Close MORE NEWS COVID-19: Africa CDC ifite impungenge ku bibera muri Tanzania UMUBAVU.com Umubavu.com Kuya 6-08-2020 saa 13:00' whatsapp Facebook Umuyobozi mukuru w’ikigo cy’Afurika cyo kurwanya no gukumira indwara (kizwi mu mpine y’Icyongereza ya CDC, Africa Centres for Disease Control and Prevention) yagaragaje impungenge afite ku buryo Tanzania iri kwitwara ku cyorezo cya Coronavirus. Dr John Nkengasong yabwiye ikiganiro Newsday cya BBC ko nta makuru ahagije ikigo ayoboye gifite yo kuba cyashobora kumenya uko ibintu byifashe muri Tanzania. Yavuze ko iki kigo cyafashyizeho ingamba zihuriweho kuri uyu mugabane w’Afurika zo gushobora gutsinda iyi virusi. Yagize ati "Dukomeje kugira icyizere no gusaba Tanzania gutanga amakuru yuko ibintu bihagaze nyirizina kugira ngo dushobore gufatanya mu guhashya iyi virusi kuri uyu mugabane". Yashimangiye ko bicyenewe ko ibihugu byose by’Afurika bisenyera ku mugozi umwe. Yagize ati "Dukomeje gushyikirana [na Tanzania] ariko ntabwo turimo guhabwa igisubizo twiteze". Mu kwezi kwa Gatandatu, Perezida John Magufuli wa Tanzania yashimangiye ko igihugu cye "cyarokowe" iyi virusi ndetse avuga ko kuri ubu itakiharangwa. Tanzania iri kwitegura amatora ya perezida ateganyijwe kuba mu kwezi kwa cumi uyu mwaka ndetse iri mu mwuka wo kwizeza ibitangaza kw’abanyapolitike bashakisha amajwi. Abaturage b’iki gihugu bakomeje kwitabira imirimo yabo, nta kwambara agapfukamunwa cyangwa guhana intera hagati y’umuntu n’undi. Guhera mu mpera za Mata, Leta ya Tanzania yahagaritse gusohora imibare ya buri munsi y’uko ubwandu bwa coronavirus buhagaze nyuma y’uko Magufuli agaragaje impungenge ku buziranenge bw’ibikoresho bipima icyo cyorezo. Imibare iheruka yagaragazaga ko muri Tanzania hari abantu 509 banduye coronavirus , barimo 21 bapfuye na 183 bakize. Mu kwezi kwa Gatandatu, Perezida Magufuli yatangaje ku mugaragaro ko nta Coronavirus ikirangwa muri Tanzania Umuturage wasenyewe ’Bannyahe’ ntiyumva uburyo uvuze nabi Leta amenyekana ariko umuturage wasenyewe ntamenyekane ngo akemurirwe ikibazo, yibaza imiyoborere y’iki gihugu uko imeze: Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) INKURU ZASOMWE CYANE NDANGIRA amakuru Guha umugisha abatinganyi aho bashobora kubica byaba birimo kutigengesera – Vatican irisobanura amakuru Imyaka 2 y’uburibwe kuri NSENGIMANA Theoneste, Igihe kirageze ngo ahabwe ubutabera! amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA amakuru Ku myaka ye 7 Shema atwara indege[AMAFOTO] Inkuru zamamaza Itangazo ry’isoko ryo kugemura ibikoresho by’ishuri ry’imyuga amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’URWANDIKO RWA NGAZAGUHUNGA ENOCK RUSABA GUHINDURA IZINA ubuzima Abatagira ubushake mu gutera akabariro n’abakobwa bagumiwe, umupfumu ati "Kubavura ni ugukozaho"-Video amakuru Itangazo ryo guhinduza izina amakuru Isosiyete Huawei Rwanda yashyizeho Yang Shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu
COVID-19: Africa CDC ifite impungenge ku bibera muri Tanzania UMUBAVU.com Umubavu.com Kuya 6-08-2020 saa 13:00' whatsapp Facebook Umuyobozi mukuru w’ikigo cy’Afurika cyo kurwanya no gukumira indwara (kizwi mu mpine y’Icyongereza ya CDC, Africa Centres for Disease Control and Prevention) yagaragaje impungenge afite ku buryo Tanzania iri kwitwara ku cyorezo cya Coronavirus. Dr John Nkengasong yabwiye ikiganiro Newsday cya BBC ko nta makuru ahagije ikigo ayoboye gifite yo kuba cyashobora kumenya uko ibintu byifashe muri Tanzania. Yavuze ko iki kigo cyafashyizeho ingamba zihuriweho kuri uyu mugabane w’Afurika zo gushobora gutsinda iyi virusi. Yagize ati "Dukomeje kugira icyizere no gusaba Tanzania gutanga amakuru yuko ibintu bihagaze nyirizina kugira ngo dushobore gufatanya mu guhashya iyi virusi kuri uyu mugabane". Yashimangiye ko bicyenewe ko ibihugu byose by’Afurika bisenyera ku mugozi umwe. Yagize ati "Dukomeje gushyikirana [na Tanzania] ariko ntabwo turimo guhabwa igisubizo twiteze". Mu kwezi kwa Gatandatu, Perezida John Magufuli wa Tanzania yashimangiye ko igihugu cye "cyarokowe" iyi virusi ndetse avuga ko kuri ubu itakiharangwa. Tanzania iri kwitegura amatora ya perezida ateganyijwe kuba mu kwezi kwa cumi uyu mwaka ndetse iri mu mwuka wo kwizeza ibitangaza kw’abanyapolitike bashakisha amajwi. Abaturage b’iki gihugu bakomeje kwitabira imirimo yabo, nta kwambara agapfukamunwa cyangwa guhana intera hagati y’umuntu n’undi. Guhera mu mpera za Mata, Leta ya Tanzania yahagaritse gusohora imibare ya buri munsi y’uko ubwandu bwa coronavirus buhagaze nyuma y’uko Magufuli agaragaje impungenge ku buziranenge bw’ibikoresho bipima icyo cyorezo. Imibare iheruka yagaragazaga ko muri Tanzania hari abantu 509 banduye coronavirus , barimo 21 bapfuye na 183 bakize. Mu kwezi kwa Gatandatu, Perezida Magufuli yatangaje ku mugaragaro ko nta Coronavirus ikirangwa muri Tanzania Umuturage wasenyewe ’Bannyahe’ ntiyumva uburyo uvuze nabi Leta amenyekana ariko umuturage wasenyewe ntamenyekane ngo akemurirwe ikibazo, yibaza imiyoborere y’iki gihugu uko imeze: Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) INKURU ZASOMWE CYANE NDANGIRA amakuru Guha umugisha abatinganyi aho bashobora kubica byaba birimo kutigengesera – Vatican irisobanura amakuru Imyaka 2 y’uburibwe kuri NSENGIMANA Theoneste, Igihe kirageze ngo ahabwe ubutabera! amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA amakuru Ku myaka ye 7 Shema atwara indege[AMAFOTO] Inkuru zamamaza Itangazo ry’isoko ryo kugemura ibikoresho by’ishuri ry’imyuga amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’URWANDIKO RWA NGAZAGUHUNGA ENOCK RUSABA GUHINDURA IZINA ubuzima Abatagira ubushake mu gutera akabariro n’abakobwa bagumiwe, umupfumu ati "Kubavura ni ugukozaho"-Video amakuru Itangazo ryo guhinduza izina amakuru Isosiyete Huawei Rwanda yashyizeho Yang Shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu