COVID19: Imwe mu Midugudu ya Kigali yasubijwe muri ’Guma mu Rugo’

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, MINALOC yatangaje gahunda ya Guma mu Rugo kuri imwe mu Midugudu y’Akarere ka Kicukiro na Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali hagamijwe kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus.

Itangazo rya Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu rivuga ko kuva mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki 25 Kamena 2020, hari imwe mu Midugudu yashyizwe muri gahunda ya Guma mu Rugo, aho abaturage baho basabwa kuguma mu rugo mu gihe cy’iminsi 15.

Imidugudu yashyizwe muri Guma mu rugo:

Kamabuye, Akagari ka Nyarurama, Umurenge wa Kigarama muri Kicukiro
Zuba, Akagari ka Nyarurama, Umurenge wa Kigarama muri Kicukiro
Nyenyeri, Akagari ka Bwerankori, Umurenge wa Kigarama muri Kicukiro
Rugano, Akagari ka Kanunga, Umurenge wa Gikondo muri Kicukiro
Kadobogo, Akagari ka Kigali, Umurenge wa Kigali muri Nyarugenge
Gisenga, Akagari ka Kigali, Umurenge wa Kigali muri Nyarugenge.

Hari abo muri iyi Midugudu wabyutse bagenda nk’ibisanzwe batazi ibyategetswe bagarurwa mu rugo

Clarisse Mutamuliza utuye i Gikondo mu Mudugudu wa Nyenyeri washyizwe mu kato, yabwiye BBC ko atari azi ibyaraye bitegetswe, yabyuka agiye kukazi agasubizwa mu rugo n’abashinzwe umutekano.

Yagize ati "Sinari nzi ibyabaye, sinari nzi ko hari abatuye mu Mudugudu wacu basanganye Coronavirus. Ntakundi".

Ku mbuga nkoranyambaga mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu hari abagaragaje ko batari bamenye umwanzuro waraye ufashwe bagatungurwa no gusubizwa mu ngo igihe bari basohotse bajya mu mirimo yabo.

Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) itangaza ko abarwayi 34 ba Covid-19 babonetse muri Kigali kuva tariki ya 3 kugeza ku ya 24 Kamena 2020, muri bo 25 ngo ari abo muri iyi Midugudu yasubijwe muri gahunda ya Guma mu Rugo.

MINISANTE yatangaje ko kuri uyu wa Kane mu Rwanda hagaragaye abantu bashya 20 banduye Coronavirus bituma umubare w’abakiyirwaye ugera kuri 463.

Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima kuri uyu wa 25 Kamena 2020, igaragaza ko mu bantu 20 basanzwemo Coronavirus harimo ab’i Rusizi 14, Kirehe 2 na Kigali 4. Ni mu gihe abantu icyenda bashya bakize iki cyorezo.

Muri rusange abamaze kwandura iyi ndwara bose babaye 850, abakize bose baba 385 bivuze ko abakirwaye ari 463. Abamaze gupfa ni 2.


Amategeko ya ’Guma mu Rugo mu mujyi wa Kigali yorohejwe mu kwezi kwa Gatanu

Kwa Barafinda baravuza impundu ariko zicagase, ubuzima bwa Barafinda n’andi makuru menshi k’UMUBAVU TV ONLINE:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo