Byinshi kuri Dr Emmanuel Muvunyi wayoboye HEC akaba yirukanwe burundu mu bakozi ba Leta

Ku wa Gatanu tariki 24 Nzeri 2020, Igazeti ya Leta yasohotsemo Iteka rya Perezida n° 116/01 ryo ku wa 21/09/2020, ryirukana umuyobozi mukuru ku kazi kubera ikosa rikomeye yakoze.

Muri iri teka, rivuga ko Dr Muvunyi Emmanuel wari Umuyobozi Mukuru w’Inama y’Igihugu y’Amashuri Makuru, HEC yirukanywe burundu mu bakozi ba Leta kubera ikosa rikomeye yakoze.

Ntabwo hagaragazwa impamvu zikomeye zatumye uyu wari umuyobozi mukuru wa HEC yirukanwa burundu mu bakozi ba leta.

Mu Ukwakira 2019 nibwo uwari Minisitiri w’Uburezi Dr Eugène Mutimura, yashyize hanze itangazo ryavugaga ko Muhizi Kageruka Benjamin ariwe Muyobozi w’agateganyo w’Inama y’Igihugu y’Amashuri makuru na Kaminuza (HEC), asimbuye ku mwanya Dr Muvunyi Emmanuel wari umuyobozi mukuru, nyuma iki kigo cyaje guhabwa Dr Rose Mukankomeje nk’umuyobozi wacyo.

Dr Muvunyi Emmanuel yari yagizwe Umuyobozi Mukuru wa HEC ku wa 5 Mata 2017 n’Inama y’Abaminisitiri.

Uguhangana kwaranze Dr Muvunyi na Kaminuza ya Gitwe

Muri Mutarama 2019, Ubuyobozi bwa Kaminuza ya Gitwe iherereye mu Karere ka Ruhango, bwavuze ko bwarenganyijwe na Dr Muvunyi Emmanuel, bituma igwa mu gihombo bw’asaga miliyari 1.5Frw.

Kaminuza ya Gitwe yari imwe mu zafungiwe amwe mu mashami na HEC muri Mata 2017 kubera kutuzuza ibisabwa.

Ishami ry’ubuganga muri iyo kaminuza ni rimwe mu yahagaritswe icyo gihe, nyuma yo gusanga ngo ritujuje ibisabwa nk’ibikoresho bidahagije, abarimu n’ibindi.

Muri Nzeri uwo mwaka, HEC yakomoreye iyo Kaminuza ariko mu ishami ry’ubuganga itegekwa kumara imyaka ibiri itakira abanyeshuri bo mu mwaka wa mbere kugira ngo abo mu myaka yo hejuru ngo babone ubwisanzure ku bikoresho bishya byari byaguzwe, babashe kwiga ibyo batize mu myaka ya mbere.

Iyi kaminuza yo yavuze ko kubuzwa kwakira abanyeshuri bashya byakozwe na Dr Muvunyi wayoboraga HEC, ariko akayitegeka gukomeza guhemba abarimu bagombaga kwigisha muri uwo mwaka kandi badakora.

Ubwo yakomorerwaga, iyo Kaminuza yari yamaze no gushaka abarimu b’inzobere barimo abavuye muri Nigeria.

HEC yari yategetse iyi Kaminuza gukomeza kugumana abo barimu ikabafata neza kugira ngo ireme ry’uburezi rirusheho gutera imbere.

Ubuyobozi bw’iyo Kaminuza bwavuze ko bwakomeje gusiragizwa na HEC yayoborwaga na Muvunyi, kandi bwujuje ibisabwa ku buryo byari bimaze kuyitera igihombo gikabije.

Umuyobozi wari uhagarariye abashinze iyi kaminuza, Urayeneza Gérard, yavuze ko abanyeshuri bari mu myaka yisumbuyeyo bigiye muri izo laboratwari, babimenyesheje HEC ko byamaze gukorwa ntiyabafungurira.

Yavuze ko buri gihe iyo HEC yabasuraga yabasabaga ibyo banoza bakabikora n’ubwo bwose ngo byabaga bitari no ku rutonde rw’ibyo basabwe mbere.

Iyi Kaminuza yavugaga ko inanizwa na Dr Muvunyi ndetse ko yari afitanye ubucuti bwihariye n’abahoze bayoboye iryo shuri bakaza kwirukanwa kubera imicungire mibi.

Iyi Kaminuza yavuze ko kwangirwa gufungurirwa umwaka wa mbere byatumye bahomba arenga miliyari 1,5Frw bitewe n’uko yari imaze imyaka ibiri ihemba abarimu b’abanyamahanga 30 kandi badakora.

Muvunyi yapfukamishije abarimu muri iyi Kaminuza

Bamwe mu barimu b’iyi Kaminuza bavuze ko batinyaga cyane Muvunyi.

Hari uwagize ati “Araza agapfukamisha abarimu hasi abandi akabasabira kwirukanwa, hari uwirukanwe kubera ko we wabonaga ashira amanga akaba yatinyuka no kubaza ikibazo mu nama iyobowe na Muvunyi wahitaga wirukanwa.”

Gusa Dr Muvunyi Emmanuel we yavugaga ko ibyo ubuyobozi bwa Kaminuza ya Gitwe bwamushinjaga ari urwitwazo.

Yavugaga ko bajya guhagarika ishami ry’ubugaga muri iyo Kaminuza byaturutse kuri raporo y’inzobere zakoze igenzura igasanga ko hari ibyaburagamo.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo