Byinshi wamenya kuri Perezida Kagame wizihije isabukuru y’imyaka 63

Ange Ingabire Kagame, umukobwa rukumbi wa Perezida Kagame na Madamu we Jeannette Kagame, yakoresheje amagambo akora ku mutima ubwo yifurizaga isabukuru nziza uyu mubyeyi we wujuje imyaka 63 y’amavuko kuko yavutse ku itariki nk’iyi ya 23 Ukwakira 1957.

Mu kwizihiza isabukuru ye y’amavuko kuri uyu wa Gatanu, kuri Twitter abayobozi batandukanye n’abandi banyarwanda bamwifurije isabukuru nziza.

Mu bamwifurije kugira isabukuru nziza y’amavuko kandi, harimo n’uyu mwana we w’imfura Ange Kagame washyize kuri Twitter ye ifoto uyu mubyeyi we ateruye umwuzukuru we akayiherekeresha amagambo yo kwifuriza umubyeyi we isabukuru nziza.

Mu butumwa Ange Kagame yanditse kuri Twitter, yabwiye umubyeyi we ko amwifuriza “Isabukuru nziza y’amavuko bivuye kuri 2/3 by’abakobwa ukunda, (sogokuru) papa!”

Muri ubu butumwa yanamwifurije ibyishimo by’igisagirane ku munsi we w’amavuko, anamwifuriza kuramba.

Perezida Kagame yizihije isabukuru akiri mu byishimo byo kubona umwuzukuru, nyuma yaho umukobwa we Ange Kagame yibarutse imfura ye n’umugabo we Bertrand Ndengeyingoma ku wa 19 Nyakanga 2020.

Ange Ingabire Kagame ni ubuheta bwa Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame, yashyingiwe tariki ya 6 Nyakanga 2019 mu birori byari bibereye ijisho.

Umukuru w’Igihugu yari aherutse kuvuga ku kuba afite umwuzukuru ari “byiza cyane”. Ati “Nari menyereye kuba gusa se w’abana, iyo wabaye noneho na Sekuru w’abana, uba wazamutse mu ntera”.

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yavukiye hafi y’umujyi wa Ruhango mu ntara y’Amajyepfo, mu cyahoze ari Komine Tambwe yari imwe mu zari zigize Perefegitura ya Gitarama. Yavutse ku itariki ya 23 Ukwakira 1957.

Perezida Paul Kagame ni Perezida wa 6 mu bayoboye u Rwanda, akaba ayobora iki gihugu guhera tariki 24 Werurwe 2000 uhereye igihe yayoboraga inzibacyuho, ubu imyaka ikaba imaze kurenga 17 ari kuri uyu mwanya w’ubuyobozi.

Paul Kagame wari Visi-Perezida mbere yo kugera kuri uyu mwanya, yagiye ku buyobozi asimbuye Pasteur Bizimungu wari weguye. Mbere y’umwaka w’1994, Perezida Kagame yari ayoboye ingabo za RPA Inkotanyi zabohoye igihugu, icyo gihe yari umusirikare wari ufite ipeti rya General Major.

Umuryango Paul Kagame akomokamo

Paul Kagame ni mwene Deogratius Rutagambwa na Asteria Rutagambwa bari batuye i Tambwe ya Gitarama mbere yo guhungira hanze y’igihugu. Se wa Paul Kagame ari we Deogratius Rutagambwa, akomoka mu muryango umwe n’umwami Mutara III, ariko ntiyahisemo kubaho ubuzima bushamikiye cyane ku ngoma ya cyami ahubwo yahisemo kubaho ubuzima bwe busanzwe. Asteria Rutagambwa; nyina wa Paul Kagame, akomoka mu muryango w’umugabekazi wa nyuma u Rwanda rwagize mbere y’uko ingoma ya cyami icyura igihe, uwo akaba ari Rosalie Gicanda. Paul Kagame niwe muhererezi mu muryango wabo, akaba avukana n’abandi bana batanu bakuru kuri we, na we wa gatandatu.

Paul Kagame n’umuryango we berekeza iy’ubuhunzi

Mu gihe ivanguramoko ryibasiraga abo mu bwoko bw’abatutsi, umuryango wa Paul Kagame uri mu miryango yatotejwe maze abasaga ibihumbi 100 bakava mu byabo bagahungira mu bihugu by’abaturanyi. Mu mwaka w’1959, umuryango wa Paul Kagame warahunze ujya kuba mu majyaruguru y’Uburasirazuba bw’u Rwanda aho wamaze imyaka ibiri, hanyuma baza kwerekeza mu gihugu cya Uganda, abo bagiye kuba mu nkambi ya Nshungerezi. Icyo gihe hari mu mwaka w’1962, Paul Kagame yari afite imyaka 5 gusa y’amavuko. Muri icyo gihe, ninabwo Paul Kagame yaje guhura bwa mbere na Fred Gisa Rwigema waje kuba inshuti ye ikomeye.

Igisirikare n’inzira y’intambara yo kubohora u Rwanda

Nyuma yo kurangiza amashuri yisumbuye, Paul Kagame yasuye u Rwanda inshuro ebyiri, mu mwaka w’1977 no mu mwaka w’1978. Icyo gihe yari umusore muto w’imyaka hagati ya 20 na 21 gusa y’amavuko. Yageze mu Rwanda aza no kubasha guhura n’abandi bo mu muryango we, ariko kuko yari azi ko ari impunzi akaba ashobora gutabwa muri yombi, byatumye agira amakenga maze mu gusubira mu Rwanda yinjirira mu cyahoze ari Zaire aho guca ku mupaka wa Uganda, ngo hatagira uwagira icyo amukeka. Icyo gihe nibwo yakoze ibishoboka byose amenya neza igihugu, uko abantu babayeho na Politiki yacyo, anagira abantu amenyana nabo, ibi bikaba byaraje no kumufasha mu myaka myinshi yakurikiyeho.

Mu mwaka w’1978, Fred Rwigema yongeye kubonana na Paul Kagame, maze Rwigema amenyesha Kagame ko mu gihe atari ahari, yabashije kwihuza n’umutwe w’inyeshyamba za Yoweri Museveni wari uri mu gihugu cya Tanzania, dore ko Museveni icyo gihe yashakaga guhirika Idi Amin wayoboraga Uganda. Mu 1979, Fred Rwigema yasubiye muri Tanzania gushyigikira Museveni mu ntambara bari bashyigikiwemo n’ingabo za Tanzania ndetse n’abandi bagande bari barahunze igihugu, maze batsinda Idi Amin bamuhirika ku butegetsi.

Gutsindwa kwa Idi Amin, byatumye Kagame n’abandi basore b’impunzi, babifashijwemo na Fred Rwigema, bihuza n’ingabo za Museveni wari wamaze kwinjizwa mu bagize guverinoma y’inzibacyuho. Kagame yagiye muri Tanzania maze Leta ya Tanzania yari ishyigikiye ubutegetsi bushya bwa Uganda, imuha imyitozo mu by’ubutasi.

Mu 1980, muri Uganda habaye amatora maze Milton Obote aba ari we uyatsinda, Museveni yanga kwemera ibyayavuyemo ndetse we n’abo bari kumwe bahita begura muri guverinoma yari igiye kuyoborwa na Obote, bayoboka iy’ishyamba ngo bazabashe guhirika Obote.

Perezida Kagame yasobanuye ko ubwo yamaraga kugaruka, Fred Gisa Rwigema amaze kwicwa, yumvaga atazi aho azahera. Bamwe mu basirikare bakomeye yahasanze, batangiye kumubwira ko ibyiza basubira muri Uganda bagasaba Perezida Museveni ko bakongera kuba muri Uganda nk’impunzi, aha ngo amahitamo yari abiri; kwemera kongera bakaba impunzi no gukomeza urugamba rutoroshye, ari nacyo cyari gikomeye cyane ariko ninacyo bahisemo.

Abenshi muri aba basirikare, ngo icyabateye imbaraga zo gushikama bakarwana urwo rugamba, ni uko bari barikuyemo ibitekerezo byo gusubira muri Uganda nk’ingabo zatsinzwe ngo bongere basabe ko bahabwa umwanya nk’impunzi. Ni uko baje kwiyemeza ko bagomba gushaka uko bisuganya, bajya mu bice bitari kure cyane y’umupaka wa Uganda, berecyeza mu misozi.

Kagame ubwo yasubiraga muri Afrika akayobora urugamba, ingabo zari zatatanye kuburyo hari hasigaye abatarenga 2000, ariko yarabahuje barisuganya banasaba ubufasha mu mpunzi z’abanyarwanda bari mu bihugu bitandukanye, maze muri Mutarama 1991, Paul Kagame n’ingabo ze bongera gutera u Rwanda banyuze mu majyaruguru, babikora batunguranye kuko bari barabanje kwisuganyiriza mu birunga.

Intambara yarakomeje, bigera aho hatangira imishyikirano y’amahoro, yaberaga i Arusha muri Tanzania, ari nabwo abatutsi mu Rwanda batangiraga kwicwa cyane. Byarakomeje kugeza ubwo indege ya Habyarimana yahanurwaga mu 1994 amasezerano y’amahoro yo gucyura impunzi atarashyirwa mu bikorwa, General Major Paul Kagame n’ingabo yari ayoboye bahangana noneho n’urugamba rwo guhagarika Jenoside rwaje gusozwa muri Nyakanga 1994.

Paul Kagame n’umuryango w’abamukomokaho

Tariki 10 Kamena 1989, Paul Kagame yashakanye na Jeanette Nyiramongi wari warahungiye i Nairobi muri Kenya we n’umuryango we. Bakoreye ubukwe mu gihugu cya Uganda. Kagame yari yarasabye abo mu muryango we kumurangira umugore ukwiriye, baza kumurangira Jeanette maze ajya kumusura muri Kenya, nawe amusaba kuzamusura muri Uganda.

Jeanette yakunze cyane gahunda ya RPF yo gushaka uko impunzi zazatahuka zigasubira mu Rwanda, bakomeza umubano wabo igihe kiragera bararushinga. Ubu bafitanye abana bane, abahungu batatu n’umukobwa umwe. Imfura yabo ni Yvan Cyomoro Kagame, ubuheta ni Ange Ingabire Kagame, hagakurikiraho Ian Kagame n’umuhererezi Brian Kagame.


Ku itariki nk’iyi ya 23 Ukwakira 1957, nibwo mu muryango wa Asteria Bisinda Rutagambwa na Deogratias Rutagambwa havugijwe impundu bibarutse Paul Kagame


Perezida Paul Kagame na Madamu we Jeannette Kagame babyaranye abana bane barimo abahungu 3 n’umukobwa umwe


Kuri uyu wa 23 Ukwakira 2020, Perezida Kagame yizihije isabukuru afite umwuzukuru we wa mbere


Hagati muri Nzeli ubwo Perezida Kagame yishimiraga ibihe byiza yagiranye n’umwuzukuru we

Turumiwe!!! ABATURAGE BASOHOWE MU NZU ZIRASENYWA N’IBINTU BYOSE BITABWA HANZE N’UWO BISE UMUKIRE NONE BARATABAZA:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo