CNL inenga Ombudsman gusebya umukuru wayo, we avuga ko yamuhanuraga

Abadepite b’ishyaka CNL ritavuga rumwe n’ubutegetsi mu Burundi banenga Umuhuza (Ombudsman) w’Abarundi kwandika amagambo "asebanya kandi arimo urwango rushingiye ku moko" ku mukuru w’iri shyaka.

Ku rubuga rwa Twitter, Umuhuza w’Abarundi yanditse asubiza ku bivugwa ku ishyaka CNL, nyuma y’uko mu cyumweru gishize abadepite baryo banze kwitabira amatora ya Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Burundi.

Ku mbuga nkoranyambaga, hari abavuga ko ku wa Gatanu ushize abadepite ba CNL banze kwitabira aya matora kuko iri shyaka ryasabwe gutanga undi mukandida utari Agathon Rwasa ukuriye iri shyaka, kandi udahuje ubwoko na Rwasa.

Avuga kuri ibi byavugwaga kuri Agathon Rwasa n’ishyaka CNL kuri Twitter, Umuhuza w’Abarundi Edouard Nduwimana, yanditse ko iyo politiki ya "Njyewe cyangwa Ubusa ari ikibyimba kizamusenya kikazanasenya ishyaka rye".

Ku wa bere, abadepite 32 b’ishyaka CNL, barimo na Agathon Rwasa, basinye ku rwandiko rwamagana abavuze ku mbuga nkoranyambaga "barimo Umuhuza w’Abarundi", bavuga ko ibyo yavuze birimo "urwango rushingiye ku moko ku mukuru wa CNL".

Terence Manirambona, umuvugizi w’ishyaka CNL yabwiye BBC ko nta bibazo bishingiye ku moko no kwikubira biri mu ishyaka CNL, anenga ibyavuzwe n’Umuhuza w’Abarundi.

Manirambona ati "Nimba koko yaba yarabivuze, byaba bibabaje kuko umuntu amaze kwitwa Umuhuza ahuza abantu bose, ariko wumvise ko yagera ku rwego rwo gutanga ubutumwa burimo amacakubiri, twaba turiho dusubira inyuma".

"Ni impanuro"

Umuhuza w’Abarundi Edouard Nduwimana avuga ko ibyo yanditse kuri Twitter nta magambo y’urwango abirimo, ko nubwo ari Umuhuza afite uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo bye.

Yabwiye BBC ati "Twavuze dufatiye ku byo abo bari kumwe na Agathon Rwasa mu ishyaka bamushinja, tuvuga ko adahinduye ingendo yo guhora yigungirako bizamugirira ingaruka mbi, ibyo turabyemanga uyu munsi n’ejo".

Tumubajije niba ibyo ashinja umukuru wa CNL afite ukuri kwabyo, asubiza ko "ibyo ari ibintu Abarundi n’amakungu babona."

Ati "Iriya ni nk’impanuro tuba tumuhaye ariko tuyihaye n’abandi muri rusange ko atari byiza ko ukuriye ishyirahamwe cyangwa ishyaka wahora ureba inyungu zawe gusa."

Amacakubiri muri CNL?

Ku mbuga nkoranyambaga zihuza abantu, hari abavuga ko mu ishyaka CNL hari ibibazo byo kutumvikana, ndetse ko hashobora kuvuka ikindi gice kitwa CNL Nyakuri.

Bwana Manirambona avuga ko abavuga ibyo ari abagamije kubacanishamwo. Ati "Ariko ntibazabishikako kuko twebwe uyu munsi turegeranye gusumba uko bibaza ko dufite ibibazo.

"Twifuza u Burundi burimo Abarundi banywanye mu butandukane bwabo. Nta macakubiri ari mu mugambwe CNL, iby’amacakubiri twamaze kubirenga".

Ishyaka CNL rivuga ko ryanze kujya mu matora ya biro y’Inteko Ishinga Amategeko kuko abo mu ishyaka riri ku butegetsi CNDD-FDD rifise abadepite benshi- "bahinyanyuye amategeko y’iyo nama kugira ngo bakumire abantu kanaka".


Agathon Rwasa ukuriye ishyaka CNL (ibumoso) n’Umuhuza w’Abarundi Edouard Nduwimana (iburyo)

Nkuko Perezida yavuze ko ntawasenya Convention, nibahe agaciro imitungo yacu kuko natwe ni zo Convention zacu, bazaze badupime niba turi abasazi:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo