COVID-19 mu Rwanda ku wa 28: Abanduye bashya 3, nta wakize

Kuri uyu wa Kane tariki 28 Gicurasi 2020, Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda yatangaje ko habonetse abantu batatu bashya banduye Coronavirus mu bipimo 1,766 byafashwe, bituma umubare w’abamaze kwandura ugera kuri 349. Abakize ni 245 mu gihe 104 bakirwaye.

- Abanduye ni 349 (Barimo batatu bashya)
- Abakize ni 245 (nta mushya wakize)
- Abakirwaye ni 104
- Nta muntu uritaba Imana
- Ibipimo bimaze gufatwa ni 64 268 (Ibipimo bishya 1766)

Minisiteri y’Ubuzima yavuze ko "abarwayi bashya bose bahise bashyirwa mu kato bakihagera.’’

Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.

Abaturage basabwa gukomeza kubahiriza amabwiriza yashyizweho hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune, kwambara udupfukamunwa n’amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n’abantu benshi.

Umunyamakuru akaba n’umuyobozi w’ikinyamakuru UMUBAVU.COM N’UMUBAVU TV ONLINE, Nsengimana Theoneste arishinganisha nyuma yuko ubwo yari afunze abwiwe n’umuntu ko ngo niyongera kwandika (inkuru) azareba, aravuga ko uyu wamubwiye ibi ashobora no kubishyira mu bikorwa ariyo mpamvu yishinganisha:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
niyongabo Kuya 30-05-2020

Andika Igitekerezo Hanno uwodugambimwafashenimwizacanenanje urashimishijekwerindimukirundomubugabiramurakoze.