U Rwanda mu bihugu 14 bidahangayikishije u Burayi kubera COVID-19

Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU/UE) watangaje ibihugu 14 uvuga ko abaturage babyo "badateje akaga" bemerewe kwinjira i Burayi kuva tariki 01 z’ukwezi kwa Karindwi, nubwo hakiri icyorezo cya Covid-19, Abanyarwanda bari mu bemerewe, Amerika, Brazil n’u Bushinwa ntibemerewe.

Abadipolomate ba EU bavuga ko biteguye kongera u Bushinwa kuri urwo rutonde mu gihe nabwo bukoze nk’ibyo ku baturage b’ibihugu bigize Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi.

Abongereza na bo bemerewe kujya mu bihugu bigize EU kuko bagifatwa nk’abaturage ba EU kugeza inzira yo kuwusohokamo irangiye neza tariki 31/12/2020.

Ibihugu EU ivuga ko abaturage babyo ubu bemerewe kwinjira mu bihugu bigize uwo muryango ni; Algeria, Australia, Canada, Georgia, u Buyapani, Montenegro, Maroc, New Zealand, u Rwanda, Serbia, Koreya y’Epfo, Thailand, Tunisia na Uruguay.

EU ivuga ko uru rutonde rushobora guhinduka igihe cyose, kandi ruzajya rusubirwamo nyuma y’ibyumweru bibiri.

Biteganyijwe ko kuri uyu wa Kabiri EU itangaza ku mugaragaro ibi bihugu n’ibyo yashingiyeho yemerera abaturage b’ibihugu bimwe ikangira ab’ibindi.

Mu ntangiriro y’uku kwezi, komisiyo y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi yatangaje ko iri kwiga uko ifungura imipaka y’uyu muryango ku bihugu bimwe na bimwe bitawurimo.

Ikinyamakuru Politico cyari cyatangaje ko kimwe mu byo uyu muryango ushobora kuzashingiraho ufungurira imipaka ibindi bihugu ari umubare w’abanduye Coronavirus kuri buri baturage 100,000.

Minisitiri Gatete mu iperereza kuri ruswa, Trump ashobora gutabwa muri yombi, umusaza wishwe aragiye inka ze na zo zikaburirwa irengero n’izindi nkuru utapfa gusanga ahandi uretse k’UMUBAVU TV ONLINE:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo