COVID-19: Jeff Bezos akomeje gushimangira ko ari we muherwe wa mbere ku Isi

Mu gihe ku Isi nzima abantu batandukanye kimwe n’ibihugu na za Guverinona bakomeje kugaragaza ko icyorezo cya COVID-19 gikomeje kuyogoza ubukungu, umuherwe we aramwenyura kuko umutungo we wiyongereyeho miliyari 24 z’amadolari ya Amerika muri iki gihe cya Coronavirus.

Ibyo byatewe nuko kubera ibihe bidasanzwe by’akato abantu bari kurukoresha cyane mu bikorwa byo guhaha.

Ubu, Jeff Bezos w’imyaka 56 washinze akaba n’umuyobozi w’urubuga rw’ubucuruzi bwo kuri Internet rwa Amazon, afite umutungo ubarirwa muri miliyari 138 z’amadolari ya Amerika, nkuko bitangazwa na Bloomberg Billionaires Index.

Byatumye ashimangira umwanya we nk’umuntu wa mbere ukize cyane ku isi.

Kompanyi ye yungukiye cyane ku kuba abantu ku isi bari kuguma mu ngo zabo bagatumiza ibyo bacyeneye kuri internet, muri iki gihe cy’icyorezo cya Covid-19.

Byabaye ngombwa ko iha akazi abakozi babarirwa mu bihumbi kugira ngo ibashe guhaza abakiliya bayo biyongereye cyane muri iki gihe.

Ariko Amazon yananenzwe n’abakozi bayo muri Amerika ku bijyanye n’ingamba zo kubarinda ku kazi muri iki gihe cya Coronavirus.

Bwana Bezos afite imigabane ingana na 11% muri Amazon, kandi ejo ku wa Kabiri, imigabane yayo yiyongereyeho 5.3%.

Umuryango nyir’ikigo cy’ubucuruzi cya Wal-Mart, gifite iduka rya Asda mu Bwongereza, na wo warungutse muri iki gihe cy’ibihe bidasanzwe by’akato.

Umutungo w’uwo muryango uzwi nka The Waltons - wiyongereyeho 5% muri uyu mwaka ugera kuri miliyari 169 z’amadolari ya Amerika.

Ubu ni wo muryango wa mbere w’abaherwe ku isi, nkuko bitangazwa na Bloomberg.

Mu gihe abantu babarirwa muri za miliyoni ubu bari gukorera mu ngo mu bice bitandukanye byo ku isi, umutungo w’uwashinze urubuga rw’inama zo kuri internet na wo wariyongereye.

Umutungo wa Eric Yuan washinze urubuga Zoom wikubye inshuro zirenga ebyiri, ugera kuri miliyari 7.4 z’amadolari ya Amerika.

Bloomberg Billionaires Index itangaza ko kugeza ubu muri uyu mwaka, abaherwe 500 ba mbere ku isi bamaze guhomba agera kuri miliyari 553 z’amadolari y’Amerika

Abashoramari mu rwego rw’ibikomoka kuri peteroli ndetse no muri ’gas’ barahombye cyane kubera ko ibiciro byaguye kubera igabanuka ry’ababicyeneye ku isi.

Byanatewe kandi n’amakimbirane ubu yamaze gucyemuka hagati ya Arabie Saoudite n’u Burusiya ashingiye ku musaruro w’ibikomoka kuri peteroli.

Uko Bezos yamamaye

Bwana Bezos yatangiye Amazon mu 1995 ku gishoro kigera hafi ku 100,000 by’amadolari ya Amerika akuye mu mutungo we bwite no mu mafaranga y’umuryango we.

Nyuma yo kubona imibare yagaragazaga kwiyongera kwihuse kw’ikoreshwa rya Internet, yahise ava mu kazi keza ko mu kigo cy’ishoramari ubwo yari afite imyaka 30 y’amavuko.

Umugore we MacKenzie na we yahise amukurikira muri Amazon, bombi bakaba bari baramenyaniye muri icyo kigo cy’ishoramari cya DE Shaw bakoragamo i New York.

Babyaranye abana bane

Batandukanye mu mwaka ushize wa 2019 binyuze muri gatanya (Divorce) yagarutsweho cyane n’ibitangazamakuru bikora inkuru zijyanye n’ubucuruzi.

Muri uko gutandukana kwabo, MacKenzie yahawe miliyari 38 z’amadolari ya Amerika arimo no kugira umugabane wa 4% muri Amazon.

Mu kwezi kumwe amaze gutangiza Amazon, yari yamaze kubona ’Commandes’ zo kugemura ibicuruzwa muri Leta 50 zose zigize Amerika ndetse no mu bihugu 45 ku isi.

Ayo makuru akubiye mu gitabo ’The Everything Store: Jeff Bezos and the Age of Amazon’ kivuga ku buzima bwe bwite, cyanditswe na Brad Stone, cyasohotse mu mwaka wa 2013.

Mu myaka itanu ya mbere Amazon ibayeho, konti z’abakiliya bayo zavuye ku madolari 180,000 zigera kuri miliyoni 17 z’amadolari.

Muri iyo myaka kandi, ubucuruzi bwariyongereye cyane buva ku 511,000 by’amadolari burenga miliyari 1.6 y’amadolari.

Abashoramari b’ibyamamare bahise babyiganira mu gushora imari muri Amazon ubwo Internet yari imaze gushinga imizi mu bice byinshi by’isi.

Yatangiye gukora ku mugaragaro mu mwaka wa 1997, ihita ikusanya miliyoni 54 z’amadolari.

Ndetse ihindura Bwana Bezos, wahoze afasha mu gufunga neza ibitabo byaguzwe, umwe mu bagabo b’abaherwe ku isi ataranagira imyaka 35 y’amavuko.

Mu mwaka wa 1999, ikinyamakuru Time Magazine cyagize Bwana Bezos umwe mu rubyiruko rwaranze uwo mwaka ku isi.

Ikinyamakuru Time Magazine cyamuhaye akabyiniriro k’"umwami w’ubucuruzi bwo kuri Internet".


Jeff Bezos, umuntu ukize kurusha abandi ku isi ibye byaragwiriye mu gihe iby’abandi biri guhomba muri iki gihe cy’icyorezo

Abanyamakuru bati “Noneho Amb Olivier Nduhungirehe arahungirahe”, iyumvire ubusesenguzi bwabo muri iyi Video utapfa gusanga ahandi:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo