Byari ibyishimo bikomeye mu busabane bwa ’Group Yesu Niyamamare Hose’-Amafoto

Ku wa Gatandatu tariki ya 02 Ugushyingo 2019, abahuriye mu ’Itsinda Yesu Kristo Niyamamare Hose’ (YNH FOUNDATION-RWANDA-YNHF-RWANDA) bahuriye hamwe mu rwego rwo gusangira nka kimwe mu bikorwa bibahuza mu myaka itanu ishize, ubu busabane bwabaga ku nshuro ya munani bukaba bwararanzwe n’ibyishimo bidasanzwe abagize iri tsinda bongeye guhurira hamwe.

’Itsinda Yesu Kristo Niyamamare Hose’ (YNH FOUNDATION-RWANDA-YNHF-RWANDA) ryavutse tariki ya 09 Mata 2014, kuri ubu ikaba ari group imaze kugira abanyamuryango benshi kandi bayisangamo kubera ibikorwa bitandukanye byinshi ikora.

Ni imwe muri group zikomeye cyane yagiye igaragaza ibikorwa bifatika kandi bigendanye no gufasha abantu batandukanye, aho bagira ibiterane buri mwaka bihuza abantu benshi bafitemo intego y’Ivugabutumwa ndetse no kuremera abantu bafite ibibazo bitandukaanye.

Perezida wayo Ndatimana Olivier, avuga ko iyi group ari group yatangiranye intego zo guhuza abantu babaga basanzwe baziranye bakagira uburyo barushaho gukomeza gusangira ubutumwa bwiza, iyi ntego yaje gutuma bagera kuri byinshi kuko hagiye haziramwo n’ibindi bikorwa byo gufashanya hagati ubwabo cyane cyane ku bafite ibibazo bitandukanye, ndetse bamwe bakayisangamo ari nk’umuryango babonyemo inshuti n’abavandimwe.

Ubwo bahuraga kuri iyi nshuro, bari bafite n’igikorwa cyo kurushaho kuyubaka ndetse no kubaka inzego ziyigize, kuko bafitemo ibikorwa bibahuza byinshi, ibikorwa by’Iyobokamana, ibikorwa by’imibereho myiza, ibikorwa bitanga inama no gufashanya guhugura ku bubatse ingo, aho abantu bamwe bagira urubuga rwo kugisha inama cyane cyane muri iyi minsi aho bigaragara ko ingo zigira ibibazo byinshi birimo n’iby’ubutane (Divorse).

Ndatimana Olivier akomeza avuga ko muri YNHF-RWANDA, bagira umwanya wo guhugurana ndetse no gutanga inama ku bantu baba badafite ahandi bajya kuzaka.

Muri rusange iyi group twasanze yanafunguye gahunda yo gutunga umupira uriho ubutumwa bwiza bwamamaza Yesu, binyuze mu izina bitwa.

Ni Group idashamikiye ku idini iryo ariryo ryose nubwo abenshi bayibarizwamo ari abasengera mu itorero ADEPR, ariko abantu bayibamo ni abantu bakunda ibikorwa byinshi ikora kandi byubaka umurimo w’Imana dore ko bagira ahantu henshi bajya bajya gutegura ibiterane, batera inkunga umurimo w’Imana.

Ni Group ibarizwamo abantu b’ingeri zose, abakuze n’abato, Abapasteri n’abavugabutumwa ndetse n’abahanzi. Ibamo kandi ababa mu Rwanda ndetse n’ababa hanze y’igihugu.

Umuyobozi wayo Ndatimana Olivier asoza atanga ubutumwa buhamagarira buri wese ukunda ibikorwa byo gufasha no gutera inkunga umurimo w’Imana bakora cyangwa no kuba yaba akunda aho aba ashobora kubonera ubutumwa bwiza ari we, ko rwose YNHF-RWANDA ari Group ifite umurongo mwiza w’Ivugabutumwa rifasha abantu binyuze ku mbuga nkoranyambaga.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo