COVID-19: Katedarali ya Ruhengeri yafunzwe izira kutubahiriza amabwiriza

Nyuma y’uko Polisi ikoze igenzura ireba uburyo amadini n’amatorero bubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 igasanga muri Katedarali ya Ruhengeri yo mu Karere ka Musanze mu Majyaruguru y’u Rwanda basenga batubahirije aya mabwiriza, yategetswe ko yongera igafunga imiryango.

Ku wa 11 Ukwakira 2020, nibwo Polisi y’u Rwanda yakoze igenzura mu Turere twose twegereye Umujyi wa Musanze harimo Gakenke, Gicumbi na Burera ko amadini n’amatorero bikorera muri iyi Ntara byubahiriza amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19 mu gihe bari mu mihango y’amasengesho, isanga abapadiri 2 bishe aya mabwiriza.

Muri iri genzura, Polisi yasanze muri Shapeli ya Kiliziya Gaturika Katederali ya Ruhengeri iherereye mu Karere ka Musanze harimo abasaza n’abakecuru bashyizwe ukwabo muri iyo Shapeli barimo guhabwa igitambo cya Misa na Padiri Nsengiyumva Felicien.

Ni mu gihe hari irindi tsinda ryari muri Kiliziya nini risomerwa na Padiri mukuru wa Katederali ya Musanze, Padiri Ndagijimana Emmanuel.

Umuyobozi wa Polisi mu ntara y’Amajyaruguru, Assistant Commissioner of Police (ACP) Reverien Rugwizangoga yavuze ko mu nsengero zigera kuri 72 bagenzuye hariya kuri Katederali ya Ruhengeri niho honyine batari bubahirije amabwiriza yo kurwanya COVID-19.

Aba bapadiri babiri bo muri Paruwasi ya Ruhengeri barenze ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19 Polisi ntiyatangaje ibihano byahawe icyakora ibitangazamakuru bitandukanye byanditse ko bombi baciwe amande ya Frw 40,000 yo kutubahiriza kwirinda COVID-19.

Polisi yavuze kandi ko izo nsengero zishobora gufungwa, nk’uko biteganywa n’amabwiriza yemereye insengero kongera gukora muri iki gihe cya Coronavirus none iki cyemezo ni cyo cyashyizwe mu bikorwa izi nsengero zirafungwa.

Nuwumuremyi Jeanine uyoboye Akarere ka Musanze yavuze ko gufunga iyi Kiliziya ari igihano cyahawe iyi Katedarali mu rwego rwo kubera abandi barenga ku mabwiriza urugero.

Nuwumuremyi kandi yavuze ko iki gihano kizakurwaho bitewe n’uko bazakitwaramo harimo no kubahiriza ibyo basabwa.

Yagize ati "Gufungwa kwaho byatewe n’amakosa bakoze barenza umubare w’abari baje mu Misa, batubahirije intera n’ibindi. Mu bihano bigenwa harimo guhagarika ibikorwa byahaberaga, ubu hagiye gusuzumwa impamvu byakozwe, bakanerekana icyo bagiye gukora ngo batazongera kugwa muri iri kosa.”

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze yakomeje yibutsa abaturage ko Covid-19 igihari bityo ko batagomba kujenjeka mu ngamba zifatwa hagamijwe kuyikumira.

Mu Rwanda, insengero n’imisigiti byasubukuye ibikorwa mu kwezi kwa Karindwi, nyuma y’uko bifunzwe mu kwezi kwa Gatatu iki cyorezo kikigera mu Rwanda.

Mu mabwiriza yashyizweho harimo ko; mu rusengero abantu bicara bahanye intera ya metero 2, gutura ’Cash’ birabujijwe, gukoranaho ntibyemewe, abana bari munsi y’imyaka 12 ntibemerewe.

Leta yategetse ko urusengero rutazubahiriza ayo mabwiriza ruzafungwa.

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yerekana ko mu kwezi gushize kwa cyenda gusa abantu barenga 25,000 bahaniwe kutambara/neza agapfukamunwa, abarenga 10,000 bo bahaniwe kudahana intera.

Amategeko yo mu mujyi wa Kigali yo ateganya ibihano bigera ku mande ya 100,000Frw k’ukuriye urusengero no kurufunga mu gihe rwarenze ku mabwiriza yatanzwe.

Kugeza ubu mu Rwanda abantu barenga 4,900 ni bo bamaze gutangazwa ko banduye Coronavirus, imaze kwica 32, nk’uko imibare ya Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda ibigaragaza.

Abayeho mu buzima busharira nyuma yo gukora impanuka igufwa bakarikuramo ubu akaba ategereje kurisubizwamo:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo