CNLG irasaba abamamariza mu birango byo kwibuka kubicikaho

Muri iki gihe Abanyarwanda bibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 25 hari bamwe banenga ibigo by’ubucuruzi bavanga ibirango byo kwibuka byagenwe na Leta bakabiherekesha ibicuruzwa bagamije kwamamaza.

Guhera mu gitondo cyo kuri uyu wa 13 Mata 2019, ku mbuga nkoranyambaga hacicikanaga ubutumwa bwo kwibuka jenoside yakorewe Abatutsi bw’ibigo by’ubucuruzi, hariho n’ibicuruzwa cyangwa serivisi bitanga.

Hari ababifashe ko ari uburyo bwo kwamamaza kurusha kwibuka. Bagasaba ko bikwiye gucika, kwamamaza bikazajya bikorwa mu gihe cyabyo.

Ku ruhande rwa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG) isaba ko iyo mikorere idahwitse icika, abantu bagakoresha ibirango byemewe biba byatanzwe, nta kongeramo ibindi.

Umwe mu banenga iyi mikorere ni Liliane Inshuti yabwiye Umuseke ko iriya mikorere ikocamye.

Ati “Ndabinenga rwose. Ntabwo twaba turi kwibuka abacu twabuze ngo abandi babibonemo uburyo bwo gucuruza. Hari ubundi buryo bwo kwamamaza ibyo bakora wenda bagategura uburyo bwo kujya gufasha abarokotse bakaza kuboneraho kwamamaza ibyo bakora aho kubigenza kuriya ”

Undi muturage utashatse ko amazina ye atangazwa avuga ko muri iki gihe ubutumwa bwagombye gutangwa bwaba ari ubwo gukomeza abarokotse bitabaye kubashakamo icyashara.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG, Bizimana Jean Damascene yabwiye Umuseke ko CNLG iba yaragennye amagambo n’ikirango kizakoreshwa mu kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu gihe cy’iminsi 100.

Akavuga ko abakoresha izindi nyandiko n’ibindi bimenyetso bitari ibyo CNLG yateganyije bakwiye kubireka.

Yagize at ” Buri mwaka Leta itanga ibishushanyo byemewe bigomba gukoreshwa mu bikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi. Ibyo bishushanyo biba bigaragaza ibara n’amagambo agomba gukoreshwa. Ntibyemerewe buri wese kubirengaho ngo akoresheje ibyo ashatse. Turabasaba kubihagarika bagakoresha ibirango byemewe uko biri ntacyo bayinduyeho.”





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo