Canada: Mbonigaba yakatiwe igifungo cy’amezi 32 ahamijwe gusambanya abana

Umunyarwanda uba muri Canada, Mbonigaba Ismaël, yakatiwe igifungo cy’amezi 32 ahamijwe icyaha byo gusambanya abana bato.

Urubanza rwe rwaburanishijwe ku wa 26 Ukwakira 2018 mu Ngoro y’Ubutabera ya Saint-Joseph nk’uko byatangajwe n’Ikinyamakuru Voix du Sud.

Mbonigaba yari akurikiranyweho ibyaha birindwi birimo gukorakora no gusambanya abangavu batatu n’ubushukanyi bukoresheje ikoranabuhanga yashinjwe muri Mata 2017.

Ibi byaha bivugwa ko yabikoze hagati ya tariki ya 1 Nzeri 2012 na 22 Kamena 2014.

Umucamanza Jean-Paul Aubin yasabye ko yakorerwa ibizamini bya ADN, akabuzwa kugera ahantu hari abana b’imyaka itatu akirekurwa.

Urubanza rwa Mbonigaba rwabereye mu muhezo ndetse kuva muri Nyakanga 2016, hatanzwe itegeko rikumira itangazwa ry’amakuru arwerekeye.

Mbonigaba yakoraga mu Ikinyamakuru Umuseso mbere yo kuva mu gihugu yerekeza muri Canada aho yakoranye n’imiryango yita ku bimukira.

Yari atuye ahitwa Saint-Anselme mu Mujyi wa Quebec aho yari umukorerabushake w’Umuryango Alpha Bellechasse waje kumwirukana.

Uyu mugabo w’imyaka 45 yayoboye Ikinyamakuru UMUSESO cyaje gufungwa

src:Igihe

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

Igitekerezo
Rwihandagaza Kuya 29-10-2018

Mbonigaba azafatwa he koko iyo uri umunyabyaha nubundi birakokama ikibabaje nuko asebye u Rwanda. Ariko nkuyu koko .... Abuze mu mashyi no midiho yiba yazaga agahanwa nitegeko ry’u Rwanda.