COVID-19: Inganda zo mu Rwanda zatangiye kudoda udupfukamunwa

Inganda zo mu Rwanda zatangiye imirimo yo kudoda udupfukamunwa mu rwego rwo gufasha abaturarwanda kutubona ku bwinshi mu buryo buhagije hagamijwe gukumira no kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya coronavirus giteje inkeke ku Isi hose.

Iki gikorwa gitangiye gushyirwa mu bikorwa nyuma yahoo Guverinoma y’u Rwanda itangaje ko buri munyarwanda agomba kwambara agapfukamunwa aho ari hose kugira ngo indwara ya COVID-19 ireke gukomeza guhererekanwa mu bantu.

Minisitiri w’ubuzima Dr.Ngamije Daniel yemeje ko guhera kuri uyu wa Mbere inganda zitangira kudukora ku buryo buri wese azajya abasha kutugura.

Mu kiganiro yagiranye na RBA,Minisitiri Ngamije yavuze ko Leta yafashe icyemezo ko buri muntu wese agomba kwambara agapfukamunwa igihe cyose mu rwego rwo kwirinda kwanduzanya Covid-19.

Biteganyijwe ko udupfukamunwa twatangiye gukorwa tuzaba turi ku giciro cyiza kandi dushobora kumeswa inshuro eshanu (5).

Minisitiri w’Ubuzima yavuze ko bagiye gukora ubushakashatsi kugira ngo harebwe uko icyorezo cya COVID-19 gihagaze mu Mujyi no mu byaro ku buryo igihe cyatanzwe nikigera bazamenya ikindi cyemezo cyazafatwa.

Iminsi ishize,Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima ryasobanuye ko umuntu akwiriye kwambara agapfukamunwa mu gihe yitsamura cyangwa akorora, cyangwa se mu gihe nawe wikekaho kwandura kugira ngo utanduza abandi.

Abandi basabwaga kwambara udupfukamunwa n’abagiriye urugendo ahagaragaye icyorezo cya COVID-19.

Undi ukambara ni uwegereye uwarwaye iyi ndwara nubwo yaba ataragaragaza ibimenyetso ariko akaba ari mu kato, undi muntu wa kane wasabwaga kwambara agapfukamunwa ni umuganga cyangwa undi muntu ufasha umurwayi wagaragaje ibimenyetso.

Kubera ko Coronavirus yandurira mu matembabuzi y’uyirwaye iyo aguye ku muntu cyangwa akayakoraho yarangiza akikora mu maso,mu izuru cyangwa mu gutwi,Leta y’u Rwanda yahisemo gusaba abaturage kutwambara.

Izi ngamba za Leta y’u Rwanda ziyongereye kuzari zihari zirimo ko mbere yo kwinjira mu isoko n’ahandi, usabwa kubanza gukaraba intoki, gusa bimwe mu bikorwa bihuza abantu benshi byarahagaritswe.

Mu gihugu cya Kenya, Polisi yatangaje ko igihe yari yarahaye abaturage kugira ngo babe babonye udupfukamunwa cyarangiye, kandi ko kuva kuwa gatatu yatangiye kujya ihagarika utakambaye.

Umukuru wa polisi Hillary Mutyambai avuga ko abanyaKenya bari bahawe umwanya uhagije wo gushaka utwo dupfukamunwa,bityo rero kuva ubu amategeko agiye gushyirwa mu ngiro.

Minisiteri y’Ubuzima iherutse kumenyesha ko umuntu uwo ari we wese uzafatirwa hanze atambaye ako gapfukamunwa azacibwa ihazabu y’amashilingi ya Kenya 20.000, cyangwa afungwe amezi atandatu.

Abakora ibikorwa byo kuvura abantu bari basabye leta ko yabaha utu dupfukamunwa, bavuga ko twabuze.

Ubu, agapfukamunwa kambarwa rimwe gusa kagurishwa ku mashilingi 100 ya kenya, mu gihe akambarwa n’abaganga kitwa N95 kagurishwa kugeza ku mashilingi 1,500 ya Kenya.

Leta yasohoye itegeko ry’uko uwo ari we wese uzaba ari mu bice bihuriramo abantu ategetswe kwambara ako gapfukamunwa, ndetse yasabye ama kompanyi atandukanye gufasha kugira ngo tuboneke ku bwinshi.

Minisiteri y’Ubuzima imaze iminsi yigisha abanya Kenya uko utwo dupfukamunwa twambarwa n’uko badukoresha kugira ngo ntibiyanduze.

Abanyamakuru bati “Noneho Amb Olivier Nduhungirehe arahungirahe”, iyumvire ubusesenguzi bwabo muri iyi Video utapfa gusanga ahandi:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo