Byitezwe ko Robert Mugabe ashyingurwa uyu munsi

Biteganyijwe ko Robert Mugabe wabaye Perezida wa Zimbabwe ashyingurwa ku ivuko muri aya masaha ya nyuma ya saa sita mu muhango wo mu muhezo, kuri kilometero hafi 100 mu Majyaruguru y’umurwa mukuru Harare.

Umurambo we wakomeje guteza ubushyamirane hagati y’umuryango we na leta ya Zimbabwe.

Bwana Mugabe yapfuye ku itariki ya 6 y’uku kwezi kwa cyenda afite imyaka 95. Yaguye mu bitaro byo muri Singapour aho yari amaze amezi yivuriza.

Umurambo we wari umaze icyumweru gishize ubitse mu rugo rwe rw’i Harare.

Bwana Mugabe, umuntu ukomeye waranze politiki ya Zimbabwe n’Afurika, arashyingurwa mu buryo buciriritse.

Uwo muhango wo mu muhezo wo kumushyingura urabera mu cyaro cyaho yaragiriye inka akiri umwana mu gace k’imirima y’imigende ndetse akanahakinira n’inshuti ze.

Ni gahunda yahindutse ku munota wa nyuma - bamwe bemeza ko umuryango we washakaga gukurikiza ibyifuzo bye.

Gushyingurwa kwe aha i Zvimba mu ntara ya Mashonaland West iruhande rw’ahashyinguye nyina n’abavandimwe, bitandukanye cyane n’imva yari irimo kubakwa ku musozi w’i Harare nkaho kumushyingura hihariye ho mu irimbi ry’intwari.

Aho ni ho leta yamuhiritse ku butegetsi mu mwaka wa 2017 yari yarashatse ko ashyingurwa.

Gushyingurwa kwe kurasoza ibyumweru byari bishize leta n’umuryango we bashyamiranye.


Mugabe yatabarutse ku itariki ya 6 y’uku kwezi kwa cyenda afite imyaka 95





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo