise ’Rapport Mapping’ ivuga ku byaha gashinja imitwe yitwaje intwaro n’ingabo z’ibihugu bihana imbibi na RDC.

Iyi “Rapport Mapping’ imaze imyaka 10 ishyizwe ku mugaragaro na Komisiyo y’Umuryango w’Abibumbye iharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu, ikaba ivuga ku byaha bikomeye byakozwe n’imitwe yitwaje intwaro n’ingabo z’amahanga zirimo iz’u Rwanda mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo hagati y’1993 n’2003.

Dr. Mukwege yifashishije iyi raporo, yasabye ko hakorwa iperereza ku bakoze ibi byaha, bakagezwa mu butabera.

Muri bo, yavuze ingabo z’u Rwanda (ashinja ubwicanyi) gusa leta y’u Rwanda yavuze ko ibyo avuga ari ibinyoma byagizwemo uruhare n’abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda nk’uko umujyanama wa Perezida Kagame mu by’umutekano, Gen. James Kabarebe yigeze kubitangariza kuri RBA ku wa 18 Nyakanga 2020.

Ibyo byaha byakozwe hagati ya 1993 na 2003 birimo ubwicanyi, gufata ku ngufu no gusahura.

Hari abagiye bakora ibi byaha barimo abayoboye imitwe yitwaje intwaro ku butaka bwa RDC, bagiye bakurikiranwa n’inkiko nka ICC mu Buholandi, abo byagiye bibahama, barakatirwa. Hari abagiye barambika intwaro, basubizwa mu buzima busanzwe, ababyifuza binjira mu gisirikare cy’igihugu.

Kuri Dr. Mukwege n’abamushyikiye, ntabwo ibyo bihagije. Ngo hakwiye kujyaho uru rukiko, rugakurikirana n’abandi babigizemo uruhare, barimo n’izi ngabo z’ibihugu bihana imbibi na RDC.

Umuryango wa Juvenal Habyarimana wabaye Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, uherutse kuvuga ko ushyigikiye uyu Mukongomani, Dr. Denis Mukwege ushaka ko ibyaha byakorewe muri RDC bikorwaho iperereza.

Umuryango wa Habyarimana uhagarariwe n’umugore we, Agathe Kanziga wagize uti “Nyuma y’ibyavuzwe na muganga watwaye igihembo cya Nobel, twebwe umuryango wa Nyakwigendera Perezida Juvenal Habyarimana turamushyigikiye. Umuryango wacu […] ushishikazwa no gushakisha ukuri ndetse n’ubutabera kandi wemera ko ari byo shingiro ryonyine ry’amahoro n’ubwiyunge nyakuri kandi burambye mu Karere".

Mu nama yabaye ku wa Gatatu tariki ya 07 Ukwakira 2020 yahuje abategetsi b’ibihugu mu karere k’ibiyaga bigari hakoreshejwe ikoranabuhanga rya Videwo, biyemeje gushyira ingufu hamwe mu ntumbero yo kurwanya imitwe yitwaje intwaro ihungabanya umutekano muri aka karere.

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, Felix Tshisekedi ni we wateguye iyi nama, ikaba yiritabiriwe na Perezida Paul Kagame w’u Rwanda, Yoweri Museveni wa Uganda na João Lourenço wa Angola mu gihe Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye we atayitabiriye nubwo yari yatumiwe.

Ijambo rya Mbere umuyobozi w’inzibacyuho wa ADEPR, Pastor NDAYIZEYE Isaie yavuze, ati "Guhindura ibintu ntibisaba imyaka", UMUBAVU TV twakurikiranye ihererekanyabubasha ryose uko ryakabaye, urabyibonera uko byari byifashe muri iyi Video:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo