COVID-19: Imikino y’amahirwe ’Betting’ mu gihombo gikomeye mu karere

Urwego rw’imikino y’amahirwe izwi nka ’Betting’ mu karere ka Afurika y’Uburasirazuba ubu ruri "mu kaga neza neza" kubera ihagarikwa ry’imikino ku isi bitewe na Coronavirus.

Ibyo ni ibitangazwa na kompanyi ya ’betting’ yo muri Uganda.

Amasoko ya ’betting’ yarahungabanye bikomeye bitewe n’ihagarikwa rya shampiyona zikomeye z’umupira w’amaguru mu bice bitandukanye ku isi.

Byatumye rero abantu babura ibyo bageragerezaho amahirwe.

Ariko muri Afurika y’Uburasirazuba, iri soko ry’imikino y’amahirwe ryarashegeshwe kurushaho kuko abantu bacye ari bo bakorera ’betting’ ku rubuga rwa Internet.

Ivan Kalanzi, ushinzwe ibyo kwamamaza urubuga rwa internet rwa ’betting’ ruzwi nka GAL Sport Betting, yabwiye BBC ati "Mu bijyanye n’ubucuruzi, twahombye hafi 99% kubera ko benshi mu bakiliya bacu ntabwo bakorera ’betting’ kuri Internet".

Yongeyeho ati "Ntabwo dufite abakora ’betting’ benshi cyane (kuri Internet) muri Kenya na Tanzania, aho turi cyane mu nzu za ’betting’".

Inzu nyinshi zikorerwamo ’betting’ zo muri aka karere zafunze imiryango mu ntangiriro y’uku kwezi kwa gatatu kubera coronavirus ikomeje kwiyongera.

Kubera ibyo, uru rwego rwa ’betting’ ubundi rwinjiza agera kuri miliyoni 20 z’amadolari ku mwaka muri Kenya, miliyoni 12 muri Uganda na miliyoni 10 muri Tanzania, rwarahonnye.

Bwana Kalanzi ati "Wenda nka 30% ni bo bakora ’betting’ kuri Internet, benshi muri bo ni ab’amikoro aciriritse, akenshi bashishikazwa na shampiyona zikomeye nko mu Bufaransa n’Ubudage, ubu zahagaritswe".

"Rero ubu ni akaga neza neza".

Nyinshi muri za shampiyona mu mikino itandukanye zarahagaritswe mu kwezi gushize kubera icyorezo cya coronavirus gikomeje gukwirakwira ku isi.

’Ndikuzigama amafaranga’

Hagati aho, bamwe mu bakina imikino ya ’betting’ babona iri hagarikwa rya za shampiyona nkaho atari igihombo kuri bo ahubwo ari umwanya wo kugira amafaranga bizigamira.

Meshack, ufite inzu icuruza serivisi za Internet cyber café mu Burengerazuba bwa Kenya, agira ati "Byaramfashije gacye kurushaho kuko amafaranga nari kuba naratakaje ndayagumana".

"Nkora ’betting’ kuri Premier League, shampiyona ya Turukiya, Bundesliga, La Liga, shampiyona zose zikomeye harimo no muri Brazil na Chili, basketball na ice hockey".


Abakoraga ibya betting ubu bari mu kaga

Ariko nanone avuga ko amafaranga y’inyongera yabonaga buri munsi ari hagati y’amadolari y’Amerika 10 na 30 (hagati ya 9,000 na 28,000 y’u Rwanda), atakiyabona.

Ati "Kuri twe urubyiruko na benshi mu baturage ba Kenya, nta kazi gahari, rero ushyira icyizere cyawe [muri ’betting’] ko ushobora gutsindira akayabo ukiteza imbere mu buzima".

"Icyo cyizere ubu cyarayoyotse. Mu by’ukuri kuba nta mikino iri kuba, birabishye kuba nta ’betting’ iri gukorwa".

COVID-19: Inzara igiye kutwica, maze Kabiri ntarya, Leta nidufashe naho ubundi ubuzima bumeze nabi:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo