Byakaze muri Uganda, Igifungo  ku  muntu utambaye agapfukamunwa

Umuntu utubahirijwe amabwiriza yo kwirinda Covid-19 muri Uganda ubu ashobora kubifungirwa igihe cyagera ku mezi abiri.

Amategeko mashya yatangajwe na minisiteri y’ubuzima avuga ko abafashwe bakora ubushabitsi bwabujijwe nk’utubari, inzu z’utubyiniro, cinema cyangwa amaduka atari ay’ibiribwa, bazafungwa.

Uganda yugarijwe n’inkubiri ya kabiri ya Covid aho ubwoko bushya bw’iyi virus buzwi nka Delta buri kwihuta mu kwandura no kwica abantu.

Ubu hari mu mategeko akomeye ya ’guma mu rugo’, gusa ibirori bihuza abantu nk’ubukwe bwemerewe abantu 20, uwafatwa yakiriye abarenze abo ubu nawe ashobora gufungwa.

Abakuru b’ingo cyangwa ba nyiri ahantu runaka habonetse abanduye Covid batarabibwiye abashinzwe ubuzima nabo ubu bashobora gukatirwa igifungo.

Kutambara agapfukamunwa uri hanze y’aho uba cyangwa gufasha umuntu gucika ahantu bashyirwa abanduye mu kato, nabyo bishobora kugufungisha.

Kuva iki cyorezo cyagera muri Uganda polisi yavuzweho gukoresha imbaraga zikabije mu gushyira mu bikorwa amabwiriza yagiye atangwa, aho hari n’abantu bishwe.

Inzobere ziteganya ko Covid muri Uganda ishobora kugera ku gasongero mu mpera z’uku kwa karindwi no mu ntangiriro z’ukwa munani.

Abantu barenga 83,000 nibo bamaze gusangamo Covid naho abarenga 1,900 imaze kubica muri iki gihugu, nk’uko minisiteri y’ubuzima yaho ibivuga.

BBC





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Peter kamukama Kuya 5-07-2021

Gufunga abantu njyendabonahubwo bishobora kwanduza benshi covid kuko batazajya babanza gusuzuma mbereyokumufunga

Ahubwikyakora wenda ninkoni bagusanga warenzekumabwiriza bakaguhigiti nahibyagereza ntakiza kirimo murakoze ndimuri uganda

Peter kamukama Kuya 5-07-2021

Gufunga abantu njyendabonahubwo bishobora kwanduza benshi covid kuko batazajya babanza gusuzuma mbereyokumufunga

Ahubwikyakora wenda ninkoni bagusanga warenzekumabwiriza bakaguhigiti nahibyagereza ntakiza kirimo murakoze ndimuri uganda