COVID-19: Noneho ’Iyahigaga yahiye ijanja’

Nk’uko Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza, Reuters bibitangaza, ngo abantu barenga miliyoni 1,97 banduye Coronavirus naho 128,445 bagahitanwa nayo nkuko ibikesha igitabo cyitwa Coronavirus ku isi hose.

Iki gitangazamakuru kandi gikomeza kigaragaza imibare y’abantu banduye iki cyorezo ndetse n’abahitanwe nacyo hirya no hino ku isi.

Nko muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika habarurwa impfu zatewe na Coronavirus zirenga 28,300 .

Iki gitabo cya Coronavirus ku Isi yose cyagaragaje ko iki cyorezo cyaciye intege z’ibihugu by’ibihangange byari bimenyereweho ubutabazi ku bindi bihugu.

Gikomeza kigaragaza igihugu cy’igihangange nka Amerika gishaka guhagarika inkunga cyageneraga Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima ku isi (OMS) kubera guhangana n’iki cyorezo nkuko byatangajwe na Perezida Dornald Trump
.
Ikigega mpuzamahanga cy’Imari, IMF cyavuze ko ubukungu bw’isi buteganijwe kugabanuka ku gipimo cya 3,0% muri uyu mwaka kikaba ari cyo kizagabanuka cyane kuva igihe ihungabana rikomeye ribayeho mu myaka ya 1930 ryiswe ’Great Depression’.

Ku wa Kabiri, Minisitiri w’Imari w’u Bufaransa yavuze ko abaterankunga mpuzamahanga bemeye guhagarika kwishyura imyenda babereyemo ibihugu bikennye cyane muri uyu mwaka.

Isosiyete y’indege y’Abashinwa yatangaje ko yaguye mu gihombo cya miliyari 33,62 z’amadorari ya Amerika mu gihembwe cya mbere.

Hafi ya 95% y’ubucuruzi bwa Kolombiya bwakozwe n’ubushakashatsi bw’urwego rw’ubucuruzi bwagaragaje ko ibicuruzwa byagabanutse hejuru ya 50%.

Iki gitabo cyakomereje mu Burayi ari nako kinenga cyane ibihugu bimwe na bimwe bitita ku bageze mu za bukuru kuko imibare ya bahitanwe n’iki cyorezo wihariwe cyane n’abageze mu za bukuru.

Abashinzwe ingengo y’imari y’igihugu cy’u Bwongereza bavuze ko ubukungu budahagaze neza ko bushobora kugabanukaho 13% muri uyu mwaka kubera ko guverinoma yahagaritse ibikorwa byinjirizaga igihugu hanyuma bikibanda cyane mu kurwanya Covid-19.

Umubare w’abantu bapfuye mu Bwongereza bazize Coronavirus urenze kure cyane umubare watanzwe na Guverinoma, nkuko amakuru yagutse yemewe arimo impfu mu baturage nko mu bigo byita ku bageze mu za bukuru.

Reuters yakomereje mu Bufaransa aho yavuze ko umubare w’abantu bapfuye bazize kwandura COVID-19 wazamutse hejuru ya 15,000, bubaye igihugu cya Kane kirenze iyo mbibi nyuma y’u Butaliyani, Espagne na Amerika.

Umuyobozi mukuru w’ubuzima yavuze ko abategetsi ba Maleziya batangiye gukoresha ibikoresho bya Antibody byihuse bya COVID-19 kugira ngo hongerwe ibizamini bya Laboratoire uko umubare w’abantu bandura muri iki gihugu wiyongera.

Mu gihe Isi yose ihangayikishijwe na Coronavirus ari nako hongerwa mo imbaraga zo guhangana nayo nko muri gahunda ya guma mu rugo mu Buhinde ho ntibabikozwa kuko kugeza ubu OMS iracyahangayikishijwe cyane nuko iki gihugu kidashyira imbaraga mu bukangurambaga bwo gupima abantu iki cyorezo no kutubahiriza amabwiriza y’uyu muryango wita ku buzima.

Uyu muryango kandi ukomeza ushimira cyane ibihugu n’abayozi bari kugaragaza ubwitange aho bamwe bari kwemera kugabanyirizwa imishahara ngo hitabweho abashegeshwe n’iki cyorezo.

OMS kandi ikaba yishimiye ko ikifuzo cyo gukwirakwiza ibikoresho by’ubuzi byifashishwa mu gukumira Coronavirus muri Afurika cyatangiye gushyirwa mu bikorwa, kuko ubu indege y’ubufatanye yagejeje ibikoresho by’ubuvuzi Addis Abeba, muri Etiyopiya, byaturutse muri uyu muryango w’ubuzima ku isi kugira ngo bitangire gukwirakwizwa muri Afurika.

Yanditswe na DUSHIMIMANA Elias

Abanyamakuru bati “Noneho Amb Olivier Nduhungirehe arahungirahe”, iyumvire ubusesenguzi bwabo muri iyi Video utapfa gusanga ahandi:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo