CIRID yatanze  umuti w’ibibazo biri hagati y’u Rwanda n’u Burundi

Mu gihe umubano w’u Rwanda n’u Burundi ukomeje kugaragaramo agatotsi ,Umuryango Mouzamahanga utegamiye kuri Leta ukora ubushakashatsi ndetse ugahuza abantu biciye mu biganiro(CIRID) usanga ibibazo biri mu mubano w’ibi bihugu byakemurwa n’ibiganiro bihuza impande zombi.

Umuyobozi wa CIRID ,Deo Hakizimana mu kiganiro n’abanyamakuru ku wa Kabiri tariki 22 Kanama 2017 , yavuze ko u Rwanda n’u Burundi bitegetswe kubana neza kuko ari ibihugu by’ibituranyi ndetse bikaba bifite byinshi bihuza ababituye.

Deo Hakizimana akomeza avuga ko nubwo umubano w’u Rwanda n’u Burundi usa n’uwazambye hari ikintu kimwe ibi bihugu byafatiraho uyu mubano ukagaruka.

Ati :« Twakwemera ko ububano hagati y’igihigi cy’u Rwanda n’u Burundi utifashe neza gusa ubuhahirane mu bijyanye n’ubukungu burakomeje kuko indege yo mu Rwanda igwa ku kibuga cy’Indege cya Bujumbura byibuze incuro eshanu ku munsi’’

Nyuma ya Coup d’Etat yapfubye mu Burundi kuya 13 Gicurasi 2015 iyobowe na Maj Gen Godefroid Niyombare wahoze ari umukuru w’urwego rushinzwe iperereza mu gihugu cy’u Burundi ubu akaba ari mu buhungiro ,u Rwanda rwakunze gushyirwa mu majwi kuba arirwo nyirabayazana w’ibibazo byagwiriye u Burundi ndetse ko ruha imyitozo yagisirikare abashaka guhirika ubutegetsi bwa Perezida Nkurunziza .

Nyuma y’uko Coup d’Etat ipfubye ndetse na bamwe mu bayigizemo uruhare bagafatwa naho Maj Gen Niyombare wari uyiyoboye ntafatwe hatangiye kukwirakwizwa ibihuha ko yaba ari mu Rwanda ndetse ko hari insoresore z’Abarundi ziri guhabwa imyitozo ya gisirikare ku butaka bw’u Rwanda kugirango zizahirike Leta ya Nkurunzinza.

Kuva icyo gihe abayobozo bakomeye mu Burundi barimo na Perezida Pierre Nkurunziza batangiye kwikoma u Rwanda ntibanatinya kuvuga mu ruhame ko arirwo rwihishe inyuma y’ibibazo by’umutekano bikomeje kuyogoza iki gihugu.

U Rwanda narwo rukaba rushinja u Burundi gukorana n’umutwe wa FDLR ururwanya ndese ko hari n’abarwanyi b’uyu mutwe bari ku butaka bw’u Burundi.

Buri muntu ufitanyo isano n’u Rwanda yabaye umwanzi w’u Burundi

Abanyarwanda 20 bafungiwe mu ntara ya Cibitoke

Muri Gicurasi 2014, Abanyarwanda babarirwa muri 20 bafungiwe muri Kasho ya Rugombo na Cibitoke mu ntara ya Cibitoke mu Burundi nyuma yo gutabwa muri yombi na Polisi y’icyo gihugu, bashinjwa kuba nta byangombwa bari bafite no kwica umuco w’Abarundi.

Umunyarwanda wayoboraga sosiyete y’itumanaho Econet yarirukanwe

Tariki ya 11 Gicurasi 2015, Leta y’u Burundi yirukanye Umunyarwanda, Masozera Antoine, wayoboraga Sosiyete yigenga y’itumanaho ‘Econet’ ashinjwa ubutasi. Ni icyemezo cyafashwe n’Ikigo gishinzwe gutanga impapuro z’abinjira n’abasohoka hamwe n’ibiro by’iperereza mu Burundi (Pafe&Documentation).

Umunyamakuru wa IGIHE na Radio Izuba yarafunzwe ashinjwa ubutasi

Tariki ya 8 Kamena 2015, Umunyamakuru wa IGIHE na Radio Izuba, Besabesa Mivumbi Etienne, yarafashwe anafungirwa i Burundi muri gereza ya Muyinga iri mu Ntara ya Muyinga muri Komine ya Giteranyi, ashinjwa ubutasi.

Yamaze igihe kigera ku minsi 10 afungiye muri iyo gereza, kuko yafunguwe tariki ya 18 Kamena 2015.

Besabesa yahamije ko yakubiswe bikomeye n’inzego z’umutekano z’u Burundi, ku buryo hari igihe atabashaga no kwicara.

Uretse aba banyarwanda hari n’abarundi bagiye bafungwa bamwe bakicwa abandi bakaburirwa irengero nk’umunyamakuru w’Ikinyamakuru Iwacu , Jean Bigirimana waburiwe irengero nyuma y’iminsi mike avuye mu Rwanda.

Umudipolomate w’u Rwanda yirukanwe ku butaka bw’u Burundi

Ku ya 7 Ukwakira 2015 nibwo Desire Nyaruhirira, wari umujyanama wa mbere muri Ambasade y’u Rwanda mu Burundi yirukanwe ku butaka bw’iki gihugu.

Icyo gihe Ambasade y’u Rwanda mu Burundi yemeje ko Desire Nyaruhirira wari umujyanama wa mbere muri Ambasade y’u Rwanda yamaze gusabwa kuva muri icyo gihugu (Persona non Grata).

Amakuru akaba yaracicikanye avuga ko impamvu yiyirukanwa ry’uyu mudipolomate w’u Rwanda ku bukaba bw’u Burundi rifitanye isano n’umubano utari mwiza hagati y’ibihugu byombi.

Mu Burundi habaye imyigaragambyo yamagana Perezida Kagame

Mu bihe bitandukanye mu gihugu cy’u Burundi hagiye haba imyigaragamyo yamagana Perezida w’u Rwanda ,Paul Kagame , abigaragambyaga bakunze kurangwa n’imvugo zigaragaza urwango bafitiye u Rwanda.

Byavuzwe ko FDLR ikorera no mu Burundi

Muri Gicurasi 2015, byagiye bivugwa ko hari abarwanyi b’umutwe wa FDLR babarizwa mu Burundi, ndetse u Rwanda rutangaza ko rudashobora kwirengagiza ayo makuru n’ubwo u Burundi bwabihakanye.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo, yagize ati “Ntitwakwirengagiza amakuru avuga ko bamwe mu bagize FDLR basesekaye mu Burundi […]”

Tanzania yamaganye ibirego u Burundi bushinja u Rwanda

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Tanzania, yavuze ko ibyo kuvuga ko uRwanda rutoza abazatera u Burundi ari ibihuha.

Minisitiri Augustine Philip Mahiga yashimangiye ko ibihugu byose byakira impunzi, byahuye n’ibibazo nk’ibi u Rwanda urimo guhura nabyo.

U Rwanda rwagaragaje ko ntaho ruhuriye n’ibibazo by’u Burundi

Perezida Kagame yavuze ko ubwo bushotoranyi bukorerwa u Rwanda [uko bungana kose] butazarugusha mu mutego kandi ko nta gisubizo na kimwe kizabuvamo.

Yavuze ko “Uwo ari we wese wagiriye inama cyangwa washyigikiye abayobozi b’u Burundi muri ibi, kabone n’uri kure cyane, yatije umurindi ubwicanyi.”

Perezida Kagame yavuze ko biteye agahinda kuba ikibazo kigaragara aho kugira ngo gikemurwe, [Abayobozi b’u Burundi] bakacyikuraho bagishakira ibisubizo mu kucyegeka ku Rwanda.

Mu butumwa bugaragaramo ukutishima, Perezida Kagame yabaye nk’utanga impuruza ku Muryango Mpuzamahanga, y’uko ubwicanyi bubera mu Burundi bushobora gufata indi ntera, kandi ko [Umuryango Mpuzamahanga] bazabazwa ku nshingano bari bafite zo kurinda abaturage (barimo kwicwa).

[Abanenga] Yagize ati “Igisubizo kiroroshye… Bazavuga ngo…’Ntitwabimenye !’ ‘Yemwe no kuba FDLR yari mu Burundi, ntitwabimenye.’’’

Maj.Gen.Niyombare yamaganye ibivugwa ko u Rwanda rwamufashije

Mu kiganiro Maj Gen.Niyombare yagiranye n’Ikinyamakuru ,Jeune Afrique yamaze amatsiko ndetse akuraho urujijo ku bibazaga ko ko niba ibyo kuba yarafashijwe n’u Rwanda byaba aribyo .

Muri iki kiganiro Maj Gen.Niyombare yavuze ko yamaze amasaha 48 mu kato ndetse ategereje kwicwa dore ko abantu barindwi mu bo bari bafatanyije guhirika ubutegetsi bari bahamagajwe ariko we yari atarahamagazwa.

Bamwe mu bayobozi b’u Burundi bakunze kuvuga ko u Rwanda ruri inyuma ya Niyombare ndetse ko rwamufashije gutoroka.Niyombare ahakana ibi birego bishinjwa u Rwanda, akavuga ko nta nkunga rwamuhaye.

Ati “U Rwanda ntacyo rwigeze rumfasha, i Kigali nta ruhare bigeze bagira, nta n’ahandi mu karere bigeze bagira uruhare. Ni ikibazo cyarebaga Abarundi ubwabo, sinigeze ngirana imishyikirano n’Abanyarwanda.

Abantu 21 bagize uruhare mu gushaka guhirika ubutegetsi mu Burundi bakatiwe gufungwa burundu. Niyombare wari ubayoboye ubu uri mu buhungiro atangaza ko ari na we uyoboye umutwe w’inyeshyamba za FOREBU (Forces républicaines du
Burundi).

Ukuri kwamenyekanye amazi asa nayarenze inkombe

Ku bijyanye n’umubano w’u Rwanda n’u Burundi ni ikibazo gikomeje kwibazwaho n’amahanga atandukanye cyanye cyane ko kugeza ubu nta Murundi wemerewe kuzana ibicuruzwa bye ku butaka bw’u Rwanda sibyo gusa hari ibikorwa byambukiranyaga imipaka y’ibihugu byombi byahagaze harimo nka Kampani zitwara abagenzi.

Igikorwa binshi bihungabanya umutekano bibera ku butaka bw’u Burundi usanga abayobozi b’iki gihugu babishyira ku Rwanda ndetse Imbonerakure zikaba ziherutse gutangaza ko niba u Rwanda rudahagaritse ibi bikorwa zitegura gukorera imyigaragambyo ikomeye i Kigali.

U Rwanda rukaba rucumbikiye impunzi z’Abarundi 85,345 nk’uko byatangajwe n’Ishyami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe impunzi(UNHCR.

Gabriel Habineza/Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo