Byinshi utamenye ku musore wegukanye Ange Kagame

Ku wa Gatanu tariki ya 28 Ukuboza 2018 nibwo mu matwi y’abanyarwanda bose aho baherereye bumvise inkuru yari itegerejwe na benshi yo kumva umusore uzashakana na Ange Ingabire Kagame, ubuheta bwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Kagame Paul na Madamu Jeannette Kagame ariko byarangiye iki kibazo kibonewe igisubizo ku itariki y’amateka kuri uyu muryango.

Amazina Bertrand Ndengeyingoma niyo y’umusore wasabye anakwa Ange Ingabire Kagame ku itariki yavuzwe, mu muhango wari unogeye ijisho wabereye mu Karere ka Rwamagana mu Murenge wa Muhazi, Akagari ka Ntebe mu Mudugudu w’Amagaju aho Umukuru w’Igihugu n’umuryango we batuye.

Ni umuhango witabiriwe n’inshuti n’imiryango ndetse n’abandi bantu ba hafi yaho. Abitabiriye ubu bukwe bahagarukiye ku Kimihurura ku Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko bari hamwe mu modoka za Bisi zari nyinshi.

Kwari ukubibutsa uyu munsi w’ibirori bitazibagirana by’umwihariko kuri Ange Kagame ariko umubavu.com turagira ngo tubamare amatsiko tubagezeho byinshi mwibaza/mwibajije ku musore ugiye kubana akaramata nyuma yo kuzambikana impeta n’uyu mwali wa Perezida wa Repubulika.

Bertrand Ndengeyingoma ni umwe mu Banyarwanda bivugwa ko ari abahanga cyane kandi bifitemo impano yo kuyobora neza bikanavugwa ko iki cyaba ari kimwe mu byo Ange Kagame yamukundiye.

Bertrand Ndengeyingoma (Billy Ndengeyingoma) ni mwene Cyrille Ndengeyingoma, umunyemari akanaba Rwiyemezamirimo wikorera hano mu Rwanda.
Billy Ndengeyingoma afite imyaka 25, bivuze ko yavutse mu 1993. Niwe mwana muto mu muryango wabo ugizwe n’abana 5, akaba yarakuze ari umwana ukunda ishuri cyane.

Nkuko bamwe mwabibonye ku itariki 15 Mata 2015, hari unkuru yasohotse muri ‘The NewTimes’ ivuga ku musore witwa Billy Ndengeyingoma, abayisomye mwayisomye nk’ibisanzwe ariko umusore mwabonagamo niwe w’uyu ufite iri zina ryanditse mu mutima wa Ange Ingabire Kagame bagiye.

Muri iyi nkuru yanditswe na ‘The NewTimes’ ku itariki yavuzwe yari ifite umutwe ugira uti “Meet Ndengeyingoma the Vice-President of Massachussets Institute of Technology”, uyu musore yagize ari “ Ababyeyi bacu baritanze baduha uburezi bwiza kandi bashyigikira inzozi zacu”. Ibyo Billy yavugaga hano byari bifite ishingiro kuko bakuru be bose bagiye kwiga hanze bakazana impamyabumenyi z’ikirenga.

Urugero ni mushiki we witwa Belise Kariza afite icyiciro cya kabiri cya Kaminuza muri Marketing, uyu yize muri University of North Texas mu mujyi wa Denton muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Kuri ubu uyu Belise Kariza ashinzwe iby’ubukrerarugendo mu Kigo cy’Igihugu cy’Iterambere RDB (Chief Tourism Officer at Rwanda Development Board).

Billy Ndengeyingoya yatangiriye amashuri ye muri Ecole Belge de Kigali mu 1998. Yamaze imyaka 13 yose yiga muri iri shuri byatumye ahava amaze kwihebera amasomo ajyanye na Sciences. Bivuze ko niba yarahamaze imyaka 13, mu 2011 aribwo yasoje amasomo ye yisumbuye (Secondaire) aho yahise yerekeza muri Amerika gutangira amasomo ye ya Kaminuza nyuma yo kwigira amashuri abanza n’ayisumbuye mu Rwanda dore ko ari mu bigiye amashuri yisumbuye muri "College Apacope".

Ndengeyingoma yagiye kwiga muri Kaminuza y’inzozi buri wese aba yifuza gukandagizamo ikirenge cye, Kaminuza y’abanyabwenge batuye uyu mubumbe turiho.

"Sinakwigera na rimwe ntesha agaciro inama n’ubufasha by’umuryango wange ndetse n’abarimu bange bamfashije mu rugendo rwo gusaba ishuri, nahisemo MIT kuko nizeraga ko byari guteza imbere urukundo rwange mu bya ‘Design’ no gusobanukirwa Engineering" ibi byavuzwe na Billy Ndengeyingoma nyuma yo guhitamo kujya kwiga muri Kaminuza y’inzozi ze ndetse n’iza bose, MIT (Massachusetts Institute of Technology), (Twabibutsa ko muri Leta ya Massachusetts kandi ari naho Ange Kagame yasoreje amasomo ye ya Kaminuza Muri Smith College mu bijyanye n’Ubumenyi mu bya Politiki nyuma yo kwiga Green Hills na Dana Hall Schoo).

Mu gihe yamaze muri iyi Kaminuza Billy afite ibigwi byinshi cyane nabyo tugiye kugarukaho kugira ngo musobanukirwe impamvu ashobora gusaba umugeni kwa Perezida wa Repubulika bakamumuha. kuva mu kwezi kwa Gashyantare 2012 kugeza mu kwezi kwa Gicurasi 2012, uyu musore yabaye Research Assistant muri Massachusetts Institute of Technology’s (MIT) muri Department of Civil and Environmental Engineering. Kuva muri Kamena 2012 kugeza muri Kanama 2012, yabaye Research Assistant muri Schuh Research Group (Cambridge muri Massachusetts).

Kuva muri Nzeli 2012 kugeza muri Gicurasi 2013, yabaye Teaching Assistant muri MIT Experimental Study Group. Nyuma yarongeye aba Research Assistant muri Institut Néel CNRS I Grenoble mu gihugu cy’u Bufaransa kuva muri Gicurasi 2013 kugeza muri Kanama 2013.

Mu mwaka wa 2014 Billy Ndengeyingoma yabaye Research Intern muri Mass Design Group hano I Kigali mu Rwanda kuva muri Kamena 2014 kugeza muri Kanama 2014.

Yanakoze kandi Externership muri Urban Habitat Initiative muri Amerika (Boston, Massachusetts) mu kwezi kwa Mutarama 2016. Mu kwezi kwa Kamena 2016-Kanama uyu mwaka yari Co-Principal Investigator muri International Growth Centre. Kuva muri Kamena-Kanama 2016 n’ubundi yari Research Intern muri General Architecture Collaborative hano mu Rwanda I Masoro.

Ibi byose kandi yabikoraga akiri Research Assistant muri MIT (Massachusetts Institute of Technology) Resilient Cities Housing Initiative ( Cambridge, Massachusetts) kuva muri Nzeli 2015 kugeza muri Gicurasi 2017.

Yarongeye aba kandi Extern muri Affordable Housing Institute kuva muri Gashyantare 2017 kugeza muri Kamena 2017. Yahise kandi aba Research Analyst muri Laterite hano I Kigali kuva muri Nyakanga 2017 kugeza muri Nzeli 2017.

Ubu tuvugana Bertrand Ndengeyingoma ari gukurikirana amasomo ya PhD (PhD Candidate) muri The London School of Economics and Political Sciences mu gihugu cy’u Bwongereza kuva mu kwezi kwa Nzeli kugeza magingo aya aho yiga Regional and Urban Planning muri Department ya Geography and Environment.

Uretse ibi byose kandi mu kwezi kwa Kamena 2017, Billy Ndengeyingoma yatsindiye igihembo (Honor&Award) cya ‘O. Robert Simha’ cyiswe ‘O. Robert Simha Prize’.

O. Robert Simha Fund (itanga iki gihembo) yatangiye mu mwaka w’1957, ikaba itanga igihembo cyitwa ‘O. Robert Simha Prize’ gihabwa abanyeshuri biga muri MIT, School of Architecture and Planning baba bakoze imishinga y’indashyikirwa mu bya Planning, hibandwa ku mishinga yibanda ku bibazo bigira ingaruka kuri Cambridge, Massachusetts cyangwa se uburezi mu mashuri makuru.

Dutangira iyi nkuru twababwiye ko Bertrand Ndengeyingoma yifitemo impano yo kuyobora. Dusubiye inyuma mu mwaka wa 2015 hari inkuru twababwiye yasohotse muri ‘The NewTimes’ yari ifite umutwe ugira uti “Meet Ndengeyingoma the Vice-President of Massachussets Institute of Technology” havugwa umusore w’umunyarwanda watsindiye umwanya w’ubuyobozi nka Visi Perezida muri Massachusetts Institute of Technology’s (MIT) Undergraduate Association (UA).

Benshi harimo nange ntitwabimenye ariko uyu musore niwe wabaye umukwe wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, yitwa Bertrand Ndengeyingoma.

Iyi mpano Bertrand Ndengeyingoma ahuriyeho na Ange Ingabire Kagame isobanuye ko mu gihe cyose bahabwa inshingano runaka mu miyoborere y’igihugu nta kabuza batanga umusaruro mwiza.

PNG - 903.8 kb
Byari byitezwe na benshi kumenya umusore uzegukana umukobwa w’umukuru w’igihugu, Ange Kagame ari nawe mukobwa rukumbi afite birangira abaye Bertrand Ndengeyingoma
PNG - 1017.9 kb
Ange Kagame ari kumwe n’umukunzi we n’ababyeyi be, yishimiye uburyo bamureze bakanamwitaho kugera magingo aya
PNG - 852.6 kb
Ange Kagame mu ifoto y’urwibutso hamwe na basaza be
PNG - 845.2 kb
Ange Kagame yari agaragiwe n’urungano rwe kuri uyu munsi utazibagirana

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
sam Kuya 12-01-2019

Andika Igitekerezo ni byiza cyane Nyakubahwa Kagame Ni ikitegererezo cyiza kuri twese

DUMBULI Kuya 9-01-2019

Bazabyare baheke bubake batunge batunganirwe, impundu zitahe ku Ntebe i Butware, cyane ko Kubaka urugo, kurushyigikira, gukundana, kwiga cyane, kuba umuhanga, kugira cash, gukora akazi keza kenshi, kugira ibigwi, kuyobora, gukora politiki, kugira imiryango ikomeye ibi byose ni byiza kandi biratandukanye tubahanze amaso . Nonese ko ntacyo twakongeraho kuko imana zabereye bakavuka bagakura neza batarahura umuriro cga ngo basabe amazi n’umunyu.