Close MORE NEWS COVID-19: Igihugu cya Mbere muri Afurika cyagize miliyoni y’abayanduye UMUBAVU.com Umubavu.com Kuya 28-12-2020 saa 06:42' whatsapp Facebook Africa y’Epfo yabaye igihugu cya Mbere muri Africa cyageze ku bantu barenga miliyoni imwe banduye icyorezo cya Covid-19. Ni nyuma y’ako abategetsi baho bemeje ko hari ubwoko bushya, bwandura vuba cyane bwa Coronavirus bwahabonetse. Ibitaro bimwe n’amavuriro byatangaje ko biri kwakira abarwayi benshi ubushobozi bwabyo bukaba buri hafi kurengerwa. Biteganyijwe ko Perezida Cyril Ramaphosa aza gutangaza ingamba zikomeye kurushaho zo kwirinda ko iyi virus ikwiragira kurushaho. Iyi ntera y’abanduye bageze kuri miliyoni imwe yatangajwe ejo ku Cyumweru na Minisitiri w’Ubuzima, abanduye bose hamwe ubu ni 1,004,413 naho abamaze kwicwa na Covid hano ni 26,735. Mu cyumweru gishize Africa y’Epfo yatangaje umuhigo w’abanduye bashya benshi ku munsi, abo ni 11,700 yari inyongera ya 39% ugeraranyije no mu cyumweru gishize. Kuva ku wa Gatatu kugeza ku wa Gatanu imibare y’abanduye yabonekaga buri munsi yari hejuru ya 14,000. Ubwoko bushya bwa Coronavirus bwabonetse buzwi nka 051.V2 bikekwa ko ari bwo buri kongera cyane iyi mibare. Bwabonywe n’abahanga mu ntara ya Eastern Cape buhita bukwira henshi mu gihugu. Ibihugu bitandukanye ku isi byahagaritse ingendo z’indege zijya muri Africa y’Epfo kubera ubu bwoko bushya bw’iyi virus. Ibitaro n’amavuriro muri Africa y’Epfo bifite akazi kenshi cyane kubera ubwiyongera bw’abandura Nyuma ya Africa y’Epfo ikindi gihugu kigeramiwe na Covid cyane muri Africa ni Maroc ifite abanduye 432,079 n’abantu 7,240 bapfuye. Hakurikiraho Misiri ifite abanduye 131,315 n’abapfuye 7,352 na Tunisia ifite abanduye 130,230 n’abapfuye 4,426. Muri rusange muri Africa hamaze kuboneka abantu barengaho miliyoni 2.6 n’abamaze gupfa 62,000. Abo ni hafi 3% by’umubare w’abanduye iki cyorezo bose hamwe ku isi. Gusa ubu bwoko bushya bwa Coronavirus bwandura vuba cyane bwabonetse muri Africa y’Epfo buteye impungenge ko bushobora gutuma iki cyorezo cyiyongera kuri uyu mugabane. Andi makuru ya Covid ari kuvugwa ku isi: U Buyapani bwashyizeho amabwiriza abuza abadatuye muri iki gihugu kucyinjiramo nyuma y’uko bahabonye umuntu wa Mbere wanduye ubwoko bushya bwa Covid bwabonetse mu Bwongereza. Aya mabwiriza azageza nibura mu mpera z’ukwezi kwa Mbere. Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi ejo ku Cyumweru watangiye ibikorwa bihuriweho byo gukingira Covid. Perezida w’uyu muryango Ursula Von der Leyen yavuze ko urukingo rwa Pfizer-BioNTech rwagejejwe ku bihugu byose 27 bigize uyu muryango. Ibihugu bimwe byatangiye gukingira ku wa Gatandatu, bivuga bitashoboraga gutegereza undi munsi. Koreya y’Epfo yatangaje ko yabonye abantu batatu ba Mbere banduye ubwoko bushya bwa Coronavirus bwabonetse mu Bwongereza bavuye i London tariki 22/12. Muri Amerika, ukuriye abashakashatsi Anthony Fauci yaburiye ko ubwandu bushobora kwiyongera cyane kubera ko abantu bari kujya hamwe ari benshi mu kwizihiza iminsi mikuru, nubwo bari baburiwe ngo ntibabikore. Mu Rwanda mu minsi irindwi ishize habonetse abantu bashya 677 banduye, muri iyo minsi 11 bishwe n’iki cyorezo. Leta ivuga ko ubu yatangiye gupima Covid abantu bakigera ku kibuga cy’indege bagategereza ibisubizo bari muri Hoteli aho bamara nibura amasaha 24. Imibare y’abanduye Coronavirus iri kuzamuka muri South Africa kubera ubwoko bushya bwa coronavirus bwahabonetse BAMUSHINYAGURIYE TWIREBERA, TURUMIWE N’ABATURAGE BARAKAYE, IBINTU BIBAYE NI AMATEKA AKOMEYE: Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) INKURU ZASOMWE CYANE amakuru Gutaburura Mirimo,gufunga umubavu,guhagarika amashuri bitunguranye,abanyamakuru babitanzeho ibitekerezo amakuru Umupolisikazi yerekanye amafoto agaragaza ubwiza bwe abasore bamusaba kubafata bagafungirwa aho akorera[AMAFOTO] amakuru Amafoto icyenda y’ibihe by’ingenzi mu butegetsi bwa Trump amakuru ISESENGURA: Umurambo w’umukire Mirimo wataburuwe kugira ngo hapimwe DNA/ADN amakuru Umukobwa utarasomana n’umusore na rimwe yateguye amarushanwa yo gushaka ubimukorera amakuru Abasirikare bari ku rugo rwa Bobi Wine birukanye Ambasaderi wa Amerika amakuru Trump yarebye inkubiri y’inteko ishinga amategeko kuri TV amakuru Loni yatangaje ko Ibihugu 9 bya Afurika byatakaje uburenganzira bwo gutora amakuru Prezida w’u Burundi ati: "Nimusabe Imana ibafashe gutsinda Covid-19" NDANGIRA Inkuru zamamaza Itangazo ry’isoko ryo kugemura ibikoresho by’ishuri ry’imyuga amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’URWANDIKO RWA NGAZAGUHUNGA ENOCK RUSABA GUHINDURA IZINA ubuzima Abatagira ubushake mu gutera akabariro n’abakobwa bagumiwe, umupfumu ati "Kubavura ni ugukozaho"-Video amakuru Itangazo ryo guhinduza izina amakuru Isosiyete Huawei Rwanda yashyizeho Yang Shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu Inkuru zamamaza Abahuguriwe muri CDV mu micungire y’Imisoro na Gasutamo baramwenyura amakuru Itangazo ry’akazi amakuru S.E.A.L SUPPORT “MADE IN RWANDA”CAMPAIGN Inkuru zamamaza Hill Top Hotel yaguteguriye Poromosiyo utabona ahandi mu Gikombe cya Afurika
COVID-19: Igihugu cya Mbere muri Afurika cyagize miliyoni y’abayanduye UMUBAVU.com Umubavu.com Kuya 28-12-2020 saa 06:42' whatsapp Facebook Africa y’Epfo yabaye igihugu cya Mbere muri Africa cyageze ku bantu barenga miliyoni imwe banduye icyorezo cya Covid-19. Ni nyuma y’ako abategetsi baho bemeje ko hari ubwoko bushya, bwandura vuba cyane bwa Coronavirus bwahabonetse. Ibitaro bimwe n’amavuriro byatangaje ko biri kwakira abarwayi benshi ubushobozi bwabyo bukaba buri hafi kurengerwa. Biteganyijwe ko Perezida Cyril Ramaphosa aza gutangaza ingamba zikomeye kurushaho zo kwirinda ko iyi virus ikwiragira kurushaho. Iyi ntera y’abanduye bageze kuri miliyoni imwe yatangajwe ejo ku Cyumweru na Minisitiri w’Ubuzima, abanduye bose hamwe ubu ni 1,004,413 naho abamaze kwicwa na Covid hano ni 26,735. Mu cyumweru gishize Africa y’Epfo yatangaje umuhigo w’abanduye bashya benshi ku munsi, abo ni 11,700 yari inyongera ya 39% ugeraranyije no mu cyumweru gishize. Kuva ku wa Gatatu kugeza ku wa Gatanu imibare y’abanduye yabonekaga buri munsi yari hejuru ya 14,000. Ubwoko bushya bwa Coronavirus bwabonetse buzwi nka 051.V2 bikekwa ko ari bwo buri kongera cyane iyi mibare. Bwabonywe n’abahanga mu ntara ya Eastern Cape buhita bukwira henshi mu gihugu. Ibihugu bitandukanye ku isi byahagaritse ingendo z’indege zijya muri Africa y’Epfo kubera ubu bwoko bushya bw’iyi virus. Ibitaro n’amavuriro muri Africa y’Epfo bifite akazi kenshi cyane kubera ubwiyongera bw’abandura Nyuma ya Africa y’Epfo ikindi gihugu kigeramiwe na Covid cyane muri Africa ni Maroc ifite abanduye 432,079 n’abantu 7,240 bapfuye. Hakurikiraho Misiri ifite abanduye 131,315 n’abapfuye 7,352 na Tunisia ifite abanduye 130,230 n’abapfuye 4,426. Muri rusange muri Africa hamaze kuboneka abantu barengaho miliyoni 2.6 n’abamaze gupfa 62,000. Abo ni hafi 3% by’umubare w’abanduye iki cyorezo bose hamwe ku isi. Gusa ubu bwoko bushya bwa Coronavirus bwandura vuba cyane bwabonetse muri Africa y’Epfo buteye impungenge ko bushobora gutuma iki cyorezo cyiyongera kuri uyu mugabane. Andi makuru ya Covid ari kuvugwa ku isi: U Buyapani bwashyizeho amabwiriza abuza abadatuye muri iki gihugu kucyinjiramo nyuma y’uko bahabonye umuntu wa Mbere wanduye ubwoko bushya bwa Covid bwabonetse mu Bwongereza. Aya mabwiriza azageza nibura mu mpera z’ukwezi kwa Mbere. Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi ejo ku Cyumweru watangiye ibikorwa bihuriweho byo gukingira Covid. Perezida w’uyu muryango Ursula Von der Leyen yavuze ko urukingo rwa Pfizer-BioNTech rwagejejwe ku bihugu byose 27 bigize uyu muryango. Ibihugu bimwe byatangiye gukingira ku wa Gatandatu, bivuga bitashoboraga gutegereza undi munsi. Koreya y’Epfo yatangaje ko yabonye abantu batatu ba Mbere banduye ubwoko bushya bwa Coronavirus bwabonetse mu Bwongereza bavuye i London tariki 22/12. Muri Amerika, ukuriye abashakashatsi Anthony Fauci yaburiye ko ubwandu bushobora kwiyongera cyane kubera ko abantu bari kujya hamwe ari benshi mu kwizihiza iminsi mikuru, nubwo bari baburiwe ngo ntibabikore. Mu Rwanda mu minsi irindwi ishize habonetse abantu bashya 677 banduye, muri iyo minsi 11 bishwe n’iki cyorezo. Leta ivuga ko ubu yatangiye gupima Covid abantu bakigera ku kibuga cy’indege bagategereza ibisubizo bari muri Hoteli aho bamara nibura amasaha 24. Imibare y’abanduye Coronavirus iri kuzamuka muri South Africa kubera ubwoko bushya bwa coronavirus bwahabonetse BAMUSHINYAGURIYE TWIREBERA, TURUMIWE N’ABATURAGE BARAKAYE, IBINTU BIBAYE NI AMATEKA AKOMEYE: Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) INKURU ZASOMWE CYANE amakuru Gutaburura Mirimo,gufunga umubavu,guhagarika amashuri bitunguranye,abanyamakuru babitanzeho ibitekerezo amakuru Umupolisikazi yerekanye amafoto agaragaza ubwiza bwe abasore bamusaba kubafata bagafungirwa aho akorera[AMAFOTO] amakuru Amafoto icyenda y’ibihe by’ingenzi mu butegetsi bwa Trump amakuru ISESENGURA: Umurambo w’umukire Mirimo wataburuwe kugira ngo hapimwe DNA/ADN amakuru Umukobwa utarasomana n’umusore na rimwe yateguye amarushanwa yo gushaka ubimukorera amakuru Abasirikare bari ku rugo rwa Bobi Wine birukanye Ambasaderi wa Amerika amakuru Trump yarebye inkubiri y’inteko ishinga amategeko kuri TV amakuru Loni yatangaje ko Ibihugu 9 bya Afurika byatakaje uburenganzira bwo gutora amakuru Prezida w’u Burundi ati: "Nimusabe Imana ibafashe gutsinda Covid-19" NDANGIRA Inkuru zamamaza Itangazo ry’isoko ryo kugemura ibikoresho by’ishuri ry’imyuga amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’URWANDIKO RWA NGAZAGUHUNGA ENOCK RUSABA GUHINDURA IZINA ubuzima Abatagira ubushake mu gutera akabariro n’abakobwa bagumiwe, umupfumu ati "Kubavura ni ugukozaho"-Video amakuru Itangazo ryo guhinduza izina amakuru Isosiyete Huawei Rwanda yashyizeho Yang Shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu Inkuru zamamaza Abahuguriwe muri CDV mu micungire y’Imisoro na Gasutamo baramwenyura amakuru Itangazo ry’akazi amakuru S.E.A.L SUPPORT “MADE IN RWANDA”CAMPAIGN Inkuru zamamaza Hill Top Hotel yaguteguriye Poromosiyo utabona ahandi mu Gikombe cya Afurika