Cameroun: Inkuba yishe abajura bagabanaga ibyibano

Mu Ntara ya Adamawa mu ishyamba riri ahitwa Toungo mu gihugu cya Cameroun abajura bakibiswe n’inkuba ubwo bari barimo kugabana ibyo bibye, 18 muri bo bahita bapfa.

Umuyobozi wa Polisi muri ako gace witwa DSP Suleiman Yahya yemeje ayo akuru avuga ko humvikanye urusaku rw’inkuba rukomeye bagiye kureba basanga ni abantu 18 bakubiswe na yo barapfa.

Kariya gace gaturanye na Nigeria kazwiho kuba indiri y’ibisambo bikunda kwambura abantu baca hafi aho.

Umwe mu batuye muri kariya gace avuga ko abajura baje bagafata abantu bakabambura ibyo bari bafite harimo n’amafaranga agera kuri miliyoni 20 z’amafaranga akoreshwa muri Nigeria bita Naira.

Ubwo barimo bayagabanira mu ishyamba rya Toungo inkuba yabakubise hapfamo 18.

Bivugwa ko bayitejwe n’umwe mu bapfumu ukorera muri ako gace nyuma yo kubisabwa n’abaturage bajujubijwe n’abambuzi.

Kurikira n’andi makuru mesnhi k’UMUBAVU TV ONLINE:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo