COVID-19 yongereye amahari ya USA n’U bushinwa muri Africa

Mu gihe ku ruhande rwayo Afurika ihanganye n’iki cyorezo, Amerika n’Ubushinwa nabyo buri kimwe kiriyita ko aricyo kiri gufasha cyane Afurika, ariko muri uku guhangana harimo ibirenze gufasha gusa kurwanya iyi virus.

Mike Pompeo ushinzwe ububanyi n’amahanga wa Amerika yavuze ashimitse ko "nta gihugu cyakwigereranya n’ibyo Amerika iri gukora" mu gufasha kurwanya Covid-19 muri Afurika.

Anongeraho ko "nta gihugu cyigeze, cyangwa kizigera" gikora ibirenze ibya Amerika mu gufasha urwego rw’ubuzima ku isi.

Bwana Pompeo yavuriraga ibi mu nama ku ikoranabuhanga y’abanyamakuru, n’abanyamakuru bakorera muri Afurika, yarimo umunyamakuru wa BBC dukesha iyi nkuru.

Icyo gihe, mu kwezi gishize niho inkuru ijyanye n’uko Amerika iri gucana umubano, imikoranire n’inkunga yagengeraga ishami rya ONU rishinzwe ubuzima ku isi WHO/OMS.

Byasaga n’ibidakwiriye kuvuga ku nkunga nshya ya miliyoni $170 Bwana Pompeo yigambaga ko bahaye Afurika, uyigererayije n’inkunga yatanzwe n’umuherwe umwe w’Umushinwa, Jack Ma.

Gusa mu minsi micye ishize, inkuru ivuga kuri Afurika y’ikinyamakuru kigenzurwa na Leta y’u Bushinwa, The Global Times, yatumye uyu munyamakuru atekereza ku byavuzwe na Bwana Pompeo yibaza niba Afurika itarabaye ahandi hantu ho guhanganira mu ntambara y’ubutita - icyorezo Covid-19 kiri kwifashishwamo hagati ya Amerika n’u Bushinwa

Kurwanya demokarasi y’amashyaka menshi

Inkuru ya The Global Times yishimira ko "gukomera k’uburyo bwa politiki" y’u Bushinwa byatumye ibasha gutsinda Covid-19.

Irenga aho, ikavuga ko nta kabuza iki ari cyo gihe ko Afurika ihagarika uburyo bwa demokarasi y’iburengerazuba ishingiye ku mashyaka menshi, uburyo bw’imitegekere ngo bwateje ubusumbane, ivangura rishingiye ku moko n’amadini, "kwica abantu no kwangiza ibyabo".

The Global Times ivuga ko ahubwo Afurika ikwiye gukurikira inzira y’Ubushinwa y’ishyaka rimwe.

Nyuma gato, ikindi kinyamakuru nacyo kigenzurwa na Leta, China Daily, cyashimagije ibyiza bikorwa na Beijing muri Afurika, ko ishoramari rinini n’imishinga y’ibikorwa remezo biri gutuma "Afurika ikira ingaruka z’ubucakara, ubukoroni, n’ubukoroni bw’iki gihe na Covid-19 ubu".


Aba bana bo muri Ghana bari baje kwakira Madamu Melania Trump mu 2018. Umugabo we Donald ntabwo bari bazanye

Igisubizo cya Bwana Pompeo kuri ibi ni uko; ishyaka rya gikomunisiti ry’u Bushinwa riri "kurunda amadeni…ku bihugu bya Afurika…mu buryo burimo ingorane ku buryo uzaba umutwaro ukomeye w’igihe kirekire ku banyafurika".

Hashize iminsi micye, umunyamakuru Andrew Harding yagiye mu kiganiro kuri Zoom kivuga ku mubano wa Amerika n’u Bushinwa muri Afurika aho uwari ukiyoboye yawusobanuye nkaho ari "uguhangana gukomeye kuri kuzamuka".

Aha umwalimu w’Umushinwa yavuze ko Coronavirus iri gufasha abanyamakuru bo muri Afurika kubona ibyiza by’imikorere y’itangazamakuru (rigenzurwa cyane) ryo mu Bushinwa.

Profeseri Zhang Yanqiu yagize ati "Ibinyamakuru by’iburengerazuba byibanda cyane ku nkuru zivuga ibibi", akemeza ko abasomyi bakenera inkuru zivuga ibyiza mu bihe by’akaga.

Mu yandi magambo, uyu mugore yavugaga ko bashaka uburyo bw’Ubushinwa yita ko "ari itangazamakuru ryubaka "Avuga ko yishimiye kubona hari abanyamakuru bo muri Ethiopia bari kubikora.

Mu myaka myinshi ishize, Amerika ku kigero runaka, ivuga ko yaharaniye guteza imbere no kurengera ubwisanzure bw’itangazamakuru muri Afurika imbere y’ubutegetsi bw’igitugu buriniga.


U Bushinwa ni umuterankunga w’imishinga y’ibikorwa remezo muri Afurika

Ariko ubu, Perezida wa Amerika ubwe kenshi yita abanyamakuru bo muri icyo gihugu amazina nka "fake", "abanzi ba rubanda" n’ibindi..

Urebye uko bimeze ubu biboneka ko ibitekerezo bya Beijing na Washington ku "itangazamakuru ryubaka" bitagitandukanye cyane.

Guhitamo kwa Afurika

Birakwiye kuvuga ko Amerika mu gihe cya Perezida George Bush na gahunda ye ya Emergency Plan for Aids Relief (Pepfar), yafashije byinshi mu guteza imbere iby’ubuzima muri Afurika.

Ariko ni n’ukuri ko u Bushinwa buri gukoresha Covid-19 n’ibibazo Amerika irimo mu guteza imbere politiki yabwo muri Afurika, bugaragaza ko politiki yabwo ari yo itanga umusaruro.

Ibyo ntibisobanuye ko ibihugu bya Afurika cyangwa abanyamakuru, ari ibikoresho byo gukoreshwa n’ugushaka kwa buri gihugu gikomeye.

Gusa umuntu yakwibaza ngo ni izihe leta z’ibihugu bya Afurika zifite imyenda minini y’amabanki yo mu Bushinwa kandi ubu zugarijwe n’ingaruka mbi ku bukungu kubera Covid-19, zishobora gutangira gutekereza ku "kunanirwa kwa politiki y’amashyaka menshi" zikaba zajya kuri politiki y’ishyaka rimwe nko mu Bushinwa.

Ingabire Victoire ati "Ntabwo Rwandair ihombye kubera Covid-19, yahombye na mbere yayo", n’ibindi bitekerezo bye bitandukanye ku ngengo y’imari y’u Rwanda ya 2020/2021 n’uburyo izakoreshwa, urabyiyumvira muri iyi Video utapfa gusanga ahandi:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo