COVID-19: Umujyi wa Kigali watanze nomero wahamagara ushonje

Muri iki gihe abanyarwanda basabwa kuguma mu rugo mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Coronavirus/COVID-19, Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatanze umurongo wa Telefoni utishyurwa abaturage bafite ikibazo cyo kubura ibiribwa bashobora guhamagara bagahabwa ubufasha ari wo 3260.

Muri iki gihe abaturage hirya no hino mu gihugu bubahiriza amabwiriza ku ngamba zo kwirinda icyorezo cya COVID19 baguma mu rugo, imibereho yabo imeze nabi dore ko umubare munini w’abaturage b’u Rwanda ari utunzwe no gushakisha ikibabeshaho buri munsi, bityo abakeneye inkunga y’ibiribwa bakaba ari benshi mu gihugu.

Gutanga ibiribwa ni igikorwa cyishimiwe, ariko bamwe bagaragaza ko hamwe na hamwe kiri gukorwa nabi.

Hari abavuga ko bamwe babihawe batabikwiye, hari abahabwa bicyeya bitamara Kabiri, ndetse hari bamwe mu bashinzwe kubitanga bamaze gufungwa kubera kwiba ibyagenewe abakene.

Urugero rw’abatawe muri yombi n’Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha, RIB, ni nk’umuyobozi w’umudugudu n’ushinzwe umutekano muri umwe mu midugudu wo mu Murenge wa Ndera mu Karere ka Gasabo bakekwaho kunyereza ibiginewe abatewe ubukene n’ibihe bidasanzwe bya Coronavirus.

Ibigo bitandukanye by’abikorera mu Rwanda byagiye bitanga inkunga yabyo yo gushyira muri iyi gahunda, ariko abakeneye gufashwa baracyari benshi.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali busohoye itangazo rimenyesha abaturage ko abafite ikibazo cyo kubura ibiribwa bashobora guhamagara umurongo wa Telephone utishyurwa: 3260.

Ni ni ibikomeje gukorwa mu rwego rwo gukomeza gufasha abaturage kwirinda kuva mu rugo nta mpamvu ifatika bafite kugeza ku itariki ya 19 Mata 2020 harebwa aho ibintu bizaba bigeze.

Kugeza kuri iki gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 06 Mata 2020, mu Rwanda abanduye Coronavirus bose hamwe ni 104, muri bo bane barayikize banasubizwa mu miryango yabo ariko na bo basabwa gukomeza kwitwararika nk’abandi basanze.


Itangazo ry’Umujyi wa Kigali rivuga ko washyizeho umurongo wa Telefoni abafite ikibazo cy’ibiribwa bashobora guhamagaraho

Rwambikanye hagati y’umunyamakuru w’ISHEMA TV, Cyuma Hassan n’Umunyamabanga w’Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura (RMC), Mugisha Emmanuel, urabyiyumvira muri iyi Video utapfa gusanga ahandi:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
ISIRABAHENDA ABDULHAKIM Kuya 14-04-2020

Mwiriwe ISIRABAHENDA ABDULHAKIM, ntuye Gasabo, Kimironko, Kibagabaga, muri Buranga ko numva iyi nomero itabaho se niyubufasha ikaba idacamo ubu umuntu ntaharenganira kd yarafite ikibazo

ISIRABAHENDA ABDULHAKIM Kuya 14-04-2020

Mwiriwe ISIRABAHENDA ABDULHAKIM, ntuye Gasabo, Kimironko, Kibagabaga, muri Buranga ko numva iyi nomero itabaho se niyubufasha ikaba idacamo ubu umuntu ntaharenganira kd yarafite ikibazo

ISIRABAHENDA ABDULHAKIM Kuya 14-04-2020

Mwiriwe ISIRABAHENDA ABDULHAKIM, ntuye Gasabo, Kimironko, Kibagabaga, muri Buranga ko numva iyi nomero itabaho se niyubufasha ikaba idacamo ubu umuntu ntaharenganira kd yarafite ikibazo