Byahindutse, Robert Mugabe arashyingurwa iwabo mu cyaro

Robert Mugabe wahoze ari Perezida wa Zimbabwe agiye gushyingurwa ku rugo rwe ruri mu cyaro muri izi mpera z’icyumweru (Week-end).

Ni nyuma yo guhangana hagati y’umuryango we na Leta buri ruhande rufite aho rwifuza ko uyu mugabo ashyingurwa.

Mu minsi ishize Leta ya Zimbabwe yari yemeje ko Robert Mugabe azashyingurwa mu irimbi ry’intwari hanatangira imirimo yo kubaka aho azashyingurwa.

Ejo ku wa Kane nimugoroba umurambo we waherekejwe na Polisi ujyanwa mu aho avuka anafite urugo hitwa Zvimba nk’uko bivugwa n’ibitangazamakuru bitandukanye byari mu murwa mukuru wa Zimbabwe, i Harare.

Umurambo we umaze igihe ubitswe mu nzu nziza mu mujyi wa Harare utegereje aho uri kubakirwa mu irimbi ry’intwari i Harare.

Uwo mugambi ariko ubu wahindutse, Mugabe arashyingurwa muri iyi weekend mu muhango wihariye ku muryango.

Minisitiri w’itumanaho Nick Mangwana yasohoye itangazo rivuga ko guverinoma yemeye kumva ibyifuzo by’umuryango we.

Mu minsi ishize ubwo hariho guhangana, abategetsi bari batangaje ko Mugabe ari intwari y’igihugu atakiri umwihariko w’umuryango wifuzaga kumushyingura nk’umuntu wabo.

Umuryango we wakomeje kuvuga ko Bwana Mugabe atigeze yifuza ko abantu bamuhiritse ku butegetsi bazayobora imihango yo kumushyingura.

Bwana Mugabe yategetse Zimbabwe imyaka 37 ahirikwa n’abasirikare ku gitutu cya rubanda mu 2017, yapfuye mu ntangiriro z’uku kwezi afite imyaka 95.


Tariki 14 z’uku kwezi umurambo wa Mugabe wahawe icyubahiro muri Stade ya Harare





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo