COVID-19: Madagascar yigambye umuti wayo iratabaza

Mu gihe mu bihe bishize Madagascar yakunze kumvikana ivuga ko ifite umuti gakondo uvura icyorezo cya Covid-19, ubu yatangiye gutabaza isaba ibikoresho byo kwirinda no gupima iki cyorezo, ndetse abaganga batangira kuvuga ko ibitaro byatangiye kuzura abarwayi.

Madagascar yavugaga ko ifite umuti uzwi nka Covid-Organics wakozwe na Malagasy Institute of Applied Research (IMRA) ndetse na Perezida w’iki gihugu Andry Rajoelina agaragaza kuwushyigikira bidasanzwe avuga ko uvura koko.

Ntibyahereye aho kuko Perezida Andry Rajoelina yatangiye no gutanga uyu muti mu bihugu byibasiwe na Covid-19 cyane nk’impano yo kubifasha guhangana n’iki cyorezo kugeza ubu gihangayikishije buri wese ku isi.

Ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima,OMS ryo ntiryasibye kugaragaza ko ridashyigikiye iby’uyu muti, nyamara Andry Rajoelina akavuga ko impamvu umuti uyu muti wabo ukomejwe kwamaganwa ko ari uko uturuka muri Afurika.

Uko iminsi ishira bigenda bigaragara ko ubushobozi bw’uyu muti mu kuvura Covid-19 muti busa nk’aho ari ntabwo, kuko muri iki gihugu hamaze kwandura abarenga ibihumbi umunani barimo 614 banduye umunsi umwe mu gihe abamaze kwitaba Imana bazize iki cyorezo bagera kuri 69.

Gusa hari ibihugu nka Equatorial Guinea, Guinea-Bissau, Niger na Tanzania byari byamaze gusaba no kohererezwa kuri uwo muti Leta ya Madagascar yatangaje ko yakoze.


Aba ni Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Tanzania Palamagamba Kabudi (iburyo) wari wakiriye umuti wa Madagascar anawunywaho


Perezida Andry Rajoelina na we yigeze kugaragara anywa kuri uyu muti

Karasira yasobanuye impamvu adashaka gushaka umugore w’umunyarwandakazi, bivugwaho biratinda:

Kuba ubushobozi bwa Madagascar butangiwe kurengwa n’iki cyorezo, bigaragazwa n’ibaruwa ifunguye yo ku wa 20 Nyakanga, Minisitiri w’Ubuzima muri iki gihugu yandikiye imiryango nterankunga ayisaba ibikoresho byifashishwa mu kwirinda Covid-19 birimo udukoresho dupima, imashini zifasha abarwayi guhumeka ndetse n’ibikoresho bipfuka abaganga kugira ngo batandura.

Uretse iki kibazo cy’ibikoresho bike cyatangajwe na Minisitiri w’Ubuzima muri iki gihugu, umuyobozi w’ibitaro bya Andohotapenaka biri mu murwa mukuru Antananarivo, Nasolotsiry Raveloson yavuze ko ibitanda byatangiye gushira mu bitaro byo hirya no hino muri iki gihugu, ibintu biri gutuma “kuri ubu hakirwa abarwayi barembye gusa”

Uretse Raveloson hari n’abandi bayobozi b’ibitaro babiri babwiye BBC ko ibitaro bayoboye na byo bifite iki kibazo nk’icya Andohotapenaka Hospital.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo