COVID-19: Uko byifashe mu Mujyi wa Kigali utarimo urujya n’uruza-Video

Muri iki gihe hirya no hino ku Isi ibintu bikomeje kugenda biba bibi kubera icyorezo cya Coronavirus/COVID-19, mu mijyi itandukanye yari izwiho kuba nyabagendwa cyane ntibyagutangaza uyigezemo ugasanga uri kugendamo wenyine uretse gusa kubonamo umuntu umwe umwe na we uri ku ntera ndende.

UMUBAVU twabagereye mu Mujyi wa Kigali rwagati ahari hasanzwe hakoranira isinzi ry’abantu utibagiwe n’inyuranamo ry’ibinyabiziga dusanga hera dore ko ugendamo wisanzuye kuko nta bantu ubyigana na bo cyangwa ibinyabiziga ugenda ukikira.

Bamwe mu bo twasanze mu Mujyi ni abatanga serivisi zirimo nk’iz’ibiribwa n’izindi zikenerwa mu buzima bw’ibanze na bwo bagiye bagabanywa mu rwego rwo kwirinda ko bakwegerana bakaba bakwanduzanya icyorezo cya Coronavirus mu gihe haboneka uwacyanduye.

Wowe ushobora kuba wakoreraga mu Mujyi wa Kigali by’umwihariko rwagati ubu ukaba wibaza uburyo hasa cyangwa wibera mu Ntara ariko wibaza uti mu Mujyi bihagaze bite n’abantu benshi bahaba, muri iyi Video urabyibonera uko byifashe nko muri Gare/Down Town n’ahandi:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo