CIMERWA yiyemeje gufasha abana bagaragaye bambaye ibikarito bivamo ’SIMA’

Nyuma yuko hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye hakwirakwijwe ifoto y’abana bambaye imyambaro ikozwe mu bikarito byavuyemo ’Sima’ aho bagaragaye nk’ikipe y’ubupira w’amaguru, ubuyobozi bw’uruganda rukora Sima Nyarwanda rwa Cimerwa bwatangaje ko bugiye gusura aba bana kugira ngo bafashwe kugera ku nzozi zabo.

Ifoto y’aba bana bo mu Murenge wa Kivumu ho mu Karere ka Rutsiro yatangiye gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga ku wa Gatatu w’iki Cyumweru, abenshi yakoze ku mutima babaha akabyiniro ka “Cimerwa FC”.

Abenshi babonye iyi foto y’aba bana, bakomeje kuyitangaho ibitekerezo bitandukanye bamwe basaba ko uruganda rwa Cimerwa rwabegera rukabakabiriza inzozi, na rwo rwiyemeza kuzabasura mu gihe ruzaba rwamenye aho batuye.

Ubusabe bw’abakoresha imbuga nkoranyambaga bwakirijwe yombi n’uruganda Cimerwa, rutangaza ko ku wa Gatandatu w’iki cyumweru abagize ikipe yarwo bazasura aba bana kugira ngo babafashe kugera ku ndoto zabo.

Ni mu butumwa uru ruganda rwanyujije kuri Twitter yarwo bugira buti "Ku wa Gatandatu w’iki cyumweru, ikipe yacu izasura aba bana bo mu Karere ka Rutsiro mu Murenge wa Kivumu, kandi turateganya gutiza umurindi imbamutima zabo.

Ifoto y’aba bana yakoze benshi ku mutima basaba CIMERWA kubafasha mu gukabya inzozi zabo

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

Igitekerezo
Ntasoni Kuya 19-10-2019

Muli Singapour ya Kagame se abana bambara amakarito avuyemo isima byagenze bite.Igihugu cyateye imbere mbe ni kaliya Kageni maze abana bakambara amakarito. Ubwo nibwo bukungu murata. Abana baragwingiye, ntibakilya kabili mu munsi, amavunja abageze ahalindimuka None batangiye no kwambara amakarito avuyemo isima.Mbega igisebo.